Abakozi b’inteko zishinga amategeko z’ibihugu 18 bateraniye mu Rwanda
Bamwe mu bakozi b’inteko zishinga amategeko z’ibihugu 18 byo muri Africa zibumbiye mu muryango wa RAPP (Reseau Africain des Personnels des Parlements) bateraniye mu Rwanda. Mu byo bari kwigaho harimo kureba uburyo barushaho kunoza imirimo yabo ngo bafashe abagize inteko zishinga amategeko bakorera mu bihugu byabo.
Kuri uyu wa kabiri nibwo inama yabo yafunguwe ku mugaragaro ku kicaro k’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Itangizwa na Prosper HIGIRO vice President w’umutwe sena mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.
Bose uko bagera kuri 50 ngo baraza kandi kurebera hamwe uko bashyiraho gahunda y’igihe kirekire y’uyu muryango watangiye mu 2003 ukaba ufite ikicaro gikuru muri Cote d’Ivoire.
Nkuko byatangajwe na Madeleine NIRERE umuyobozi wakabiri wungirije wa RAPP mu Rwanda, ngo iyi nama igamije kongerera ubushobozi abakozi b’inteko nshingamategeko z’ibi bihugu mu guhanahana ubumenyi, guhana urubuga rwibitekerezo rugamije gufasha abagize inteko nshingamategeko.
Ubwo iyi nama guterana, yateraniye i Bujumbura mu Burundi. Biteganyijweko izasoza imirimo yayo tariki 23 z’uku kwezi. Muri iyi nama hakiriwe umunyamuryango mushya ariwe Centre Afrique.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
3 Comments
iyo classeur y’umuhondo ndabona idakwiriye umudepite uwo ariwe wese.
classeur ya ma frws 200 ntabwo ikwiriye umu depite uhembwa miliyoni zinarenga
mureke gusuzuguza u Rwanda rwacu
ahahahha!!!!!!!!!!
Comments are closed.