Digiqole ad

Amajyaruguru: Imvura yahitanye abantu 6

Ntibisanzwe ko imvura y’umuhindo ihitana abantu, ariko mu turere twa Burera na Musanze abana basaga 6 bahitwanywe n’imvura, ndetse inangiza imyaka myinshi.

Inkangu iterwa n'imvura ikangiza ibidukikije/ Photo file
Inkangu iterwa n'imvura ikangiza ibidukikije/ Photo file

Iyimvura yaguye kuwa gatanu no kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, yashenye kandi amazu asaga 60, yonona imyaka iri kuri hectare zirenze ijana nkuko tubikesha abaturage baho.

Mu mirenge ya Butaro na Rusarabuye yakarere ka Burera abana b’abakobwa batanu bahitwanywe n’inkangu yagwiriye inzu barimo ubwo iyi mvura yagwaga kuwa gatandatu. Naho undi mwana w’umukobwa we yatembanywe n’umuvu kuri iki cyumweru ubwo yambukaga Urugezi agana mu murenge wa Kivuye. Aba bana bose bashyinguwe kuri iki cyumweru.

Usibye aba bapfuye, iyi mvura yangije kandi ibirayi bihinze kuri hectare zisaga 80 byo mu gishanga cya Kamiranzovu mu murenge wa Cyeru. Imyaka kandi yangiritse mu gishanga cya Mukinga ho muri Musanze, iyi mvura kandi yangije imwe mu mihanda mu ntara y’amajyaruguru.

Aba baturage badutangarije ko imiturire ku misozi ihanamye ariyo ituma bene iyi mvura nyinshi iyo iguye ihitana abantu, ariko ko benshi bakangukiye gutura ahadahanamye ndetse bakahava. Aba bahura n’ibi bibabazo bakaba ari abanangiye kuva ku misozi ihanamye cyane.

Pierre Murara 
UM– USEKE.COM/Musanze

3 Comments

  • Imana yakire ubugingo bw’aba bana, ariko abayobozi kuki badafata ingamba zikomeye kugira ngo bimure aba bantu bave ahantu nakho? Nduva responsability y’abayobozi ihari.

  • abayobozi nabo baragowe nonese niba bari banze babaterura so nibagane politike y’imidugudu naho ubundi birababaje .poresana.

  • IYI NKANGU INYIBUKIJE UMUNTU WIGEZE KWIYAMAMARIZA UBUKENSIYE, MAZE ATANGIYE KUVUGA IBYO AZAKORA ANAVUGA KO AZASIBA IGIKUKU NKIKINGIKI CYARI MURI IYI CELLULE (ZIKIBAHO) ABATURAGE NGO KWEEEEEEEEEEEEE

Comments are closed.

en_USEnglish