Digiqole ad

FDU na RNC ntizishaka ko abashoramari b’abafaransa bashora mu Rwanda

Mu itangazo iyi mitwe yombi iherutse gushyira ahagaragara, ivuga ko izigaragambya tariki 13 Nzeri ubwo President Kagame azaba ahura n’abashoramari b’abafaransa mu ruzinduko azaba arimo i Paris.

FDU na RNC babyumvikanyeho tariki ya 31 Nyakanga uyu mwaka
FDU na RNC babyumvikanyeho tariki ya 31 Nyakanga uyu mwaka

Muri iri tangazo, iyi mitwe yombi ngo izagaragariza abashoramari ko gushora imari yabo mu Rwanda ari nko kubiba ku mucanga (semer sur du sable mouvant)

Ibi aya mashyaka abitangaje nyuma y’uko avuze ko ashaka demokrasi mu Rwanda kandi yifuza ko u Rwanda rutera imbere, uwabonye iri tangazo akibaza niba kubuza abashoramari gushora imari mu Rwanda aribyo gushakira ikiza abanyarwanda.

Aya mashyaka yombi akaba ari gushishikariza abayoboke bayo, ndetse bakazabishyurira ingendo zo kuzajya mu muhanda wa avenue Bosquet – 75007 Paris, baturutse ahatandukanye, bakamagana ko hari uwashora imari ye mu Rwanda.

Abayoboke b’aya mashyaka bakaziyandikishiriza ku bantu batandukanye, ndetse abandi bakazakodesherezwa amamodoka ava i Bruxelles mu Bubiligi akabageza i Paris aho iyo nama ya President Kagame n’abashoramari izabera.

Soma iryo tangazo hasi

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

 

Chers compatriotes, chers amis,

Comme nous vous l’annoncions lors de notre meeting à Bruxelles du 31 juillet 2011, le président Paul Kagame arrive à Paris le 12 septembre 2011. Il rencontre les hommes d’affaires français le 13 septembre 2011.

C’est le jour que nous avons choisi pour dénoncer de la manière la plus forte possible, cette tribune accordée à quelqu’un sur qui pèsent de très lourdes charges, et qui n’hésite pas à envoyer ses escadrons de la mort pourchasser les réfugiés rwandais et ses opposants à l’extérieur du Rwanda. Rappelez-vous ce qui s’est passé en Afrique du Sud, à Londres et récemment à Bruxelles.

Ce sera aussi une occasion de montrer aux autorités et au peuple français qu’investir au Rwanda dans de telles conditions est comme semer sur du sable mouvant.

Lieu : siège social du MEDEF: 55, avenue Bosquet – 75007 Paris (métro Ecole militaire)

Heure de la manifestation : de 8 à 12 heures.

Des cars seront loués à cette occasion pour acheminer des manifestants, notamment de Bruxelles à Paris. Afin de préparer le déplacement, le comité de coordination des FDU et RNC vous invitent à réserver dès à présent votre place en vous inscrivant auprès des personnes suivantes: Gilbert (GSM: 0485 625 007), Straton (GSM: 0486 326 222), Michel (GSM: 0496 646 995), Alexis (GSM: 0497 536 697), Bonaventure (GSM:0476 981 910 Plus il y aura d’inscris, mois sera la participation de chacun.

 

Pour le CC des FDU                                                                      Pour le RNC

Joseph BUKEYE                                                                            Joseph Ngarambe

GSM 0032 478 973 762                                                                 0033 61745766

23 Comments

  • ubusanzwe nta kintu kiza ishyaka rya kayumba na rudasingwa ryakwifuriza u rwanda, kuva kera bano bagabo bahora bumva ko u rwanda rutatera imbere dore ko bahereye cyera baruyogoza, ni uko nyine baje kumenyekana bagashyirwa hanze kugeza na nubu bakaba batararyozwa ibyo bakoreye abanyarwanda, kuberako birirwa birukanka amahanga yose. kuba rero batifuza ko abashoramari b’abafaransa bashora imari yabo mu rwanda nta gitangaza kibirimo kuko ni abagabo b’abanyamashyari ndetse b’ibisambo kuva kera, kuri bo barumva ari nko kubasogota inkota. banyarwanda rero ni mureke abantu nkaba tubamaganire kure dore ko nta cyiza batwifuriza.

