President Kim Jong-un yigaragaje nyuma yo kubura mu ruhame
Uyu muyobozi w’ikirenga wa Koreya ya ruguru wari umaze igihe ataboneka mu ruhame, yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’uko ibinyamakuru byanditse ko ashobora kuba yarazahajwe na cancer y’amabya , cyangwa afungiwe iwe n’abakuru b’ingabo ze.
Ibiro ntaramakuru bya Koreye ya ruguru, The KCNA bivuga ko uyu munsi mu (gitondo cy’iwabo, ubwo mu Rwanda hari hakiri nijoro), Kim Jon Un yagaragaye ari kumwe n’intiti mu muhango wogufungura ikigo cy’ubushakashatsi cyimaze iminsi mike cyuzuye.
Mu kinyamakuru Rodong Sinmun gisohoka buri munsi haragaragaye amafoto menshi Kim afite inkoni y’ubuyobozi arimo atambagira kandi asuzuma iyi nyubako.
Kubura kwe kwavugishije benshi bamwe muri bi bakaba barageze naho bavuga ko Kim Jon Un yari mu mwiherero n’abategetsi be bareba uko basubukura ibiganiro na Koreya y’epfo mu rwego rwo kureshya amahanga akabakomorera ku bihano by’ubukungu yabafatiye.
Umunyamakuru wa BBC witwa Stephen Evans avuga ko ntawamenya imimerere aya mafoto yafatiwemo.
Kuri we ngo wasanga Kim yarabikoze mu rwego rwo kwifotoza gusa, ariko ntawamenya niba koko abasha kugenda cyangwa kuvuga kuburyo yayobora igihugu.
Kim Jon Un ubu afite imyaka 32 y’amavuko ariko hari abavuga ko yugarijwe n’ikibazo cy’umubyibuho ukabije akomora ku kurya ibintu bifite ibinure byinshi, kunywa inzoga zikaze no gukunda gukina umukino witwa cheese( Jeux d’echéc) utuma uwukina ahora yicaye hamwe bikaba byatuma umubiri we ubika ibinure byinshi.
UM– USEKE.RW