Arusha:NGIRABATWARE Augustin arasubira imbere y’urukiko kuri uyu wa mbere
Ngirabatware Augustin wahoze ari minisitiri w’igenamigambi muri leta y’abatabazi, urubanza rwe ruzasubukurwa kuri uyu wa mbere ku rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda I Arusha muri Tanzania.
Muri uru rubanza hazumvwa abatangabuhamya bagera kuri 13 muri 53 bari bategerejwe mu gutanga ubuhamya ku ruhande rwa Augustin Ngirabatware .
NGIRABATWARE arashinjwa ibyaha bya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 byiganjemo gutegura, gushishikariza abantu gukora Genocide ndetse no kuyigiramo uruhare, gufata abagore ku ngufu n’bindi byaha byibasiye inyoko muntu.
Uru rubanza kandi nirwo abacamanza bari buhereho nyuma y’ikiruhuko bavuyemo nkuko bitangazwa na Roland Amoussouga, umuvugizi w’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho U Rwanda rukorera Arusha nkuko tubikesha urubuga rwa allafrica.com
Ikiciro cyo gutanga ubuhamya cyari cyahagaritwe ku wa 18 Gashyantare 2011, aho Ngirumpatse yari yahamagaye abatangabuhamya 39 naho Karemera bakaba barageraga kuri 35 mu gihe ku ruhande rw’abarerega hari hahamagajwe abatangabuhamya bagera kuri 46.
Uru rubanza rukazakurikirwa n’urwa Matayo NGIRUMPATSE wayoboraga MRND na Edouard KAREMERA wari umwungirije mugihe cya Genocide , urubanza ruzaba kuwa 22 kanama 2011, aho bazaba biregura bwa nyuma.
Ku itariki ya 6 Nzeri urubanza rw’umwe mu bahoze ari bayobozi bakuru (Oficier) b’Ingabo Captain Ildephonse NIZEYIMANA narwo rugomba gusubukurwa, hazumvwa kandi ubuhamya ku munyemari KABUGA Felesiyani nubu ugishakishwa uruhindu, mu rwego rwo gukusanya ibimenyetso bizifashishwa mu gihe cy’urubanza, igihe uburanira uregwa azaba ahari, abatangabuhamya 44 ngo bazamushinja.
Tariki ya 12 Nzeri hateganyijwe gusubukurwa urubanza rw’uwahoze ari minisitiri w’urubyiruko Callixte NZABONIMANA.
Naho tariki ya 21 Nzeri, bwo hakazasubukurwa urubanza ruregwamo Uwahoze ari Maitre NDAHIMANA Gregoire nawe ushinjwa ibyaha bitandukanye yakoze muri Genocide.
Jean Paul Gashumba
Umuseke.com
1 Comment
ko miliyoni isaga y’abatutsi itiyishe!kandi ko abababishe babazi ariko wabona bakora ibishoboka byose ngo basibanganye ibimenyetso ukeka ko bashaka kugaruka kwihimura ku babashinje
Comments are closed.