Mu itangazo iyi mitwe yombi iherutse gushyira ahagaragara, ivuga ko izigaragambya tariki 13 Nzeri ubwo President Kagame azaba ahura n’abashoramari b’abafaransa mu ruzinduko azaba arimo i Paris. Muri iri tangazo, iyi mitwe yombi ngo izagaragariza abashoramari ko gushora imari yabo mu Rwanda ari nko kubiba ku mucanga (semer sur du sable mouvant) Ibi aya mashyaka […]Irambuye
Muri iri joro ryo kuri uyu wa gatandatu rishyira icyumweru abarwanyi ba FDLR bongeye kwigabiza uduce two muri Lukayu, I Katana no muri Kabare, aba barwanyi bakaba bivuganye abantu babiri ndetse banasahura amazu menshi y’abaturage muri turiya duce. Nkuko radio okapi yabitangarijwe n’abatuye uduce twibasiwe ivugako umuntu umwe yishwe ubwo yategekwaga gukingura inzu ye n’abarwanyi […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu, abasirikare batanu babarizwaga mu mutwe w’inyeshyamba wa FDRL ukorera mu mashyamba ya Congo batashye mu Rwanda ku bushake bwabo. Baherekejwe n’ ingabo z’umuryango wabibubye zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (Monusco), ndetse bari kumwe n’imiryango yabo, basesekaye I Rusizi maze berekezwa mu nkambi yakira impunzi ya Nyagatare iri […]Irambuye
Ngirabatware Augustin wahoze ari minisitiri w’igenamigambi muri leta y’abatabazi, urubanza rwe ruzasubukurwa kuri uyu wa mbere ku rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda I Arusha muri Tanzania. Muri uru rubanza hazumvwa abatangabuhamya bagera kuri 13 muri 53 bari bategerejwe mu gutanga ubuhamya ku ruhande rwa Augustin Ngirabatware . NGIRABATWARE arashinjwa ibyaha bya Genocide yakorewe abatutsi mu […]Irambuye
Nkuko twari twarabisezeranyije abasomyi bacu, kuri uyu wa gatanu, UM– USEKE.COM wagiranye ikiganiro kirambuye n’Umuvunyi Mukuru Tito RUTAREMARA. Mu bibazo yabajijwe, mu gihe kirenga iminota 30 yamaranye n’UM– USEKE.COM, byibanze ku nshingano n’ububasha bw’urwego rw’Umuvunyi, ndetse n’ibibazo abasomyi bari batwandikiye basaba ko twamubaza. UM– USEKE.COM: mbese Urwego rw’Umuvunyi rubasha kugera ahantu hose mu gihugu haba […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, Transparency Rwanda yagaragaje raporo y’ubushakashatsi yakoze kuri ruswa ishingiye ku gitsina mu bigo by’akazi mu Rwanda. Abagore cyangwa abakobwa mu gihe basaba akazi ngo nibwo bibasirwa cyane na ruswa cyangwa se n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Transparency Rwanda yatangaje ko ubushakashatsi bwabo bwasanze 84% by’abagore n’abakobwa basaba akazi bahura n’ibibazo bya ruswa […]Irambuye
Urukiko rwisumbuye rw’Akarere ka Huye rwagize umwere RUNYINYA Barabwiriza washinjwaga ibyaha yaba yarakoze muri Genocide yakorewe abatutsi mu 1994. Ndetse rutegeka ko ahita arekurwa. Ni mu rubanza rwatangiye kuri uyu wa kane saa 11h za mugitondo rurangira agana saa 16h z’umugoroba. Runyinya Barabwiriza yashinjwaga ibyaha bitatu; – Kurema umutwe w’abagizi ba nabi hagamijwe gutsemba abatutsi […]Irambuye
Mu Karere ka Kamonyi hatangijwe umuco mwiza muri iki cyumweru wo gukamira imiryango itagira inka, mu rwego rwo guhangana no guca burundu imirire mibi mu bana b’imiryango itishoboye. Ibi, bikorwa n’imiryango itunze inka muri aka Karere, muri gahunda yiswe “Akira amata mwana w’u Rwanda” ishimangira iya President Kagame y’Inkongoro y’amata kuri buri mwana. Alphonse Ndagijimana, […]Irambuye
Abashinwa bakora mu Gishanga cya Rurenge mu Karere ka Bugesera, bafite abakozi b’abakobwa bakoresha, ariko ngo bakanaryamana nabo, babiri ubu ngo baratwite. Muri iki gishanga aho aba bashinwa bari kugitunganya ngo kizahingwemo umuceri, buri mushinwa mu ikipe ye aba akoresha, ngo biramenyerewe ko aba afite n´umwana w´umukobwa ugaragara neza umutwaza ibitabo, gurude y´amazi, amuganiriza, amunekera […]Irambuye
Abaturage baturiye pariki National y’Ibirunga bahoze ari barushimusi,baravuga ko ubu bagira uruhare mu bikorwa byo guteza imbere ubukerarugendo. Ibi bakaba barabifashijwemo na gahunda ya Rwanda Ecotourism yababumbiye hamwe maze bagishwa ibijyanye no guteza imbere ubukerarugendo bizwi ku izina ry’ iby’iwacu cultural village. Aba bahoze ari barushimusi,ubu babarizwa mu mudugu wa Nyabigoma ,muri kinigi,bakaba babarirwa mu […]Irambuye