Digiqole ad

Uyu munsi Espoir BBC ifite urugamba rukomeye na Gezira ya Egypt

 Uyu munsi Espoir BBC ifite urugamba rukomeye na Gezira ya Egypt

Gezira yo mu Misiri iherutse kwihaniza bikomeye CSK iyitsinda iyikibye kabiri mu manota, ibidakunze kubaho mu mikino y’abagabo

Mu irushanwa ry’Akarere ka gatanu ku makipe yabaye aya mbere iwayo riri kubera i Kigali, ikipe ya Espoir BBC yo mu Rwanda kuri uyu wa gatanu saa mbili z’ijoro ifite urugamba rukomeye rwari rutegerejwe na benshi aho ikina na Gezira yo mu Misiri, ikipe itaratsindwa na rimwe mu minsi ine yakinnye ya Zone V iri kubera i Remera.

Gezira yo mu Misiri iherutse kwihaniza bikomeye CSK iyitsinda iyikibye kabiri mu manota, ibidakunze kubaho mu mikino y'abagabo
Gezira yo mu Misiri iherutse kwihaniza bikomeye CSK iyitsinda iyikibye kabiri mu manota, ibidakunze kubaho mu mikino y’abagabo

Espoir y’umutoza John Bahufite yazamutse mu itsinda A ari iya kabiri kuko yari yatsinzwe na City Oilers yo muri Uganda, bituma uyu munsi muri kimwe cya kabiri iza guhura na Gezira yazamutse ari iya mbere mu itsinda B.

Nyuma y’imikino mu matsinda yasojwe kuri uyu wa kane nijoro, Espoir BBC niyo yonyine ihabwa amahirwe mu makipe yari ahagarariye u Rwanda mu bagabo no mu bagore.

Mu bagore, mu itsinda rimwe riri mu irushanwa ry’amakipe atandatu, Ubumwe BBC yabaye iya kane, APR BBC ni iya gatanu yo yanatsinzwe imikino ine yose.

Mu bagabo CSK nayo yari ihagarariye u Rwanda, irakina imikino ya ‘classification’ kuko mu itsinda B yari irimo yabaye iya kane muri eshanu itsinze umukino umwe gusa yaraye itsinzemo NFEL yo muri Sudani y’epfo ku manota 94 kuri 61.

Ikipe ya Gezira yo mu Misiri yagaragaje ubuhanga kuko yatsinze imikino yayo yose yari ifite mu itsinda B inarusha cyane abakeba. Yatsinze ikipe ya CSK ku manota 93 kuri 47 mu mukino yerekanye ko ari ikipe ikomeye cyane.

Ikipe izaba iya mbere muri iri rushanwa izahagararira Zone V mu marushanwa nk’aya ku rwego rwa Africa azabera muri Angola umwaka utaha.

Bienvenue Ngandu, Aristide Mugabe na Lionel Hakizimana nibo biba byitezwe ko bakora akazi gakomeye mu guha intsinzi Espoir ku mukino ikomeye, uyu munsi imbere ya Gezira bategerejweho kwitanga no gutanga umusaruro.

Umutoza John Bahufite wa Espoir aherutse gutangaza ko bifitiye ikizere, kandi ko nibahura n’ikipe ya Gezira aribwo bazereka abantu ko bashaka igikombe.

None uyu munsi baracakirana kuva saa mbili z’ijoro kuri Petit stade.

Mugabe wa Espoir, utegerejweho byinshi kuri uyu mukino na Gezira
Mugabe wa Espoir, utegerejweho byinshi kuri uyu mukino na Gezira

Imikino iteganyijwe uyu munsi;

10: 00-Savio vs NFEL (classification)
12:00 -Dynamo vs CSK (Classification)
2:00 -APR vs Don Bosco (abagore  Round-robin game)
4:00 -Ulinzi vs KPA (classification)
6:00 -City oilers VS Tiger Head Power (Semi Final 1)
8:00 -Gezira vs Espoir (semi final game2)

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mbifurije gutsinda muhatubere kand mwitware kigabo.

Comments are closed.

en_USEnglish