Kiyovu Sports yirukanye burundu umunyezamu wayo, ihagarika abakinnyi 4
Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports kuri uyu wa 22 Mata bwatangaje ko bwirukanye burundu uwari umunyezamu wabo Mazimpaka André , abandi bakinnyi bane nabo bahagarikwa mu gihe kitaratangazwa nyuma yo kugaragara ko bariye amafaranga ngo bitsindishe ku mukino wabahuje na Mukura Victory Sports, umukino Kiyovu yatsinzwemo ibitego 3-0.
Ubuyobozi bwa Kiyovu bwatangaje ko Mazimpaka André, ubusanzwe ni umunyezamu wa kabiri, ngo yasabye Mutuyimana Evariste umuzamu wagombaga kubanza mu kibuga uwo munsi kureka akaba ari we (Andé) ubanza mu izamu amaze kumugira inama yo kwirwaza kugirango André abone umwanya wo kubanzamo.
Umuyobozi wa Kiyovu sport ,Kayumba Jean Pierre yabwiye Umuseke ko umunyezamu wa mbere yanze ibyo mugenzi we yamusabaga ariko akarenga akamusaba kwitsindisha uyu mukino.
Ati “Twasanze nta mpamvu n’imwe yo kwihanganira umuntu nk’uyu (André) ugambanira ikipe akinira kubera amafaranga kandi ari umuntu usanzwe anahembwa n’ikipe.”
Abajijwe impamvu hirukanywe Mazimpaka Andé wenyine mu gihe havugwa n’abandi bakinnyi benshi muri iki kibazo, uyu muyobozi yavuze ko Mazimpaka ariwe aka kanya bahise babonera ibimenyetso batakwihanganira.
Gusa yemeje ko bagishakisha ibindi bimenyetso no ku bandi dore ko usibye uyu wirukanywe burundu hari abandi bakinnyi bahagaritwe igihe kitazwi aribo Munyakazi Yussuf ( bita Lure) ukina nk’umukinnyi wo hagati ufasha ba myugariro, Otieno Deo ukina nka myugariro wo hagati, Habimana Yussuf, na Mbirizi Christian (ukina hagati asatira)
Kayiranga Vedaste, umuvugizi akaba n’umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko nyuma yo kumva ibi bibazo bya ruswa no kwitsindisha mu makipe, dore ko biheruka no kuvugwa mu ikipe ya Musanze FC, ubu batangiye kubikurikirana.
Yavuze ko ubu bari kwiga kuri ibi bibazo byavuzwe mu makipe amwe n’amwe muri iyi minsi kugirango nibabona ibimenyetso babe bahana ayo makipe, yibukije ko ku rwego rwa FERWAFA badahana abakinnyi ahubwo bakurikirana amakipe, ariko ubu bakaba bari gushakisha ibimenyetso.
Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ubwo akekwaho ruswa umuntu yabibona neza muri wa mukino yarinze kiyovu ihura na APR, yarigaragaje koko nkeka ko aribyo mwakagombye kuba mwahereyeho, iriya match yo cyaba ari ikimenyetso gifatika, uburyo yisohokeraga atanga abagabo.
ni danger
Comments are closed.