    • politiki y’aba bagabo ni imwe ya wawundi wavuze ngo ni tura tugabane cyangwa bimeneke!kuko usanga ari bamwe ba profitira mu kavuyo bagasahura bakigwizaho ibyo bashaka byose;ibyo nibyo bakoze bakiri abayobozi mu rwanda,none ubu badukanye indi turufu itangaje yo kurwanya ko abanyarwanda babana neza mu bumwe n’ubwiyunge,aho usanga barwanya ingando n’amatorero yigisha abanyarwanda amateka no gukunda igihugu bo bakabirwanya baharanira abanyarwanda basubira gutema abandi urwanda rugatemba amaraso mze bakabonera aho basahurira mu bifu byabo byabatanze imbere.

  • Kuva kera kayumba ni umugabo wumwirasi ndibuka igihe yaje muri kaminuza ibutare aratangira asebya abanyamurenge ngo ntabwenge bagira kandi ko ntacyobashoborakubona murwanda icyogihe harintambara iyo kumisozi ,hanyuma aratangira yita abagogwe ngo ni ba good followers bivuze ngo bayoboka buhumyi mbega ikigabo cyigisambo, yewe menya ariyo mpanvu batabona imirimomyiza kabandi kubera kayumba umuzi yabibye uracyahari none ngo rashaka kuzana demokarasi murwanda nagende abeshe abazungu nabatamuzi , aturekere perezida wacu twitoreye

  • Ese demokarasi bavuga nibo bayihimbye kuburyo nta bandi bayizi bayigeza ku banyarwanda?ubu mu Rwanda ubukungu bumeze neza,imibereho myiza igerwaho umunsi ku wundi,ubutabera bwunga n’ibindi byinshi byiza birahari,kwitorera abayobozi byabaye umuco,ubu ba rudasingwa na bagenzi be bavuga ko aribyo basize bakoze se bikaba bimaze gusaza ra? ndemera ko twari kuba twarageze ku birenze kure ibi iyo tutadindizwa na bamwe bafite imyumvire mibi…., barimo abo mu ishyirahamwe ry’ibisambo aribo gahima ,kayumba,rudasingwa na bagenzi babo bari bagejeje urwanda aharindimuka.

  • Ndagira ngo mbaze neza takaburimvano, ibyo byaba aribyo ko numva mbabaye cyane,ko yaba ari umuntu utari mwiza koko!!! Niba koko utamubeshyeye birababaje kdi ababyumvise bose ntabwo bazabyibagirwa kugeza kera.

  • Ariko iyo mwihandagaza mugasebya Kayumba mwunva nta soni mufite? Kayumba ni umusirikare wa mbere wakunze ingabo cyane icya kabiri ntawa murushije gukunda igihungu naho ubusambo ninde wahagarara imbere akabimurega mwareka gusebanya koko??? Ingoma ya Fpr imeze kiya egiputa yo ibyayo birazwi murekeraho

    • wakunze ingabo man!!! jya uceceka ntacyo uzi , njye ndamuzi yifungiranye mu gifaru mu mujyi mu ruhengeri ngo ari kuyobora urugamba …uzabaze uwo bita, Rwigema, Kayitare, Kabarebe cg Jacob Tumwine abantu bakundanga ingabo uko bayoboraga urugamba ….nta ngabo akunda ahubwo akunda inda ye

  • Abo bagabo bariyerekanye kabisa! Ari KAGAME ushaka abashoramari ngo baze mu gihugu batange akazi na FDU na RNC bashaka kubuza abashoramari kuza murumva umuyobozi udukwiye ari uwuhe? Ndumva batadutesha umwanya.

  • Abo bo politiki yabo ni bwoko ki ?babaya nka leta yacu yirirwa itubeshya gusaaa! muri politiki idasobanutse,ese ubundi ubu busumbane buzageza hehe,kubona umuntu umwe ashobora guhembwa miliyoni ebyeri,undi agihembwa ibihumbi ijana na makubyabiri ngo ni uko yagiriwe ikizere,kandi mwariganye mu ishuri rimwe we rimwe na rimwe yaratsindag bigoranye kuri 2e session!!! uwo se umugirira ikizere kuki atagirira ikizere abanyarwanda bose b’abakozi ba Leta ngo abasaranganye,ibyiza by’igihungu nibura differance y’uhembwa menshi nuwa make ikaba ibihumbi magana atanu gusa!erega iyo tugiye gutora twese tujyayo ntihagenda abagabiwe gusa!!ibi ni akarengane kandi ari imisoro y’abene gihugu banyunyuza.Mwumvise Mugesera kuri VOA,mbega politiki ishaje. Buriya ubumwe nubwiyunge twirirwa turirimba mu ngando buri hehe koko? nihabeho n’ingando z’abasaza kuko ndabona imyumvire yabo ikeneye gucishwa mu itorero!!yihanukiriye aravuga ngo rubanda ngo rubanda nisaba ko habaho gacaca y’abishe abahutu ,ngo bizasumwa!!! na nde se? we se ko ari intumwa ya Rubanda icyo kibazo ya kibajije niba yumva gifite ishingiro!! aho bukera bizasobanuka.dore aho ndi!!!

