Digiqole ad

Abasirikare batanu ba FDRL baratashye kuri iki cyumweru

Kuri uyu wa gatandatu, abasirikare batanu babarizwaga mu mutwe w’inyeshyamba wa FDRL ukorera mu mashyamba ya Congo batashye mu Rwanda ku bushake bwabo.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR/Photo Internet
Bamwe mu barwanyi ba FDLR/Photo Internet

Baherekejwe n’ ingabo z’umuryango wabibubye zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (Monusco), ndetse bari kumwe n’imiryango yabo, basesekaye I Rusizi maze berekezwa mu nkambi yakira impunzi ya Nyagatare iri mu karere ka Rusizi.

S/Lieutenant Gakuru Innocent , Sergent Ruhumuriza Eric, Caporal Barabwiriza Francois,Caporal Ishimwe Aboubakar  na soldat Tuyisenge Rukundo baje n’abagore babo batatu  n’abana batanu.

S/Lieutenant Gakuru Innocent yatangaje ko yatashye ku bushake kuko yabonye ko nta mpmvu ifatika yabonaga ari kurwanira muri Congo, ati: “Navuganaga na bagenzi banjye batashye mu Rwanda, nibo bambwiye ko nta mpamvu ifatika yo kuguma mu ishyamba

Naho Caporal Ruhumuriza we yagize ati: ” Ndashishikariza umuganga witwa DANIEL gucyura abana bari kumwe nawe, bakaza mu Rwanda kuko ari amahoro” ndetse yanasabye abandi bagenzi be gutaha kuko ibyo babwirwa hariya ntaho bihuriye n’ukuri.

Aba batashye nyuma y’abandi nabo bagiye batahuka, bumvise ko Leta y’u Rwanda ibasaba gutaha bagafatanya n’abandi kubaka u Rwanda.

Kanda hano wumve icyo bavuga ku itahuka ryabo

Jonas Muhawenimana
Umuseke.com/Rusizi

2 Comments

  • abenshi muri bariya barwanyi baba barafashwe bugwate bakabuzwa gutaha ariko uciye urwaho abakuru babo arataha,yagira ibyago bakamenya ko afite umugambi wo gutaha ahabonera ibyago bikomeye birimo kwica umuryango we ndetse nawe ubwe

  • We kananga rekana numukecuru abana bariho baravuka ariko nawe ugaragara nkanyamuryabana ariko uribono!sha ngewe nabuze umunkiza none wowe urimo uririza!!!

Comments are closed.

en_USEnglish