Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports kuri uyu wa 22 Mata bwatangaje ko bwirukanye burundu uwari umunyezamu wabo Mazimpaka André , abandi bakinnyi bane nabo bahagarikwa mu gihe kitaratangazwa nyuma yo kugaragara ko bariye amafaranga ngo bitsindishe ku mukino wabahuje na Mukura Victory Sports, umukino Kiyovu yatsinzwemo ibitego 3-0. Ubuyobozi bwa Kiyovu bwatangaje ko Mazimpaka André, […]Irambuye
Ubu byemejwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Manchester United, ko David Moyes yirukanywe muri Manchester United, Ed Woodward umuyobozi mukuru w’iyi kipe ngo yabyibwiriye imbonankubone uyu mutoza mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ahagana saa mbili za mugitondo. Amakuru ya Dailymail aremeza ko David Moyes n’ubwo yari yiteguye iyi nkuru, uwo muyobozi yamusanze u kibuga cy’imyitozo […]Irambuye
Nyuma y’imyitwarire idahwitse ya bamwe mu bafana ba Rayon Sports ku mukino wahuje AS Kigali na Rayon Sports kuri stade Amahoro, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko busaba imbabazi nk’ikipe kubera iyo myitwarire ya bamwe mu bafana bayo. Nyuma yo kunganya 1 -1 kuri uyu mukino, umutoza na bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports basanze […]Irambuye
Habura iminsi ibiri ngo shampionat irangire, ikipe ya Rayon Sports yavanywe ku mwanya wa mbere na APR FC kuri iki cyumweru cya Pasika (ku bayemera), ubwo APR yatsindaga Amagaju naho Rayon Sports ikanya na AS Kigali kuri stade Amahoro i Remera. Rayon Sports imaze iminsi itandatu iyoboye urutonde rwa shampionat, yanganyije na AS Kigali igitego […]Irambuye
17 Mata – Shampiyona y’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda irakomeza kuri uyu wa gatanu no kuwa gatandatu hakinwa imikino itatu mu bagabo gusa. Impamvu hazaba hakinwa imikino micye muri izi mpera z’icyumweru ni uko ari imikino y’ibirararane y’igice cya mbere cy’ibanza (phase aller) itarabereye igihe kuko aya makipe yari afite abakinnyi bari bitabiriye imikino […]Irambuye
Mu rwego rwo kwitegura imikino nyafurika y’abangavu muri Volleyball izabera mu gihugu cya Botswana, ikipe y’igihugu y’abangavu yatangiye umwiherero w’icyumweru kimwe mu ntara ya majyepfo mu karere ka Huye. Kuri uyu wa kane nibwo aba bakobwa bagera kuri 12 n’abatoza babo, nibwo bageze mu karere ka Huye bakazatangira imyitozo kuwa gatanu tariki 18 Mata muri […]Irambuye
Kuri iki cyumweru mu marushanwa nyafurika ya Beach volley yaberaga I Accra muri Ghana, ikipe y’Abakobwa yari hagarariye u Rwanda yatwaye igikombe cy’afurika naho basaza babo babona itike yo kuzajya mu mikino Olempike y’abakiri bato. Amakipe yombi y’u Rwanda yabigezeho nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya Beach Volley yari imaze icyumweru ibera mu gihugu […]Irambuye
Nyuma yo gusiganwa n’abandi mu irushanwa rya London Marathon2014 kuri iki cyumweru Robert Berry umugabo w’imyaka 42 yaguye igihumure maze ahita yitaba Imana. Uyu mugabo ni nyuma yo kwiruka akanarangiza iri rushanwa nk’uko bitangazwa n’abateguye iyi gahunda, bemeza ko atari yigeze agira ikibazo mbere cyangwa ngo agaragaze ubundi burwayi mbere yo kwitabira. Robert aguye igihugumure […]Irambuye
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Ikipe ya Mukura Victory Sport yabuze abakinnyi n’abandi bakozi bayo makumyabiri na batanu. Nubwo hari andi makipe afite abakinnyi bishwe muri Jenoside ariko ikipe ya Mukuran iyo yabuze benshi kurusha ayandi. Nk’uko umunyamabanga mukuru wa Mukura, Emmanuel Ntakirutimana yabibwiye The New Times, kugeza ubu bamaze kubarura abantu makumyabiri na […]Irambuye
Tariki 09 Mata, Fabrice Ndayisaba we n’abana bagera kuri 67 bakiri bato bahuriye muri Ndayisaba Fabrice Foundation, bagiye ku rwibutso rwa Kigali mu gikorwa cyo kwibuka no kugirango aba bana bamenye amateka ya Jenoside yiciwemo abana benshi bari mu kigero cyabo. Aba bana 67 uko bahagurukanye 98% byabo bavutse nyuma ya Jenoside, gahunda yabo yo […]Irambuye