La Haye hari kwerekanwa Ibimenytso kuri Calixte Mbarushimana wari muri FDLR
Ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha i La Haye kuri uyu wa gatanu kuva mu gitondo hari kumvwa abahamya ibyaha Callixte Mbarushimana aregwa.
Gahunda yo guhamya ibyaha Callixte Mbarushimana yagombaga kuba tariki ya 17 z’ukwezi gushize, iza kwimurwa kubera gutinya ko hari ibimenyetso bishinja uregwa byasibanganywa.
Sibwo gusa byari byigijweyo kandi kuko iyi gahunda yagomba gutangira tariki 14 Nyakanga ariko nabwo irimurwa kubera ko urubanza ngo rwari rwijejwe kukoba ibindi bimenyetso biri kuri za CD na Hard Drives biriho ibimenyetso bimushinja byafashwe mu gihe yatabwaga muri yombi.
Mbarushimana w’imyaka 47, yafashwe mu kwezi k’Ukwakira 2010 mu Bufaransa, nyuma y’impapuro zimuta muri yombi zatanzwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha mu kwezi kwa Nzeri 2010.
Uyu mugabo yashyikirijwe uru rukiko tariki 25/01/2011 aho ashijwa ibyaha ku nyoko muntu muri Congo birimo ubwicanyi, iyicarubozo, gufata ku ngufu abagore, kugaba ibitero ku baturage, kwangiza no gutwara imitungo y’abaturage, ibyaha yaba yarakoreye mu ntara ya Kivu mu 2009.
Mbarushimana akaba yari umunyamabanga w’umutwe wa FDLR ubarizwa mu mashyamba ya Congo, ukavuga ko urwanya leta y’u Rwanda.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
3 Comments
iherezo ry’abicanyi ni muri gasho,uretse n’uyu kandi hasigaye abandi benshi bafatanyije kwica abanyekongo
Sha ibyaha yakoze byose ni byinshi, na shitani ubwe ntiyamubabarira. Ahubwo bagire vuba bamukatire, igihano cyo gupfa, nubwo abazungu badushutse ngo tugikureho, barangiza bo bakakigumana iwabo.
ALIKO MANA UZIKO SHITANI IKORERA MUBANTU UYU MWENE DATA SE YAVUYE IWABO AJYA KWICA ABANA BABANDI JYE NARINZIKO ARI GENOCIDE UB– USE UYU WE BAZAMUCIRA URUHE RA NA YEZU YARAGOWE IBIBAZO BYABANYARWANDA NINSOBE PE NABUZE UNYIHERA INDI NATIONALITE KUKO MPORA MFITE UBWOBA KO BAZANYICA BURI MUNSI UBWICANYI WHY?KUKI UMUNTU YICA UNDI UPFUSHA UMUNTU YISHWE NINDWARA UKABABARA ABANTU BOSE BAKARIRA NONE UYOWE IBYE BIRENZE KWEMERA SHA RURIYA RUBANZA NTARWO NACA 47ANS NTARUFPU RURENZE RWO RWOKUZASAZIRA MUBUROKO UZIRA IBYO WAKOZE UZAPFE GUSABA IMBABAZI IMANA YAZIGUHA NAHO UBUNDI URI UMUNTU MUBI VRAIMENT.
Comments are closed.