Frank Habineza uyobora ishyaka rya Green Party yegukanye igihembo
Uyu muyobozi w’ishyaka rya Green Party, ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda, akaba kandi umuyobozi w’ihuriro ryamashyaka ya “green” muri Africa (African Greens Federation) niwe wegukanye igihembo cya “African leader in Innovation & Sustainability Award” gitangwa na Global Pilot International.
Yashimiwe ubwitange bwe mu gutangiza ku mugaragaro ikitwa “African Greens Federation” abereye umuyobozi, mu nama yabaye mu kwezi kwa kane 2010 i Kampala yiswe African Greens Congress.
Habineza kandi ngo yashimiwe umurava mu gutangiza Ibikorwa bya “Green” mu bihugu byo hagati muri Africa nka Chad, Central Africa Republic, DRCongo, Angola na Gabon.
Mu Rwanda, Habineza Frank yashimiwe na Global Pilot International ko yagize uruhare mu gutera ibiti 50,000 mu rugamba (campaign) rwo kurwanya imihandagurikire idasanzwe y’ikirere.
Nyuma y’uko habaye inama y’isi y’abagize “Green parties” yiswe Global Greens Congress yabereye Canberra, Australia mu 2001, ngo nibwo Habineza yahagurutse ngo iyi gahunda ya Green Party igire imbaraga muri Africa.
Habineza yatangarije pilot-int.org, dukesha iyi nkuru, ko ari ibyishimo n’ishema kuri we kumva iyo nkuru nziza yo gutsindira “2011 Global Pilot Award of African Leader in Innovation and Sustainability.”
Frank Habineza, n’abandi batsindiye ibindi bihembo bitwangwa na Global Pilot International, bazashyikirizwa ibihembo byabo tariki ya 27/08/2011, mu muhango uzabera I Kampala, Uganda muri Hotel Fairway.
Global Pilot International ni umuryango utegamiye kuri Leta wavutse mu 2006, ufite ikicaro i Kampala muri Uganda.
Green Party, ni amashyaka ari mu bihugu byinshi ku isi, agamije ibintu bitandukanye ariko cyane cyane Demokarasi, Kurengera ibidukikije.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
9 Comments
ndifashe
pourquoi?
uyu mugabo uhabwa ibihembo yarananiwe kuzuza ibyangombwa byo gushinga ishyaka rye mu rwanda,aho ibyo bihembo babimuha bashingira kubyo ishyaka rye ritarabaho ryakoze?,kubyo yakoze ku giti ke?ariko nanone ukibaza niba ibyo aba yarabikoreye muri ibyo bihugu ayo mashyirahamwe yamuhembye akorera.
ESE UYU MUGABO NIWE GUSA WATEYE IBITI BYINSHI? NIBA UMUNTU WESE UTEYE HEGITARI 31.25 AHEMBWA, ABAKABAYE BAHEMBWA NI BENSHI NIBA UTANGA IBIHEMBO NTAMARANGAMUTIMA ASHYIRAMO.
Ego korero ndabona bidasazwe,
aliko nu uhigimye aba avuze
Yego Nuhigimye abavuze
Ibi ntibisazwe peeeee
Dukomere
ese ibyo biti yabiteye hehe mu rwanda. none se ko uteye igiti akibungabunga ngo gikure, ibyo biti bibungabungwa nande.
jye nigeze gukora pepiniyeri y’ibiti 150,000, ndabitera ndanabibungabunga mu karere ka Bugesera nanjye ni bampembe.
Reka sha iyo nimitwe yinkotanyi ziyobya uburari ngo zereke amahanga ko ntakibazo turabazi harigihe ikinyoma kizashira:
NSOBANURIRA, INKOTANYI NIZO ZATANZE IGIHEMBO? CYANGWA HARI IKINDI UPFA NAZO?
Comments are closed.