Digiqole ad

Beach Volley: Abakobwa b’u Rwanda batwaye igikombe cya Afurika

Kuri iki cyumweru mu marushanwa nyafurika ya Beach volley yaberaga I Accra muri Ghana, ikipe y’Abakobwa yari hagarariye u Rwanda yatwaye igikombe cy’afurika naho basaza babo babona itike yo kuzajya mu mikino Olempike y’abakiri bato.

Nyuma yo gutsinda ikipe ya Namibia ku mukino wa nyuma kuri iki cyumweru
Nyuma yo gutsinda ikipe ya Namibia ku mukino wa nyuma kuri iki cyumweru

Amakipe yombi y’u Rwanda yabigezeho nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya Beach Volley yari imaze icyumweru ibera mu gihugu cya Ghana nk’uko umutoza w’iyi kipe Paul Bitok yabitangarije Umuseke.

Ikipe y’abakobwa yari igizwe na Seraphine Mukantambara na Lea Uwimbabazi yaje kwitwara neza itsinda iya Namibia ku mukino wa nyuma amaseti 2-1.

Naho kuruhande rw’abahungu bari bagizwe na Justin Munyinya na Sylvestre Ndayisaba bari baherereye mu itsinda rya kabiri aho barikumwe na Namibia Sierra Leonne ,Congo ndetse na Nigeria babonye itike batsinze Misiri amaseti 2-1.

Paul Bitok nyuma yiri rushanwa yatangaje ko ashimira abakinnyi be uburyo bitanze babifashijwemo no kwigirira ikizere,  yongeraho ko no mu mikino olempike batanga ikizere cyo kuzitwara neza.

Imikino mpuzamahanga ya Olempike y’abakiri bato(youth Olympics) izabera i Nanjing mu mu gihugu cy’ubushinwa kuva tariki ya 16 kugeza 28 Kanama 2014.

Seraphine Mukantambara na Lea Uwimbabazi
Seraphine Mukantambara na Lea Uwimbabazi begukanye igikombe cya Africa
Justin Munyinya na Sylvestre Ndayisaba
Justin Munyinya na Sylvestre Ndayisaba

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • mukomereze aho tubari inyuma

  • Ese ko mutavuga umwanya abahungu bagize aho ni gusa ?

  • courage

Comments are closed.

en_USEnglish