Miliyoni 60 nizo zatanzwe mu gikorwa cyo gukumira amazi yaturukaga mu birunga.
“..Gahunda z’iterambere ry’Igihugu, ntizagerwaho uruhare rw’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze n’abaturage rutagaragaye..”, ayo ni amwe mu magambo Minisitiri w’Umutungo Kamere (MINIRENA), Stanislas Kamanzi yagejeje ku baturage bo mu Mirenge ya Kinigi na Nyange yo mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Nzeri 2011, mu muhango w’Ihererekanyabubasha rya za gabiyo (gabions) zubatswe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ingabo hagamijwe gukumira ubukana bw’amazi yaturukaga mu ishyamba ry’ibirunga akangiriza abaturage ndetse agatwara n’ubuzima bw’abantu.
Uwo Muhango kandi ukaba wari witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara wari uhagarariye Minisitiri w’Ingabo, Lt.Gen.Fred Ibingira; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Deogratias Kabagambe n’abandi bayobozi banyuranye bakuriye inzego za gisivili n’iza gisirikare.
Amafaranga agera kuri miliyoni 60 z’amanyarwanda akaba ariyo yatanzwe na Minisiteri y’Umutungo Kamere ku masezerano y’ubufatanye na Minisiteri y’Ingabo agamije kubaka m3 400 za gabiyo mu mwuzi wa Rwebeya hifashishijwe umutwe w’Inkeragutabara.
Nyuma yo gusura ahubatswe za gabiyo ku mwuzi wa Rwebeya, abayobozi bakuru bari bitabiriye uwo muhango bagize umwanya wo kuganira no gutanga ubutumwa ku baturage begereye imyuzi ituruka mu ishyamba ry’Ibirunga.
Minisitiri Stanislas Kamanzi yashimye ubufatanye hagati y’inzego za Leta kuko ariwo murongo Igihugu cyacu kigenderaho kandi ko buri rwego rwa Leta ruza rwuzuza urundi ari nacyo cyatumye kubaka za gabiyo zatashywe ku mwuzi wa Rwebaya bigerwaho kandi vuba cyane ko byagezweho mu mezi 2 gusa mu gihe hari harateganyijwe amezi 6.
Yakomeje asaba abayobozi b’inzego z’ibanze ko ikibazo cy’imyuzure muri kariya gace kigomba gushakirwa umuti ku buryo burambye kandi babigizemo uruhare.
Yavuze kandi ko kuba harubatswe za gabiyo Atari byo byonyine bizatanga umuti kuri kiriya kibazo, ahubwo ko bigomba guhuzwa n’ibindi bikorwa byo kurwanya isuri mu mirima y’abaturage no ku misozi ihakikije bakanashyira imbaraga mu gutera ibiti bivangwa n’imyaka.
Minisitiri yabasabye kandi ko aho imigezi igenda inyura hose bagomba kuhatera imigano kuko byagaragaye ko igira uruhare runini mu kugabanya ubukana bw’amazi bigatuma atangiza imirima y’abaturage hatibagiwe uruhare rwayo mu guteza imbere imibereho y’abaturage.
Umuyobozi Mukuru w’Inkeragutabara, Lt.Gen.Fred Ibingira yabwiye abaturage ko imyuzure iri mu biteza umutekano muke kuko isenyera abaturage, ikangiza imyaka ndetse ikanahitana ubuzima bw’abantu. Yabasabye ko buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we mu gutunga agatoki ikintu cyose cyahungabanya umutekano kandi bagacunga neza ibikorwa byatashywe.
7 Comments
inkeragutabara zigira ibakwe mu byo bakora byose,usanga ibikorwa bakora birangira mbere y’igihe cyateganyijwe kandi neza.
bravo inkeragutabara, nimwe ntwari z’urwanda. ibyo musabwa gukora murabikora. mukwiye agashimwe pe!
inkeragutabara murakora mukwiye agashimwe.
inkeragutabara ibyo zakoze noneho zirabishimangiye,umutekano w’abaturage niwo ubaraza inshinga nta kindi.
bravo. muzaze no kudukorera ruhurura iri mu murenge wa Niboye, akagari ka nyakabanda, ituruka kuri APAPER ikamanuka mu gishanga. yatangiye gutekerezwaho ikiri ntoya mu mwaka wa 2003, ubu yarakuze n’ubwo ntawe irahitana, umuhanda wo ni moto ihaca gusa.
Dore koko icyo bita “AKARUSHO = EXCELLENCE”….
INKERAGUTABARA!!! Yemwe murakoze cyane kandi murakoze neza byahebuje. Imana-Rurema izabihembere…
Ikindi kandi, umuntu uzi neza ibyerekeye “Soil conservation and agricultural engineering” ahita abona ko muri cyiriya gikorwa harimwo ubuhanga. Ibyo Ministiri Stanislas KAMANZI yavuze nibyiyongeraho, hariya hantu, hazaba intangarugero mu byerekeye kurwanya isuri neza neza….
Kandi nyine urwanya isuri ahozaho. Buli mwaka agomba kugenzura ziriya gabiyo. Ndetse byaba byiza umuntu ahinduye uburyo bwo guhinga, maze akareka gutabira kandi agatera ibihingwa atambitse….
Ababishinzwe bose, haba muli tekinike, haba mu buyobozi bw’abantu, mbifurije umugisha n’amahirwe. Nimukomere ku rugamba!!! Ibikorwa byanyu biteye ubwuzu n’ishema….
Uwanyu Ingabire-Ubazineza.
NDABEMEYE WA
Comments are closed.