Digiqole ad

Pasika mbi kuri Rayon, ivanywe ku mwanya wa 1, imirwano ku kibuga

Habura iminsi ibiri ngo shampionat irangire, ikipe ya Rayon Sports yavanywe ku mwanya wa mbere na APR FC kuri iki cyumweru cya Pasika (ku bayemera), ubwo APR yatsindaga Amagaju naho Rayon Sports ikanya na AS Kigali kuri stade Amahoro i Remera.

Kabula Muhamed na Hamiss Cedric barwanira umupira
Kabula Muhamed na Hamiss Cedric barwanira umupira

Rayon Sports imaze iminsi itandatu iyoboye urutonde rwa shampionat, yanganyije na AS Kigali igitego 1 – 1 mu mukino ukomeye cyane, cyane ku ikipe ya Rayon Sports yageragezaga gushaka kugumana umwanya wa mbere.

AS Kigali yakomeje kugaragaza ko ikomeye imbere y’ibindi bihangange byo mu Rwanda, dore ko mu mikino iheruka nabyo yanganyije na APR ndetse inanganya na Police FC, uyu munsi nabwo ntiyoroheye Rayon Sports nyuma yo kuyibanza igitego mu minota itanu ya mbere gitsinzwe na Amin Muzerwa, Rayon Sports ikaza kubasha kukishyura mu gice cya mbere itsindiwe na Arafat Serugendo.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yasatiranye ariko ntayabashije kureba mu izamu. I Nyamirambo aho mukeba ukomeye wa Rayon, APR FC yari yakiriye Amagaju, ntabwo byagoye na gato iyi kipe y’ingabo, ibitego bitato ku busa byatumye igita ifata umwanya wa mbere, dore ko aya makipe yombi yanganyaga amanota 55 mbere y’uyu munsi wa 24.

Ku munota wa 12 Mubumbyi Barnabé yatsinze igitego cya mbere ya APR FC n’umutwe, ku munota wa 46 umunyezamu w’Amagaju yahawe ikarita itukura nyuma yo gutega Mubumbyi mu rubuga rw’amahina maze Penaliti itsindwa neza na Kakira Suleiman.

Mu gice cya kabiri ku munota wa gatanu,  Hervé Rugwiro wa APR nawe yahawe ikarita itukura amaze gukinira nabi umusore w’Amagaju ariko ntibyaje kubuza ko Patrick Sibonama wari winjiye asimbura atsinda igitego cya gatatu ibitego byavanye Rayon Sports ku mwanya wa mbere yari imazeho igihe kigera ku mezi abiri.

Mu yindi mikino yabaye harimo umukino ikipe ya Mukura yatsinzemo Kiyovu Sports i Muhanga ibitego bitatu ku busa, Mukura ikaba iri mu rugamba rwo kugirango itamanuka mu kiciro cya kabiri aho amakipe ari inyuma kuva ku mwanya wa 8 kugeza kuwa 14 yose akishakishamo abiri azamanuka mu kiciro cya kabiri.

Imirwano ikomeye ku kibuga kuri stade Amahoro

Umukino wa Rayon Sports na AS Kigali urangiye habaye imirwano ikomeye yakubitiwemo benshi hagati ya Rayon Sports n’abapolisi bashinzwe umutekano ku kibuga.

Ibyo umunyamakuru yabonye: byatangiye Fouad Ndayisenga ajya guha ‘fair play’ umusifuzi Gervais Munyanziza, maze Cedric Hamiss nawe aza kubavugisha, uyu yateranye amagambo n’umusifuzi gato bahita barwana (Gervais na Cedric), Fouad Ndayisenga arabakiza, nyuma Cedric aragaruka, Police iba iraje, Cedric bamera nk’abamutwaye.

Fouad amaze gutwara Cedric aragaruka, umupolisi akubita Fouad ndembo ku itako, abakinnyi ba Rayon baba baraje nabo ngo bahorere Fouad kapiteni wabo, umusifuzi nawe aragaruka yiruka aha Cedric ikarita itukura, maze abapolisi bo bakomeza kurwana ku buryo bweruye n’abakinnyi ba Rayon Sports.

Hirya abakinnyi ba AS Kigali bo bari hakurya mu kibuga batuje. Ubwo barwaniraga ahegereye aho binjirira bajye mu rwambariro, mu rwambariro naho hari abafana bari bamaze kuhinjira bariho barwana n’abapolisi bababuza kwinjira mu kibuga.

Abafana bandi ba Rayon bari hejuru muri stade bateraga amacupa arimo inkari menshi mu kibuga. Iyi mirwano yahoshejwe na Police, abafana bariruka bajya gutora amabuye batera Police. Abakinnyi bo binjira mu rwambariro barekera aho kurwana na Police.

Intandaro

Abafana n’abakinnyi ba Rayon bavugaga ko umusifuzi Gervais Munyanziza yabasifuriye nabi, ndetse ngo abima penaliti mu gice cya kabiri ubwo bagushaga Fouad Ndayisenga mu rubuga rw’amahina ngo agasifura ko yigushije ntanamuhe ikarita y’umuhondo. Ibi ni ibyavugwaga n’abakinnyi n’abafana.

