Digiqole ad

Abantu 3 barashwe barapfa i Kigembe muri Gisagara, Umwe amaze gufatwa.

Updates: Mu karere ka Gisagara, Umurenge wa Kigembe, mu Kagari ka Rubona, hongeye kwicwa abantu batatu barashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kane.

Ububwicanyi bwakozwe ahagana saa moya z’ijoro, muri aka kagari ka Rubona gahana imbibi n’igihugu cy’Uburundi.

Abishwe ni Murekezi Emmannuel, Gashongore, Sinzabakwira Jean Bosco. Ngo bishwe n’abantu bane bitwaje imbunda, 2 muri bo ngo ni abarundi nkuko tubikesha umuvugizi wa Police Badege Theos.

Iperereza kugeza ubu rimaze gufata Nzabirinda Felix ngo waba wagize uruhare muri ubu bwicanyi, Theos yadutangarije ko bahise bavugana na Police yo hakurya i Burundi ngo ibafashe guta muri yombi abahise bambuka nyuma yo kwica ba nyakwigendera.

Umwe mu bishwe ngo ni umucuruzi i Kigembe wari ufitanye amakimbirane n’abacuruzi hakurya i Burundi, bikaba ngo byaba bifitanye isano nkuko Police ibyemeza.

NGAYABEGA Jean Claude ni uwarokotse ubu bwicanyi, yatangarije UM– USEKE.COM ati: “Baje hano kuri boutiki, barasa abagabo babiri bari kuruhande, binjira muri comptoir bica na databuje. Nabashije kumenyamo umurundi umwe ukunda kuza hano ku gasantre

Aba bicanyi bamaze gukora ibi, ngo bahise bambuka bajya i Burundi.

Kuri uyu wa gatanu, abayobozi barimo, Umukuru wa Police ku rwego rw’igihugu Gasana Emmuel, Umukuru w’ingabo mu Ntara y’Amajyepfo Gen. Mubaraka Muganga na Gouverneri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwali Alphonse, bahise bahura  n’abaturage bo muri uyu murenge.

Aba bayobozi bihanganishije imiryango yabuze ababo, basaba abaturage kugira uruhare mu kwirindira umutekano, gutanga amakuru ku nzego z’umutekano mu rwego rwo kurwanya ubu bwicanyi.

Kuva mu kwezi kwa 4  uyu mwaka, mu murenge wa Kigembe  ihana imbibi na Komine Mwumba y’Intara ya Ngozi I Burundi, hamaze kwicwa abantu 13.

Emmanuel Nshimiyimana 
UM– USEKE.COM/Gisagara

7 Comments

  • abarundi bagomba kumenya ko abava iwabo bagateza umutekano muke mu rwanda bitubangamiye,bagomba gukemura iki kibazo vuba na bwangu

  • nibiba ngombwa abo bicanyi tuzabasanga i Burundi. Ntabwo twakwemera ko abaturarwanda bakomeza kwicwa naho ababishe biraramiye i Burundi. Enough is enough. Abayobozi ba polisi b’ intara y’amajyepfo y’u Rwanda nibatumeho aboyobozi bagenzi babo b’u Burundi babiganireho kandi basabe Abarundi ko icyo kibazo bigishakira umuti mu maguru mashya, sinon…..

  • MBEGA ABANTU, NONE SE KO NUMVA KARIYA GACE IBINTU BIMEZE NABI
    BAREBE NEZA AATABA ARI UMUCENGEZI WAGARUTSE
    DAAAAAAA
    NJYE NIITNYIRA UBWOBA

  • ndabona abarundi badashaka kotubana amahoro nibaribyo bafiti igihugu cyabo tukagira icyacu bagumi wabo bareke kutubuza amahoro kandi iwacu dutuje baduhe agahenge rwose

  • NTA MURUNDI WUMUTIMA

  • UMVA IMBWA KO UTINYA UBWOBA !!???!??!??

  • ariko abarundi baradushakaho iki kweli? bagezeho bambuka umupaka bakaza kwica umunyarwanda iwabo igasabo koko? turasaba inzego zishinzwe umutekano mu ntara y,amajyepfo guhagurukira iki kibazo mu maguru mashya. afande muganga n,abikurikiranire hafi cyangwa twambuke tujye kuzana abo bicanyi hano tubaburanishirize mu rda.

Comments are closed.

en_USEnglish