Digiqole ad

Volleyball: u Rwanda rwasezerewe rwemye

Mu kurushanwa hari ubwo utsindwa ariko ugatsindwa wagaragaje ubushobozi ndetse ugasezererwa wemye. Nibyo byabaye ku ikipe y’u Rwanda ya Volleyball muri Cameroun ku mugoroba mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere.

Aha ni ku cyumweru ubwo bishimiraga kuba bamaze gutsinda ikipe y'igihugu ya Nigeria
Aha ni ku cyumweru ubwo bishimiraga kuba bamaze gutsinda ikipe y’igihugu ya Nigeria/Photo RNOSC

Imikino u Rwanda rwari rutegerejwe ni iya Cameroun yatsinze Gabon seti eshatu kubusa, naho Algeria igatsinda Nigeria seti 3-1.

Iyi mikino yo guhatanira kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Pologne muri Nzeri uyu mwaka yasojwe muri iri tsinda Cameroun ariyo ibonye ticket yo guhagararira Africa n’ubwo inganya amanota n’u Rwanda na Algeria.

Cameroun yatsinzwe n’u Rwanda seti 3-1 kuwa gatanu ushize, yakomeje n’amanota 9 ariko ikaba yaratsinze seti 10 ikinjizwa 4.

Algeria yo yatsinze seti 9 yinjizwa 4 yo n’u Rwanda rwatsinze seti 9 rukizwa 6 zirasezererwa, ndetse na Nigeria na Gabon.

Cameroun ni nayo yari iya mbere muri Africa ndetse yahagarariye Africa mu 2010 mu gikombe cy’isi giheruka.

Ikipe y’u Rwanda irataha kuri uyu wa kabiri aho igera i Kigali saa tatu z’ijoro.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Proud of you guys. Ntako mutagize, ntacyo mwimye igihugu cyababyaye.

  • Baragerageje ariko ndumva kubashimagiza ..bidakwiye ..babaye indangare ntabwo Algeria iba yabatsinze kariya kageni !!!

  • niyo kipe ya mbere mu gihugu nemera

    • Mbere ya byose na njye ndashimira imyitwarire ihitswe y’abasore bacu kuko bakomeje kwerekana ko mu RWANDA hari volley ball,gusa sinemeranywa na mugenzi wa njye uvuze ko ariyo equipe yonyine iri mu Gihugu,mu byukuri iyo ku cyumweru gishize uzaba kuba wari kuri match ya bashiki bacu bakina na KENYA muri football nibwo wari kubona ko dushonje duhishiwe!Ndakubwiza ukuri turi bugaruke ku Mahoro kubera amavubi y’abari n’abategarugori kuko baratera passes za hapa na pale ukishima kweri!Kwanza njye mbifurije kuzatsinda KENYA muri match retour bityo bakemeza bamwe mu banyarwanda batari bari muri Stade Regional i NYAMIRAMBO,bashiki bacu coourrage kabisa.

  • Congs!Mukomereze aho basore!Ikibabaje ni ukubona ibihembo bahabwa(prime)kimwe na cash bahabwa mu kwiherera,ziba ari nke ugereranyije na foot idatanga umusaruro.

Comments are closed.

en_USEnglish