Umutoza wa Rayon Sports imbere y’abanyamakuru mu magambo yavuze yumvikanye avuga ngo “FERWAFA Association des bandits”

Rayon Sports yabanje mu kibuga
Rayon Sports yabanje mu kibuga
IMG_0874
Ikipe ya AS Kigali ikomeje kugora cyane ikipe zitwa ko zikomeye mu Rwanda
Imikino y’umunsi wa 24:

Mukura 3 – 0 Kiyovu Etincelles 2- 2 Musanze APRFC 3 – 0 Amagaju Rayon Sports 1 – 1 AS Kigali

NO TEAM PG W D L GF GA GD PTS
1 APR 24 18 4 2 41 12 29 58
2 RAYON S. 24 18 2 4 51 22 29 56
3 AS KIGALI 22 13 6 3 28 14 14 45
4 POLICE 24 12 5 7 42 25 17 41
5 ESPOIR 24 10 8 6 24 19 5 38
6 KIYOVU S. 24 10 7 7 30 22 8 37
7 MUSANZE 24 10 7 7 27 26 1 37
8 MUKURA 23 7 4 11 23 24 -1 25
9 GICUMBI 24 6 6 12 20 28 -8 24
10 ETINCELLES 24 4 11 9 18 30 -12 23
11 MARINES 24 5 5 14 18 33 -15 20
12 ESPERANCE 23 5 4 14 17 33 -16 19
13 MUHANGA 24 4 6 14 18 45 -27 18
14 AMAGAJU 24 4 5 15 17 33 -16 17

IMG_0296 Ikipe ya APR FC yabanje mu kibuga

IMG_0300
Amagaju FC, itagoye cyane APR FC
IMG_0322
Abafana ba APR kuri stade i Nyamirambo na za telephone ku matwi bumva uko i Remera mukuba Rayon Sports birangiye
Aha byarangiye mu mirwano, hirya abapolisi n'abakinnyi ba Rayon basakiranye, abapolisi babuza abakinnyi kujya gukubita umusifuzi Gervais Munyanziza uri hino y'imirwano
Aha byarangiye mu mirwano, hirya abapolisi n’abakinnyi ba Rayon basakiranye, abapolisi babuza abakinnyi kujya gukubita umusifuzi Gervais Munyanziza uri hino

REBA AMAFOTO Y’IYI MIKINO HANO Photos/UM– USEKE Paul Nkurunziza & Roger Mark Rutindukanamurego ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Jye ndumva Polisi yacu itari professional niba ruko koko byagenze!!! gukubitira umukinnyi mu kibuga!!!!!

    • ahubwo twiteguye kumva ibihano kuko uhungabanya umutekano wese iyo umubwiye kuneza akanga ukoresha imbaraga kuko ntamuntu uruta undi numukinnyi urwanya abashinzwe umutekano ari umusivile ni ikibazo

    • Wowe ubabajwe nuwakubiswe mu kibuga kurusha ibyakozwe? na mabuso bayimujyanamo ngo iki?

      • uwo muco wo kurwana mu kibuga ni uwo muri kongo. bafatirwe ibihano bikomeye. ibyo bigomba gucika. ni uko biza….hageze aho kurwana na POLICE y igihugu?

    • None se niba uwo mukinnyi ashaka gutera amahane arwanya Polisi?? Amarangamutima gusa.

    • ngo association de bandits???? ye? uwo mugabo nuwahe kweri?

  • Pole Gasenyiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii

  • Ariko ni ryari rayon itsindwa ikemera? Bihangane kandi imikino iracyahari.

  • Jye ndumiwe! umuti si ukurwana ariko na none iyo ureba ukuri ukabona nta gikozwe nabyo biraryana.

  • Umusifuzi utiyubaha se agatukana yita abakinnyi ngo ni abahashyi byayobeye; ubwo urumva atari abogamye koko ?

    • ARABOGAMYE RWOSE AHUBWO KUKO CAMERA ZAFASHE AMAFOTO NDUMVA RAYON SPORT YAKWIFASHISHA AYO MAFOTO CYANE KURI PENALITI YIMANYE IGATANGA IKIREGO ARIKO SE IRAREGERA NDE? YEWEE NTIBIZOROHA.

    • Umuco wo kurwana Police iwirukanire kure .Ariko n’ubundi  ni ryari Rayon yemeye ko yatsinzwe? Ibya  Gasenyi ni ibyo,ariko yihangane inkino zisigaye izazitsinde.Ariko kandi keretse ni iha ifeye APR.pole sana.

  • Nonese ko mutatunagiyeho amafoto Polisi irwana inkundura , hahahaha uyu munyamakuru aryoheje inkuru nuko ibuze amafoto.

  • Ariko ngewe mfite ikibazo, Rayon irakomeye cyane kuburyo ntakipe yayitsinda mu rwanda? nako ngo na Leopard ngo yarabibye nuko ho ngirango batinye ibihano bya CAF baba barakubise umusifuzi. Ikipe yose itsinze rayon sport umusifuzi aba yabasifuriye nabi burigihe cga nuko abafana bayo aribo bazi amategeko yogusifura kurusha abasifuzi? Ngewe Rayon isigaye intera kwibaza

  • Ba Rayons mwihangane, kandi igikombe ntimurakibura, ikibazo guza ni kizigenza Cedric bahaye umutuku, ariko Rayon ifite abandi bakinnyi cyane cyane ko Kamanzi yakize azafatanya na Kagere kandi imikino isigaye bazayitsinda, mutegereze resultants  APR Fc izavana i Cyangugu, birashoboka rero ko yahatera ibaba, tugakomeza, igikombe cyiracyari icya Gikundiro Imana iyifashe kandi irakoze ko ikiduhaye. APR mube muretse kubyina intsinzi muri two weeks, abe ariho muzanyemeza ko mwakibonye koko..

  • Buri wese aba ashaka gukurura yishyira,nimwitonde mwese kuko ubu igikombe tutaramenya nyira cyo APR nayo ishobora kunyerera nkuko byabaye kuri Rayon,ikindi mbona nuko Gervais ari umufana wa APR 

Comments are closed.

en_USEnglish