    • Ntukarenganye Mugesera. Ibyo avuga nibyo akwiye kuvuga. Uri nkawe se, wabigenza ute? Gusa, si uko mushyigikiye kuko ndabizi imitekerereze nk’iyo niyo ihora idusenyera Afurika; ikindi biba bigaragaza ko nyine ntaho tujya cyangwa turagera. Ntuzi ko birirwa bavuga ko ari twe gusa turi abagome (abicanyi). Ubwo reka tujye twicecekera nta kundi, reka tuzabaze Imana impamvu yaturemye ikatugira abagome twenyine, abandi ikabagira intyoza (abatagatifu).

  • Guhimbira Kagame ibinyoma ni amatakirangoyi y’ababuze ibisobanuro ku myitwarire yabo y’inkundamugayo. Ni bimwe by’akabaye icwende katoga, kakwoga ntigacye, kanacya ntigashire umunuko. Mwabuze ubutwari bwo gusobanurira abanyarwanda (accountability) ibyo muryozwa ahubwo murashwekura mugana iyo bweze. Kugirango mwicire inshuro murahimba mugahimbarwa, mugasobanya amagambo mukibagirwa ibyo mwavuze ejo, mukivuguruza none.

  • Ariko iyi ndwara yateye abashaka kurwanya ubuyobozi bw’u Rwanda ngo bumva banekwa aho bari hose, batotezwa cyangwa bashaka kwicwa! Aho ibi ntibigaragaza ko bicuza ibyo bakoze? Ngaho ngo bararogwa, barikanga baringa, barikanga igicucu cyabo…Mu by’ukuri benshi bikanga umutimanama wabo kubera ubuhemu bagiriye abantu benshi batanakibuka!!

  • ariko uharanira ibyo yemera ategerwa tax?niba koko umuntu ashishikajwe no kugaragaza ibyo atekereza si ngombwa ko agurirwa ngo ahendahendwe ategerwea amamodoka amujyana kwigaragambya,iyi ni ruswa yamunze abayobozi ba RNC ikomeje gukwirakwizwa,ngaho bazagende bamokeeee!!

  • @ Mukasine, ali abarihira imodoka abava mu Bruxelles bajya Paris, ali n’urihira indege abava mu Rwanda bajya Chicago, imodoka zimara amasaha 30 zikuye abantu Canada zibajyana Chigago, indege zijyana ba Ngwino ndebe i Kigali, imodoka zikura abantu mu migi myishyi y’i Burayi zibajyana i Buruseli kubyinira Afandi, ubwo utanga ruswa akangiza ni nde koko?

    @Ndikuriyo, iyo mali se noneho iturutse ku bafaransa bamaze abatutsi, muzayakira mubanje kubabwira ko mwababeshyeye nta mututsi bishe kandi hashize imyaka tujya mu muhanda kubibabwira na rapport zigakorwa?

    Politiki n’itiku n’ibinyoma gusa

  • @ Allan Rutinduka: Mbese ari urihira abajya kugaragaza isura y’u Rwanda neza, anashakisha abashora Imari yabo mu Rwanda ngo byibura umunyarwanda abe yabona n’idorari rimwe ararira, nujya mu muhanda ngo ntihagire uzana iryo dorari umunyarwanda yirire, ninde mwiza hagati aho?!

