Police FC iri gutegura cyane umukino na Rayon Sports
Ku cyumweru hateganyijwe umukino ukomeye hagati ya Police FC na Rayon Sports, Police iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 31 mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 37 ndetse inizigamiye imikino ibiri ya shampionat itakinnye.
Kipson Atuhaire umwe mu bakinnyi ba Police FC yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko bari mu myitozo ikarishye mbere y’uyu mukino wok u cyumweru.
Rayon Sports izaba ikina na Police umukino w’umunsi wa 18 itakinnye ubwo yari mu marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere muri Africa. Kuri uyu wa gatatu kandi Rayon ikaba ifite undi mukino n’Amagaju FC nawo w’umunsi wa 17 itakinnye.
Police FC irashaka cyane kwivana mu myanya yo hagati irimo ikagaruka mu makipe akomeye nk’uko byari byifashe muri shampionat eshatu ziheruka.
Kipson avuga ko bitoroshye kuvana amanota atatu kuri Rayon Sports ariko ko imyitozo barimo nayo ikomeye kandi bo n’umutoza wabo Sam Ssimbwa bafite icyizere cyose cyo gutsinda umukino wok u cyumweru.
Police FC nta kibazo na kimwe ifite ku bakinnyi bayo, nta mvune ndetse ngo morale yabo mu myitozo iri hejuru.
Rayon Sports yo i Nyanza, ndetse n’abafana bayo, basa n’abakibuka urwo bahuye narwo kuwa gatandatu ushize ubwo basezererwaga birangayeho n’ikipe ya AC Leopards mu mikino ya CAF Champions Ligue.
Rayon Sports ubu ikaba nitsinda imikino y’ibirarane ya Amagaju na Police FC izahita yisubiza umwanya wa mbere.
Damas Nkotanyi
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Nzaza kureba intore Sina Jerome.
NGO INTORE?CYANGWA UMUTEKAMUTWE MU BYANGOMBWA!
Ibi ni ugukabiriza umukino ngo bazibonere amafaranga kuko bazaba basuwe na Rayon sports; kereka niba Polisi niwutsinda izabona amanota arenga 3; Sina Jerome azatwara BOING kereka n’aba adahari naho ubundi vuvuzela tuzazivuza ariwe tuzerekejeho. Ariko se buri Polisi iyobewe ibyo Bogota yakoreye APR; bari bantu bo hakurya y’i Kivu ntabwo ari serieux!!!
Comments are closed.