Akarengane Umuvunyi agiye kujya agasanga hasi mu turere
Kuwa kabiri w’iki cyumweru, nibwo Urwego rw’Umuvunyi ku nshuro yambere rwatangije icyumweru cyo kurwanya akarengane muri buri karere, mu Karere ka Rubavu niho imihango yabereye.
Iyi gahunda nshya y’icyumweru cyahariwe kurwanya akarengane, ije kugirango yorohereze abaturage kugeza ibibazo byerekeranye n’akarengane kabo ku rwego rw’Umuvunyi batarinze gukora ingendo ndende.
Ibi kandi ngo bizatuma Urwego rw’Umuvunyi rushobora kumenya neza ibibazo bijyanye n’akarengane biri mu Midugudu n’Utugari twa buri Karere.
Mu mihango yo gutangiza iki cyumweru I Rubavu, Minisitiri muri Perezidansi Madamu Tugireyezu Venantie, wari witabiriye uyu muhango, yagize ati: « Ndashimira cyane Urwego rw’Umuvunyi kuri iki gitekerezo cyiza bagize cyo gutegura iki cyumweru cyo kurwanya akarengane »
Hon. Kanzayire Bernadette, Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, yatangaje ko muri iki cyumweru, mu turere 30 tugize u Rwanda, buri karere kazahabwa gahunda yihariye, ubuyobozi bw`Akarere n`Urwego rw`Umuvunyi bugafatanya kwakira no gukurikirana ibibazo by`abaturage aho batuye mu tugari.
I Rubavu kandi, kuri ULK/Campus Gisenyi, hanatangijwe gahunda yo gufungurira abaturage za E-mails, kugirango bajye babasha kwandikira Urwego rw’Umuvunyi ibibazo byabo, bakoreshe ikoranabuhanga rya Internet.
Ku mpungenge y`uko hari abaturage batazi gukoresha mudasobwa, Umuvunyi Mukuru Tito Rutaremara yavuze ko nta mpungenge biteye kubera ko usanga n`ubundi hari abaturage batazi gusoma bitabaza abandi bakabafasha kubasomera ibyo bandikiwe.
Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye gukora mu 2004, rugamije gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane, ku biro byarwo I Kigali (Kimihurura) rwakira ibibazo by’abaturage iminsi itatu mu cyumweru.
UM– USEKE.COM
4 Comments
iyi gahunda ni nziza cyane kuko wasangaga abaturage bakora ingendo ndende bajya ku muvunyi,none ubwo yabasanze aho batuye ntako bisa,bizatuma nuwari warabuze uko aza ku muvunyi ashobora kugaragaza ikibazo afite.
UYU MUSAZA NGE NIYO MUBONYE KU IFOTO MUBONAMO URUKUNDO N’IKIZERE IMANA IMUHE KURAMBA NO GUSHISHOZA.
ni byiza pee hanyuma se abahohotewe n ibigo bya leta nka RDB bazabarizahe?RDB yirukanye abakozi bo mu ma telecenters now BDC nta mperekeza ,ibambura imishahara y umwaka wose none barareze bipfa ubusa mudusobanurire cas nk izo aho babariza
Kurenganura, guca ruswa n’akarengane byakabaye byiza ariko ubanza bya bibazo bitangirwa mubakozi bo hasi(kuri head office) bitagera ku Umuvunyi mukuru kugira ngo imvugo ibe ingiro rwose. Ndashima uwabajije akarengane gakorwa n’ibigo nka RDB, FARG, MINISTRIES,… aho babariza, kk aho nanjye ndifuzaho ibisobanuro bihamye ndetse byanashoboka tukabona Nim. Tel z’abayobozi bakuru bakaba bakwitabazwa bibaye ngombwa. Ndabashimiye.!
Comments are closed.