Koreya zombi zemeranyije gusubukura ibiganiro
Amakuru aturuka muri Koreya y’epfo aravuga ko Koreya ya ruguru na Koreya y’epfo byemeranyije gusubukura ibiganiro byari byarahagaze guhera muri Gashyantare uyu mwaka.
Ibi byemezo byo kuganira hagati y’ibihugu byombi byafashwe nyuma y’uko abategetsi bo mu rwego rwo hejuru bo muri Koreya ya ruguru basuye Koreya y’epfo mu ruzinduko rutunguranye rwabaye mbere y’itangizwa ry’Ikiswe Asian Games( Irushanwa ry’Abanyaziya).
Uru ruzinduko rwakozwe na bamwe mu bantu b’inkoramutima za President wa Koreya ya ruguru, Kim Jong-un.
Hwang Pyong-so, ufatwa nk’uwa kabiri mu bantu bakomeye muri Koreya ya ruguru, yagiranye ibiganiro na Ministre muri Koreya y’epfo ushinzwe ibikorwa n’imigambi byo gusubiranya Koreya zombi, Ryoo Kihl-jae.
Abandi babiri bakomeye bo mu Majyaruguru ni Choe Ryong-hae na Kim Yang-gon – key bo mu ishyaka riri ku butegetsi.
Umunyamakuru wa BBC Stephen Evans avuga ko ntacyo impande zombi zatangaje mu byaganiriweho, ariko ko iyi ari intambwe ikomeye kuko mu minsi yashize Amajyaruguru yatutse bikabije Amajyepfo.
Mu mezi make ashize umusirikare wo muri Koreya y’epfo yarashe bagenzi be arabica abandi barakomereka arangije agerageza guhungira mu Majyaruguru nubwo yafashwe nyuma y’aho n’abakomando bo muri Koreya y’epfo.
Ibinyamakuru by’i Burayi na Amerika bivuga ko kuba Koreya ya ruguru ubu igaragaza ubushake bw’ibiganiro bigamije kugarura umwuka mwiza hamwe n’umuturanyi wayo, biterwa n’ubukana bw’ibihano mu by’ubukungu yafatiwe bimaze kuyishegesha.
UM– USEKE.RW