Digiqole ad

Ubushinwa n’u Rwanda basinye ubufatanye bushya mu iterambere

Kuri uyu wa kane munzu y’inama ya MINAFFET, Ubushinwa n’u Rwanda byumvikanye ku masezerano agamije iterambere ku mpande zombi.

Hon. Gao Hucheng na Minisitiri Mushikiwabo Louise / Photo Daddy Sadiki
Hon. Gao Hucheng na Minisitiri Mushikiwabo Louise / Photo Daddy Sadiki

U Rwanda ruhagariwe na Ministre w’ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo, Ubushinwa nabwo buhagarariwe na Hon.GAO HUCHENG, bumvikanye kuri aya masezerano ku iterambere mu buhinzi, Ubuzima, Ibikorwa remezo, n’ibindi.

Ba Minisitiri ba MININFRA, MINISANTE na MINAGRI nabo bari bitabiriwe uyu muhango wo kumvikana kuri aya masezerano.

Ubushinwa bukaba bwanasabye ko abanyarwanda bajya bitabira Amamurikagurisha atandukanye abera mu Bushinwa, ndetse ko Ambassade y’Ubushinwa mu Rwanda izajya ibibafashamo.

Ubushinwa n’u Rwanda byatangije umubano bwa mbere mu 1971, nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, Ubushinwa buri mu bihugu byateye inkunga u Rwanda mu bijyanye n’Ubuhinzi, Ubuzima, Ubucuruzi, kubaka Ibikorwa remezo nk’imihanda, ndetse n’iyi nzu MINAFET ikoreramo yubatswe ku nkunga y’Ubushinwa.

Ba Ministre b'Ibikorwa remezo, Ubuzima n'Ubuhinzi n'ubworozi bari bahari
Ba Ministre b'Ibikorwa remezo, Ubuzima, n'Ubuhinzi n'ubworozi bari bahari

Mu mezi atandatu ashize, Ubushinwa bwahaye u Rwanda inkunga ya Miliyoni 76 z’amadoorari, Hon. GAO HUCHENG yatangaje ko Ubushinwa buzakomeza gufasha u Rwanda kuzamura ubukungu bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.

Nyuma yo gutanga inkunga mu buzima, abashinwa ngo bagiye kubaka amashuri (Technical Schools) ndetse n’ibyo bita (Agriculture Centers) ahantu hatandukanye mu gihugu.

Aya masezerano agizwe na dossier 6, yumvikanyweho n’impande zombi, arashyirwaho umukono kuri uyu mugoroba muri Hotel des Milles collines.

Ku ruhande rw'Ubushinwa/ Photo Daddy Sadiki
Ku ruhande rw'Ubushinwa/ Photo Daddy Sadiki
Amasezerano yumvikaniweho mu nzu ya MINAFET nayo yubatswe ku nkunga y'abashinwa
Amasezerano yumvikaniweho mu nzu ya MINAFET nayo yubatswe ku nkunga y'abashinwa

Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE.COM

4 Comments

  • inkunga y’abashinwa ni ingirakamaro cyane ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere,kuko ntiza nk’izo mu burengerazuba bw’isi usanga iza ifite abayiherekeje bakanayisubiranyo kandi yari igenewe abaturage bo mu bihugu byayihawe.

  • then, what about the amount? muzakore vuba umuhanda cyangugu – gisenyi via nyamasheke,karongi, rutsiro. after, mushakire ONATRACOM aba buses mashya asobanutse, ziriya zindi muzijyane mu ruganda rushongesha bazikoremo ibindi byuma bakoreshwa nko kumurikira umuhanda cg ibyapa.

  • inkunga z’abashinwa ntizijya zihereezwa n’amagambo nicyo kiza cyazo,nta kwivanga mu bibazo bya za leta baba bashaka gufasha nk’uko hari ababigize intwaro yo gukomeza gukoroniza africa,aho babanza gutegeka ibibanza gukorwa kugirango babone inkunga

  • Inkunga badushima cyane ko tuzikoresha neza ntituzatezuke kuri uyu muhigo nk’uko ari Inyungu kuri twe n’abayiduhaye gusa nitwe ifitiye akamaro. Mukomere.

Comments are closed.

en_USEnglish