    Kwangara mu mahanga, warangiza ukanashakira abo wasize iwanyu inabi ngo ntihagire uhashorera nibyo bita gukunda u Rwanda?
    Nibashake bajye mu mihanda yose ya Paris ariko Kagame bavuga byibura we aba aharanira ko umunyarwanda yarya, akaryama, agasinzira.
    Umuseke murakoze, ntimunsibire Comment kandi

    • @Jimmy Kayihura, wowe ndabona byaratunganye rwose iyo HE avanye miliyoni z’amadolari akarihira intore zijya kumubyinira Chicago hamwe na Mzee Jesse Jackson na we bikugeraho bank account yawe ikuzura. Ndabona ejobundi nabonana na Medef bazajyana RDC nawe bazaguha ak’ubukigingi. Naho ibyo uvuga kiwangara mu mahanga, wakagombye kwibuka ko abenshi mu bangara mu mahanga ali bo bajandika mu nzoga bakarara bagenda ijoro ryose ngo bagiye kwakira HE. Umanyi Diaspora ku mugani wa M7? Ngaho komeza uryame usinzire ndabona HE yaraguhaye ibitotsi wali warabuze. Harya Kayihura, muli 90 abanyarwanda bo mu Rwanda bo nta bitotsi bali bakeneye cg bo ntabwo bali abantu kuko HE yemeye kubatikiza? Sogokuru na nyogokuru bawe bari he Jimmy? abanjye se? abatutsi mwali muturanye n’abo mwiganye uzi aho bali?

  • Ntihazagire ubeshya ko akunda uRwanda! nonese wowe wabona abantu batifuriza ikintu na kimwe igihugu cyababyaye, ugasobanura gute ko bagikunda? Tumaze kugera ku ntambwe ishimishije, aho buri bantu bifuza gushora imari zabo mu rwanda, none bariya nabo bavuga ngo bashaka demokarasi mu Rwanda, bakaba babuza abashoramari gushora imari zabo mu Rwanda, ni uruhe rukundo bakunda igihugu cyabo ra?

  • RNC na FDU ndetse n’abayoboke babo nta gihe batagaragaje ko nta nyungu z’abanyarwanda baharanira. Bifuza u Rwanda rugurumana. Wowe se abantu bajya ahagaragara bati nta mfura ziruta aboretse imbaga mu Rwanda? Iyo bakamamaza abahejeje abanyarwanda mu bwigunge n’ubujiji ngo nibo ntanga rugero mu miyoborere myiza,none n’abashaka kuzana ibikorwa byaha abanyarwanda imirimo barashaka kubabuza n’ubwo ntabyo bageraho;ubu ikintu kizima bageza ku banyarwanda ni iki.?

  • Ntakiza kizava muri RNC na FDU. kandi ntanikizere mbaha cyo cyo kuramba kuko biragaragaragara ko twamaze kumenya gahunda zanyu ko ari izo gutesha igihe!!! ubwo tuvugeko mu kwirirwa murihira abantu amatike yo kwirirwa inyuma ya H.E mu nzinduko z’akazi ibyo jye mbona ari ukuruhira ubusa muriho murahiga nta mbwa nizo muhigisha n’imisega!!

  • Ntabwo bitangaje kumva abantu nkaba bahagurukira kudindiza cyangwa gusubuza inyuma ibyo abanyarwanda bamaze kugeraho barangajwe imbere ni Intore izibanziriza gutebuka mwiterambere no gukunda urwatubyaye nabanyarwanda,nanjye nkumunyarwanda ukunda urwanda ndabasaba ko twakwima amatwi abantu nkabariya maze tugakomeza umurava n’ubutwari maze bariya ntibazatinda kubona ko bibeshya baza nkuko mumaze iminsi mubibona kandi tuzajya tubakira.Murakarama.

  • Kubona magingo aya nyuma y’imyaka 17 Gahima Gashirasoni atinyuka akavuga ko Jenoside itateguwe kandi ko Habyarimana nta ruhare na ruto ayifitemo. Nyamara Bagosora mugenzi wa Gahima we yivugira ko jenoside yateguwe kandi igakorwa hakurikijwe ibyashyizwe ku murongo n’abayiteguye? Ni igiki mwita Bagosora, Gahima we ni nde, ni muntu ki?
    Mumbwire, ni bantu ki kandi bari he, aba ejo twitaga bamwe mu ntwari zahagaritse jenoside zikaturokora, ariko ubu tukaba duhanganye n’urwango rwabo, ubugome n’umunabi bafite?

  • Apuu mwese nta kagame nta kayumba nta FDU.

  • NONESE MUBWIRE MURUMVA ATARI UBUJIJE ABABAGABO BARARWAYE PEEEE?

Comments are closed.

en_USEnglish