Digiqole ad

Ahazaza h'umukino wa Karate mu Rwanda haratanga icyizere

Mu gihe Leta yashyizeho politike yo kubaka imikino bitangiriye mu bana bato, ndetse no kugabanya umubare munini w’abanyamahanga muri makipe yo mu Rwanda nk’uko byagiye bigaragara muri siporo yo mu Rwanda,  muri karate ho  amakipe y’abana amaze gufungurwa ku buryo hari icyizere mu bihe biri imbere, ko mu Rwanda haboneka abakina uwo mukino babizi b’abenegihugu.

Aba ni bamwe mu bana bagize Petit Samurai
Aba ni bamwe mu bana bagize Petit Samurai

Imwe mu makipe akomeye y’abana muri karate yo mu Rwanda, Petit Samurai ikinira muri Cercle Sportif mu Rugunga hepfo gato y’ikigo cy’amashuri cya Lycee de Kigali.

Iyo kipe igizwe n’abana bagera kuri 35, abahungu n’abakobwa bari hagati y’imyaka ine na 13,  yatangiye mu mwaka wa 2012 ukwezi k’Ukwakira, rimaze umwaka umwe urenga, abana batozwa karate yo ku rwego  mpuzamahanga ibi bikaba bitanga icyizere mu ikipe y’igihugu ya Karate mu myaka iri imbere.

Abatoza baba bateguye ama filme arimo tekinike za Karate
Abatoza baba bateguye ama filme arimo tekinike za Karate

Rurangayire Guy umutoza wa Petit Samurai yatangarije Umuseke ko iyi kipe yatekerejweho nyuma yo kubona ko abakinnyi basanzwe baserukira igihugu bari kugenda bakura bakajya no mu yindi mirimo bigatuma hagaragara icyuho mu ikipe y’igihugu.

Rurangayire Guy, usanzwe ari n’umuyobozi ushinzwe tekiniki mu ikipe y’igihugu asaba abandi batoza gukora amakipe y’abana  bato, no kubakundisha umukino wa karate.

Rurangayire yatangaje kandi ko abo bana batozwa tekinike za karate, aho banifashisha n’amafilime agaragaza tekinike zo ku rwego mpuzamahanga. Iyi mikino ya karate n’indi, uretse kuba byabyara inyungu nk’amafaranga binubaka umubiri w’umuntu bigafasha kurwanya indwara za hato na hato .

Muri iyi kipe kandi abana banatozwa n’ikinyabupfura, bagatozwa kugira isuku ku mubiri ku myambaro, ku buryo bigaragaza ko gukurana umuco wo  gukunda siporo, ufite n’ikinyabupfura ari ikintu gitanga icyizere cy’ejo hazaza mu mukino wa karate mu Rwanda.

Rurangayire akaba yanakanguriye ababyeyi bagifite imyumvire ya kera y’uko karate ari umukino w’ibirara n’amabandi atari byo, ko ahubwo uyu mukino, utoza umwana ikinyafupfura, kwihangana no kugira gahunda ndetse no guharanira intsinzi, bikaba binabafasha kugira ubuzima bwiza ndetse bigafasha umwana gutsinda neza mu ishuri.

Guy ari kubasobanurira ibijyanye nizo tekinike kuri video
Guy ari kubasobanurira ibijyanye nizo tekinike kuri video
Bafite ubuhanga bukomeye muri Tekinike zo kurwana
Bafite ubuhanga bukomeye muri Tekinike zo kurwana
Banyuzamo bakanashyira mu bikorwa ibyo biga
Banyuzamo bakanashyira mu bikorwa ibyo biga
Abana iyo bananiwe bariyicarira bakaruhuka
Abana iyo bananiwe bariyicarira bakaruhuka

Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ibinibyo twabuze abndi duhangana nabo mumarushanwa mpuza mahanga bakubwirako iyi ariyo myaka batangiriyeho ,mugihe twe dufatanya gushaka umudali no guahaka ibirayi byabana ,performance dukeneye yagorana kuyibona ,gusa aba bana baratomboye kuba batozwa na guy ,courage sensei urimo kubaka umuryango nyarwanda congs,oossss !!!!

  • Ni byiza cyane iyi nkuru irashimishije!nta waba uzi isaha n iminsi aba bana bahurira ho ngo twijyanire yo abacu, cg se uwaba azi contact za Guy ngo azimbwire, thx

  • Uramutse umukeneye wazamusanga mu Rugunga, akenshi bakinirayo muri Week end mu gitondo, Actually Guy is a nice man.

  • @umuganwa solange aba bana bakina samedi na dimanche kuva 10h kugeza 12 ukuyemo samedi y’umuganda gusa

Comments are closed.

en_USEnglish