Digiqole ad

Volleyball: Ikipe y’igihugu y’abangavu yatangiye umwihero

Mu rwego rwo kwitegura imikino nyafurika y’abangavu muri Volleyball izabera mu gihugu cya Botswana, ikipe y’igihugu y’abangavu yatangiye umwiherero w’icyumweru kimwe mu ntara ya majyepfo mu karere ka Huye.

Iyi kipe mu mwaka ushize yagiye mu marushanwa mpuzamahanga mu Misiri
Iyi kipe mu mwaka ushize yagiye mu marushanwa mpuzamahanga mu Misiri

Kuri uyu wa kane nibwo aba bakobwa bagera kuri 12 n’abatoza babo, nibwo bageze mu karere ka Huye bakazatangira imyitozo kuwa gatanu tariki 18 Mata muri Gymnase ya kaminuza y’u Rwanda.

Paul Bitok utoza aba bakobwa yabwiye Umuseke ko uyu mwiherero w’imyotozo ugamije kugirango aba bangavu barusheho kumenyerana mu kibuga mbere y’amarushanwa.

Amarushanwa Nyafrika y’abakobwa b’abangavu biteganyijwe ko azabera muri Botswana hagati ya tariki 17 na 28 Gicurasi 2014.

Uyu mwiherero w’aba bakobwa uzatangira kuri uyu wa gatanu uzarangira tariki 24 Mata, bakaba bawukoze kare kugirango aba bana babashe kuboneka bose muri iki kiruhuko barimo, aba bakobwa bose biga mu mashuri yisumbuye, abari imbere muri bo biga muwa kane.

Paul Bitok avuga ko icyo bagamije ari ukugirango bazitware neza mu marushanwa yo muri Botswana. Aba bakobwa bakaba atari ubwa mbere bazaba bakinnye imikino mpuzamahanga kuko mu mwaka ushize hari ayo bakinnye mu Misiri.

Amakipe azitwara neza mu mikino yo muri Bostwana azabona tike yo kujya mu mikino Olempike y’abakiri bato izabera i Nanjing mu gihugu cy’ Ubushinwa mu kwezi kwa Kanama guhera tariki ya 16 kugeza tariki ya 28/ 2014. Iyi ikaba ari imikino Olempike isanzwe, ariko yitabirwa n’abakiri bato.

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mumpe tel no ya no 12

  • bitabweho kuko barabizi peee!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish