Musambira: Imiryango itoroye inka ikamirwa amata n’iyoroye
Mu Karere ka Kamonyi hatangijwe umuco mwiza muri iki cyumweru wo gukamira imiryango itagira inka, mu rwego rwo guhangana no guca burundu imirire mibi mu bana b’imiryango itishoboye.
Ibi, bikorwa n’imiryango itunze inka muri aka Karere, muri gahunda yiswe “Akira amata mwana w’u Rwanda” ishimangira iya President Kagame y’Inkongoro y’amata kuri buri mwana.
Alphonse Ndagijimana, wahisemo kujya akamira abana 4 mu murenge atuyemo wa Musambira, avuga ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kugenda abona bamwe mu bana baturanye bugarijwe n’ikibazo cy’imirire mibi, ituma badakura neza.
Uyu mugabo yatangaje ko kimwe n’abandi bagenzi be basangiye iki gikorwa, basanga kwita ku buzima bw’umwana uwo ari we wese ari uguteganyiriza ejo hazaza heza igihugu.
Mu muhango wo gutangiza iyi gahunda yo gukamira imiryango ikennye, RUTSINGA Jacques umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, yasabye ko uwo muco wabera abandi batunze urugero, umwana wese utishoboye akaba yagira umuryango umwitaho.
Mu Karere ka Kamonyi, mu ngengo y’imari ya 2011-2012, hari gahunda yo gushishikariza imiryango yoroye inka gukamira ingo zigera ku 1268 zitoroye.
Mu murenge wa Musambira habarurwa abana bagera ku 124 bo mu miryango itoroye, bahabwa amata n’imiryango yabishingiye yoroye.
Photos Ntakirutimana F.
Faustin NTAKIRUTIMANA
Kamonyi district PR Officer
7 Comments
ni byiza cyane bikomeze natwe tuzabigiremo uruhare ntako bisa Ufasha umukene aba akoreye Imana. Imana ibahe umugisha abanyamusambira.
uyu muco wahozeho na kera nta muturanyi warwazaga bwaki hari umworozi ufite inka zikamwa.ibi ntako bisa kuba umuco mwizatwahoranye urimo uragenda udufasha gukemura ibibazo dufite
Uyu muco ndawushimye cyane. Nguko rero uko abanyarwanda baba bagomba kubana no gufashanya.Centres Nutritionels nizisimburwe na gira inka munyarwanda. Kandi birimo biraza. Abatari baragize amahirwe yo gutunga ubu baratunze.imana ibahe umugisha ihereye kuri Mzee udutungishije twese.kandi nawe Imana imuhe amashyo abone uko agabira abanyarwanda.
iki ni ikimenyetso cy’umubano mwiza hagati y’abaturage kubona hari ababona ko abaturanyi babo bafite ibibazo bakiyemeza kubikemura,uyu muco w’imusambira uzasakazwe hose kuko ntako usa
Ndabasuhuza ngira nti: „Muragahorana Amata…..“,
Nteye mu magambo meza, bagenzi bacu aribo „Anatole, Higiro, Amigo na Saidi“ bamaze kwandika: „Ibi bibera i Musambira ni ibintu byiza cyane. Jyewe narebye iriya foto maze amalira y’ibyishimo ambunga mu maso. Yeah, abayobozi bafashe iya mbere, basigaye bagabulira abana, abana alibo MIZERO Y’U RWANDA, alibo ngabo kimwe n’abageni bejo hazaza….“
Jyewe Ingabire-Ubazineza, ubusanzwe ntabwo nihutira gushimagiza buli kintu. Ariko ndabarahiye, maze iminsi nitegereza, amajyambere IGIHUGU kimaze kugeraho muli iyi myaka 10 ihise, arashimishije peeeee….
Jyewe ikinshimisha mbere y’ibindi ni uko „INNOVATIONS = IBISHYASHYA“ byinshi byiza Abanyarwanda babivomye mu muco- karande wacu. Yego ibintu bikubiye mu muco-karande ntabwo byose ali byiza, ariko iyo umuntu ashishoje, iyo umuntu ashunguye, asangamwo amasimbi, amasaro menshi…
Aha ndahamya ko, kera kabaye, muzabona u Rwanda ruhawe bya bihembo by’ikirenga bita „NOBEL PRIZE“….
Kera kabaye, isi yose, cyane cyane mu mashuli, uzasanga batanga u Rwanda nk’urugero mu masomo anyuranye. „Gacaca, Girinka, Kwita izina n’ibindi n’ibindi“ ni ingero nziza cyane zavomwe mu mibereho, mu „Ingengagaciro“ y’Abanyarwanda…
Nzi ko muli rusange, Abanyarwanda dukunda kwicisha bugufi, ariko hali ibintu byinshi, magingo aya, buli Muvukarwanda akwiye kwishimira, akwiye kugilira ISHEMA. Ntabwo ndi muto wo guta umutsima, kandi ndabyemera, iwacu i Rwanda si paradizo, ariko UBUYOBOZI buriho kuli iki gihe, bukora iyo bwabaga. Rwose ubushake bwa politiki bwiza burahari, kuva k’umutwe kugeza ku birenge….
Hali benshi dusangiye IGIHUGU, ariko tudasangiye imyiyumvire. Jyewe mbona ali ibintu bisanzwe ku Isi yose. Ariko mwokabyara mwe, ariko mwogaheka mwe, muramenye ntihazagire uwangiza ibintu „ABANYARWANDA BAMAZE KUGERAHO M’U RWANDA RWABO“…
Muramenye „FIBER OPTICS= IMIYOBORO YA ICT“ yacu, muzayirekere aho yibereye mu butaka, maze izagilire ubuvi n’ubuvivure akamaro….
Murakoze, uwanyu Ingabire-Ubazineza.
YEGO KOKO NGO UBWENGE BURARAHURWA NONE SE MWAMFASHIJE TUGASABA ABANYARWANDA BATUYE MUTUNDI TURERERE TW’U RWANDA BAKAREBERA KUBANYAKAMONYI MAZE TUGATEZA IMIBEREHO MYIZA Y’ABANYARWANDA NKUKO BIRI MU NKINGI NYAMWAMBA Z’IGIHUGU CYACU.
MU NDOTO ZAJYE MBONA BIRIYA BIKOZWE HOSE MU RWANDA ABANA BACU BARUHAHO GUKORA IBITANGAZA MU MASHULI NAHANDI HOSE MURI RUSANGE. MURAKOZE CYANE……
Aho tugeze ni heza peeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!
mukomeze mugabure intungamubiri zihagije mais ntimwibagirwe umuhanda MUGINA-NTONGWE n’urutindo rwo ku MUKUNGURI ruhora rucika imodoka zitwaye imyumbati n’ibindi bintu zikagomba kuzenguruka mu RUHANGO ziva i KINAZI zijya i KIGALI.
Comments are closed.