Uyu mukinnyi wa Filime w’ikirangirire ku Isi akaba n’intumwa yihariye ya HCR Angelina Jolie ubwo yasuraga impunzi z’abanya Iraq b’Abakiride yabwiye Isi yose ko Umuryango mpuzamahanga ukomeje gutsindwa kubera ko wananiwe kurandura imitwe y’iterabwoba harimo na ISIS ikomeje kuyogoza amajyaruguru ya Iraq n’utundi duce twa Syria. Yaboneyeho umwanya wo gusura uduce dutandukanye dutuwemo n’izi mpunzi, […]Irambuye
Muri uru rutonde rw’amategeko akaze ya Sharia, uzahamwa n’ibyaha byo gusebanya no gutukana, ubutasi, n’ubusambanyi azahanishwa urupfu.Uzahamwa n’icyaha cy’iterabwoba mu gace ISIS iyobora azahanishwa gucibwa mu gihugu. Mu nkuru igaragara kuri Mailonline, ISIS yarekana amafoto y’abantu bahamwe n’ibyaha by’ubujura bari guhanishwa kunyongwa. Abantu bafashwe boroye inuma muri Iraq bahanishijwe kunyongwa nyuma y’uko bigaragaye ko kurora inuma binyuranyije […]Irambuye
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-Moon abinyujije ku murongo wa Internet wa UN, riremeza ko igihugu cya Palestine cyemewe nk’igihugu cyemera amasezerano yashyizeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC). Ki-Moon yavuze ko ubusabe bwa Palestine bwo kwemererwa gufatwa nka kimwe mu bihugu byemera imikorere ya ICC bwemewe nyuma y’uko hasuzumwe ibisabwa byose kandi […]Irambuye
Kuva abagore bo muri Iraq biyemeje gufata intwaro bakarwanya umutwe wa ISIS, ubu biyemeje guhangana nawo bakawubuza gufata umujyiwa Kobane wenda bagashira aho kugira ngo ISIS yigarurire Kobane bareba. Kuri bo ngo ISIS iyo ivuga ko umwe muri bo aramutse yishwe n’umugore atajya mu ijuru ngo ibi nibyo bizatuma babarwanya kandi bakabicamo benshi. Umwe mu […]Irambuye
Ejo nibyo ibi byashyizwe ku mugaragaro n’Ikinyamakuru The New York Times, cyemeza ko ubwo ingabo za U.S zagabaga ibitero muri Iraq muri 2003 zigamije guhirika ubutegetsi bwa Sadam Hussein, zasanze uyu mugabo yari afite ibitwaro bya kirimbuzi 5000 bya kera ubwo yarwanaga na Iran, ariko Ministeri y’ingabo ya USA(Pentagon) itegeka ko ibi bitwaro bihishwa kandi […]Irambuye
Ibiro ntaramakuru bya Koreya y’epfo,Yonhap, biratangaza ko Koreya zombi zari mu biganiro byo mu rwego rwa gisirikare bibaye bya mbere nyuma y’imyaka irindwi. Ibi biro ntaramakuru bivuga ko ibi biganiro biri kubera mu gace katarangwamo ibikorwa bya gisirikare kari ahitwa Panmunjom. Mu bihe byashize Koreya zombi zararasanye hafi y’imipaka yo ku butaka no mu mazi […]Irambuye
Uyu muyobozi w’ikirenga wa Koreya ya ruguru wari umaze igihe ataboneka mu ruhame, yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’uko ibinyamakuru byanditse ko ashobora kuba yarazahajwe na cancer y’amabya , cyangwa afungiwe iwe n’abakuru b’ingabo ze. Ibiro ntaramakuru bya Koreye ya ruguru, The KCNA bivuga ko uyu munsi mu (gitondo cy’iwabo, ubwo mu Rwanda hari hakiri […]Irambuye
Umuyobozi w’igihugu cya Koreya ya ruguru Kim Jong un agiye kumara ukwezi n’igice ntawe uzi uko abayeho kuko atagikunda kugaragara mu ruhame. Hari bamwe bavuga ko yaba yarazahajwe n’umubyibuho ukabije ndetse na Kanseri y’amabya ariko ikinyamakuru Daily nation dukesha iyi nkuru ivuga ko Kim ngo yaba yarafungiraniwe iwe n’abakuru b’ingabo ze. Umwarimu muri Kaminuza wigisha […]Irambuye
Amakuru aturuka muri Koreya y’epfo aravuga ko Koreya ya ruguru na Koreya y’epfo byemeranyije gusubukura ibiganiro byari byarahagaze guhera muri Gashyantare uyu mwaka. Ibi byemezo byo kuganira hagati y’ibihugu byombi byafashwe nyuma y’uko abategetsi bo mu rwego rwo hejuru bo muri Koreya ya ruguru basuye Koreya y’epfo mu ruzinduko rutunguranye rwabaye mbere y’itangizwa ry’Ikiswe Asian […]Irambuye
Mu ibarurisha mibare ryakozwe na Kaminuza yigisha imibanire n’amahanga yitwa The Israeli Institute for Regional Policies igaragaza ko 13 ku ijana ry’ababajijwe bemera ko igihugu cyabo gifite isura nziza mu mahanga, naho abandi 87 ku ijana bameza ko igihugu cyabo kitavugwa neza mu mahanga, bagasanga ibyo byakemurwa n’uko Israel na Palestine babana amahoro. Mu bantu […]Irambuye