Digiqole ad

Canada: Umwanditsi kuri Genocide yo mu Rwanda uzwi cyane yitabye Imana

Canada iri mu cyunamo nyuma y’urupfu rwa Gil Courtemanche, umwanditsi wanditse igitabo yise « Un Dimanche à la Piscine à Kigali » kivuga kuri Genocide.

Roman ya Gil Courtemanche kuri Genocide mu Rwanda
Roman ya Gil Courtemanche kuri Genocide mu Rwanda

Gil Courtemanche yitabye Imana mu ijoro ryo wa kane (18/08) rishyira kuwa gatanu azize Cancer ku myaka 68 i Montreal muri Canada.

Roman yanditse ivuga ku nkuru y’Urukundo mu gihe cya Genocide mu Rwanda «  Un Dimanche à la Piscine à Kigali » niyo umukozi w’amafilm (réalisateur) witwa Robert Favreau, yashingiyeho akora Cinema yamenyakanye cyane yiswe ‘Un dimanche à Kigali’ mu 2006.

Iyi Roman ya Courtemanche yahawe igihembo cya le ‘Prix des libraires’ mu 2001, ikaba ari kimwe mu bikorwa bye byamenyekanye kurusha ibindi ku isi.

Gil Courtemanche yamenyekanya cyane muri CANADA yose, igihe yanze ko igitabo yanditse gihabwa igihembo bita ‘le prix Archambault’ aho yavuze ko we yandika nk’igikorwa cy’ubwisanzure (Liberte) mugihe Pierre-Karl Péladeau ukuriye abatanga kiriya gihembo ari ‘umwirasi’ kandi usyonyora ubwisanzure bw’abandi. Ibi byatumye amenyakana bikomeye.

Gil Courtemanche
Nyakwigendera Gil Courtemanche/ Photo Internet

Uyu mwanditsi w’umunyamakuru, afatwa nkumwe mu banditsi b’abahanga cyane muri Canda, inyandiko ze zibandaga ku bihugu bikennye (Tiers Monde)

Courtemanche yatangiriye umwuga we mu Itangazamakuru kuri Radio Canada, atangiza ikinyamakuru cyandika kitwa LE JOUR, akora documentaries zitandukanye zanyuze ku matelevision atandukanye muri Canada.

Muri zo yibandaga cyane mu bihugu bibabaye kandi bikennye, ingero mu zo yakoze ni ; La lèpre en Haïti, La problématique de l’eau, Le développement agricole aux Philippines, Le programme de formation d’enfants handicapés en Thaïlande, L’Église du sida, n’izindi…

Ubunararibonye bwe muri politiki mpuzamahanga bwatumye kuva mu 2008 kugeza mu 2009 aba ingishwanama (Consultant) y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (Court Penale International)

Asize mu cyunamo umukobwa umwe, umwuzukuru umwe, murumuna we, na nyina.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

7 Comments

  • Uwiteka amwakire!

  • Ariko isi izahagarara ryari kutumirira abantu? Imana imwakire

  • Imana imugirire neza ni intwali pee n’abo asize turabasabira ku Mana

  • Imana imwakire

    • TUMWIFURIJE IRUHUKO RIDASHIRA KANDI TUBIKUYE KU MUTIMA.

  • Ni nde se nibura witeguye kugera ikirenge mu cye ngo asigarane iyo nganzo Mpano ?

  • imana imuhe iruhuko ridashira umwakire mubugingo bwayo

Comments are closed.

en_USEnglish