Digiqole ad

Abahoze bashimuta inyamswa ubu nibo bateza imbere ubukerarugendo

Abaturage baturiye pariki  National y’Ibirunga bahoze ari barushimusi,baravuga ko ubu bagira uruhare mu bikorwa byo guteza imbere ubukerarugendo.

Serugendo Bavugirije
Serugendo Bavugirije wahoze ari rushimusi ubu yikorera ubukorikori / Photo J Damascene Philos

Ibi bakaba  barabifashijwemo na gahunda ya Rwanda Ecotourism yababumbiye hamwe maze bagishwa ibijyanye no guteza imbere ubukerarugendo bizwi ku izina ry’ iby’iwacu cultural village.

Aba bahoze ari barushimusi,ubu babarizwa mu mudugu wa Nyabigoma ,muri kinigi,bakaba babarirwa mu ngo zirenga 1000.

Bimwe mubikorwa bibafasha kwiteza imbere harimo ubukorikori, gukora imyuga iciririste, kumurikira ba mukera rugendo umuco nyarwanda ndeste n’ibindi, nkuko twabisobanuriwe n’umuyobozi wa ecotourism Eduin Sabuhoro,

Rwabahiriza J.Damascene umwe mu bahoze bakora ibikorwa byo gushimuta inyamaswa muri pariki National y’ibirunga, yavuze ko nyuma yo kureka ibikorwa by’ubushimushi yabashije kwiteza imbere.

Aragira ati : mbere nahoze ndi umuhigi wica nkanagurisha inyamaswa mu ishyamba cyane nk’ifumberi impongo ndeste n’imbogo, ubu ndi umukaraza mu kigo cy’abahoze ari abahigi, ubu naguze telefoni, abana bariga n’umugore nawe ameze neza ndeste ubu ncana n’amakara ku mbabura kandi kera naracanaga ibyatsi”

Tubabwire ko iyi gahunda ya Rwanda Ecotourism yinjije amadorali y’amanyamerika ibihumbi 20,hakaba hariho kandi n’indi gahunda yo gutanga ihene imwe ku muryango w’abahoze ari barushimusi,izi hene zikaba zitangwa n’abakerarugendo basuye pariki.

Claire U
Umuseke.com

2 Comments

  • ibi byose ni ukubera gahunda nziza leta ifitiye abaturage ibigisha gukora imirimo ibateza imbere ndetse ikanateza igihugu imbere muri rusange

  • NJYE NDASHAKA MURI ABA AGIHUMBI
    UWABA YARISHE NYIRAMACIBIRI

Comments are closed.

en_USEnglish