Leta y’u Rwanda na Uganda zahagaritse amasezerano yo kubaka umuyoboro (Pipeline) wa peteroli wavaga Eldoret (Kenya), ugaca Uganda ukagera i Kigali. Mu 2006, Tamoil East Africa Ltd (Teal), ikorera muri Uganda ariko ifitwe muntoki na African Investment Portfolio y’abanya Libya, niyo yari yatsindiye isoko ryo kubaka uyu muyoboro, wagombaga kuva Eldoret (Kenya) ukagera Kampala, iyi […]Irambuye
U Rwanda na Uganda biri mu cyunamo cy’urupfu rwa Mzee Manasseh Haajje-Gashegu, wagize uruhare mu ibohozwa ry’ibi bihugu byombi. Gashegu, 88, Umugande wavukiye mu Rwanda, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri iki cyumweru mu bitaro bya Nakasero muri Uganda. Tharcisse Karugarama Ministre w’ubutabera mu Rwanda, yavuze ko u Rwanda rubuze umugabo uri mu bantu bake […]Irambuye
Uyu mugabo wahoze atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana, yateguye ikiganiro nyunguranabitekerezo kizaba 3/9/2011, kuri Politiki y’u Rwanda n’akarere k’ibiyaga bigari. Muri iki kiganiro kizabera i Rouen mu bufaransa, kizaba gifite insanganyamatsiko igira iti “hambere, ubu, n’imbere ha politiki y’u Rwanda n’ibiyaga bigari” ‘le passe, le present et l’avenir politique du rwanda et de la […]Irambuye
Canada iri mu cyunamo nyuma y’urupfu rwa Gil Courtemanche, umwanditsi wanditse igitabo yise « Un Dimanche à la Piscine à Kigali » kivuga kuri Genocide. Gil Courtemanche yitabye Imana mu ijoro ryo wa kane (18/08) rishyira kuwa gatanu azize Cancer ku myaka 68 i Montreal muri Canada. Roman yanditse ivuga ku nkuru y’Urukundo mu gihe cya Genocide […]Irambuye
Nyuma y’igihe kinini abaturiye pariki y’akagera binubira ko inyamanswa zibangiriza imyaka,amatungo ndetse rimwe na rimwe zikanabica, ubu imirimo yo gutangira gushyiraho uruzitiro irarimbanyije, gusa hari ahagera kuri 34km hashobora kudindiza iki gikorwa. Kuri uyu wa gatanu 19/08/2011, Ingabo z’Inkeragutabara zo mu turere twa Kayonza,Nyagatare na Gatsibo zamuritse ku mugaragaro igikorwa cyo gutunganya ahazubakwa uruzitiro rwa […]Irambuye
Abari muri iyi nama bakaba ari Abakozi bose b´Akarere, uvuye ku nzego zo hasi, abakuru b´ingabo na polisi, Inama Njyanama y´Akarere , abagize biro za Njyanama z´Imirenge, Abayobozi b´Imirenge, Abakuru b´Imidugu, Abayobozi b´Ibigo Nderabuzima, Abayobozi b´Ibigo by´amashuli abanza n´ayisumbuye n´abandi. Bose bakaba bagera kuri 1259. Iyi nama yateranye kuri uyu wa gatanu ahitwa Gashora Girls […]Irambuye
Updates: Mu karere ka Gisagara, Umurenge wa Kigembe, mu Kagari ka Rubona, hongeye kwicwa abantu batatu barashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kane. Ububwicanyi bwakozwe ahagana saa moya z’ijoro, muri aka kagari ka Rubona gahana imbibi n’igihugu cy’Uburundi. Abishwe ni Murekezi Emmannuel, Gashongore, Sinzabakwira Jean Bosco. Ngo bishwe n’abantu bane bitwaje imbunda, 2 muri bo ngo ni […]Irambuye
Kuwa kabiri w’iki cyumweru, nibwo Urwego rw’Umuvunyi ku nshuro yambere rwatangije icyumweru cyo kurwanya akarengane muri buri karere, mu Karere ka Rubavu niho imihango yabereye. Iyi gahunda nshya y’icyumweru cyahariwe kurwanya akarengane, ije kugirango yorohereze abaturage kugeza ibibazo byerekeranye n’akarengane kabo ku rwego rw’Umuvunyi batarinze gukora ingendo ndende. Ibi kandi ngo bizatuma Urwego rw’Umuvunyi rushobora […]Irambuye
Uyu muyobozi w’ishyaka rya Green Party, ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda, akaba kandi umuyobozi w’ihuriro ryamashyaka ya “green” muri Africa (African Greens Federation) niwe wegukanye igihembo cya “African leader in Innovation & Sustainability Award” gitangwa na Global Pilot International. Yashimiwe ubwitange bwe mu gutangiza ku mugaragaro ikitwa “African Greens Federation” abereye umuyobozi, mu nama yabaye mu […]Irambuye
Kuri uyu wa kane munzu y’inama ya MINAFFET, Ubushinwa n’u Rwanda byumvikanye ku masezerano agamije iterambere ku mpande zombi. U Rwanda ruhagariwe na Ministre w’ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo, Ubushinwa nabwo buhagarariwe na Hon.GAO HUCHENG, bumvikanye kuri aya masezerano ku iterambere mu buhinzi, Ubuzima, Ibikorwa remezo, n’ibindi. Ba Minisitiri ba MININFRA, MINISANTE na MINAGRI nabo bari […]Irambuye