Digiqole ad

U Rwanda na Uganda bapfushije intwari Mzee Gashegu

U Rwanda na Uganda biri mu cyunamo cy’urupfu rwa Mzee Manasseh Haajje-Gashegu, wagize uruhare mu ibohozwa ry’ibi bihugu byombi.

Gashegu, 88, Umugande wavukiye mu Rwanda, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri iki cyumweru mu bitaro bya Nakasero muri Uganda.

Tharcisse Karugarama Ministre w’ubutabera mu Rwanda, yavuze ko u Rwanda rubuze umugabo uri mu bantu bake ba mbere batangije igisirikare cya Rwanda Patriotic Army (RPA), ubu ni RDF, ari nacyo cyabohoye u Rwanda

Nubwo Mzee Gashegu atari umusirikare, ariko ngo umusanzu we mu bitekerezo no mu mikoro (financial) wari ukomeye cyane.

Ku ruhande rwa Uganda, Joan Gakwenzire, umujyanama wa President Museveni wa Uganda, yabwiye Newvision ati : ”Mu gihe cy’Intambara, inzu ye yabaye ubwihisho bw’abari bashyigikiye Museveni mu rugamba

Kugeza apfuye, yayoboye kandi yigisha mu bigo birenze 10 mu burezi bwisumbuye bwa Uganda,nk’ahitwa Mengo Secondary School, Bishop SS Mukono, Kitunga High School, Buwalasi Teachers College n’ahandi henshi.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

6 Comments

  • MZEE, IMANA IMWAKIRE MUBAYO
    KANDI UMURYANGO WE WIHANGANE

    • Ndahamyako Imbuto yasize abibye inti yarumbye imana imuhe iruhuko ridashira!

  • imana imuhe iruhuko ridashira

  • Imana imuhe iruhuko ridashira kandi twifatanije n’umuryango we.

  • Imana imuhe iruhuko ridashira.ibo yakoze hari byinshi byafashije kuba tugezeho uyu munsi.ariko ntibimugira intwari kuko bifite urwego rugira umuntu intwari.abanyarwanda besnhi cyane bakoze ibimeze nk’ibye, hari nabamwe baburaraga ariko umusanzu ukaboneka. mwitondere amagambo mukoresha

  • Ifoto ya Gasegu mwayiburiye he? Iyo mumbwira nkayibashakira

Comments are closed.

en_USEnglish