“Kubera icyerekezo u Rwanda rufite naje kurufasha” – Dr Mike Armour
Dr Mike Armour, umunayamerika ufite uburambe bw’imyaka irenga 30 mu gufasha abayobozi, inzobere mu mateka n’umuco,ari mu Rwanda aho yaje gufasha ku bushake inzego zitandukanye mu kwiyubaka mu buyobozi bwiza.
Kuri uyu wa gatanu, Dr Armour yatanze ikiganiro ku banyamakuru kuri Hotel chez Lando avuga ku cyamuzanye mu Rwanda.
Dr Armour avuga ko impamvu itumye iyi gahunda ayitangirira mu Rwanda, ari uko yasanze u Rwanda ari igihugu gifite icyerekezo gikomeye kandi kiza, avuga ko yahisemo kuza mu Rwanda gutanga umusanzu we mu kubaka u Rwanda afasha mu gusaranganya ku buntu ubumenyi afite.
Mu inararibonye ry’imyaka igera kuri 35 afite, Dr Armour avuga ko azafasha abayobozi babishaka bo mu Rwanda mu kubongerera ubumenyi mu miyoborere myiza, uburyo umuyobozi yakwitwara imbere yabo ayobora, n’uburyo akwiye kubaha ibyo bamutegerejeho.
Abajijwe niba yaba ataribeshye ko niba uko iwabo (USA) bikorwa ari nako mu Rwanda bikorwa, avuga ko yafashe umwanya uhagije akabanza akiga ku buyobozi mu Rwanda ndetse n’abayoborwa (abanyarwanda) bityo akaba yemeza ko ibyo azahuguramo byose bidashingiye ku migenzereze y’iwabo ahubwo bizaba bishingiye ku bumenyi afite azafatanya n’uburyo mu Rwanda bigenda kandi bikenewe.
Akaba nyuma y’u Rwanda iyi gahunda ye ngo azayikomereza no mu bindi bihugu bya Africa na Asia abona ko bifite abayobozi bafite gahunda nziza mu guteza imbere abaturage bayoboye.
Dr Armour yatangije umuryango wa SLDI (Strategic Leadership devellopment internatinoal) afite inararibonye mu guha ubumenyi abayobozi baba abinzego za leta cyangwa abikorera, atanga inama mu mishinga ndetse akwereka uko ushobora kwitwara mu buzima bw’ubuyobozi.
Yanditse ibitabo nka:
-BISHIDO BISINESS LEADERSHIP
-LEADERSHIP AND THE POWER OF TRUST
-LEADER AND LIFE
-SYSTEMS-SENSITIVE LEADERSHIP
Kuva tariki 28 uku kwezi kugeza 29 azatanga amahugurwa muri Serena Hotel ku bashaka kuri ubu bumenyi wa Dr Armour ku bijyanye n’ubuyobozi n’imiyoborere mu nzego za leta cyangwa zigenga, avuga ko inama ze zafasha benshi kuzamuka mu bikorwa byabo bakora.
Dr Armour yabaye umwarimu muri Kaminuza ya Los Angeles, yigishije ijambo ry’imana mu bice bitandukanye bya USA (San Jose, Los Angeles, Oregon na Dallas) yabaye umukuru wa Portland College, Oregon, ndetse afite ishuri rye ryigenga yatangije muri California.
Mu myaka y’1970 yabaye mu gisirikare cya Amerika mu mutwe ushinzwe iperereza, aho yaje kuvamo afite ipeti rya Captain. Yafashije za Kaminuza nyinshi muri Ukraine, Russia gukora gahunda z’inyigisho zayo. Dr Mike kandi ni umwarimu mu kiciro cya gatatu cya Kaminuza muri za Kaminuza i Dallas na Houston muri America.
Uyu mukambwe afite umugore n’abana batatu. Mu mwaka w’2002 yiyamamarije kuba muri Congress ya America ahagarariye leta ya Nebraska.
Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE.COM
8 Comments
Navuge ko aje gusahuranwa na bagenzi be naho ibyo bindi ni ukubeshya! Genda Rda waragowe….
KUZA KWE BITUMA KOKO ABATAZI URWANDA NEZA
BARUSHAHO KURUMENYA.NIMUZE MUREBE
IGIHUGU MU ITERAMBERE,KANDI CYUNZE UBUMWE.
arakaza neza mu rwanda uyu mukambwe,dukunda kujya inama tukanga agasuzuguro.
Aje kunekera CIA no gushaka za contacts mu rwanda. Muzaba mu mbwira mu myaka 10 niba u Rwanda rutazaba ruri mu miborogo. Erega abazungu niko bakore. Bareba kure cyane. Ubu barimo kwiga ukuntu u rwanda ruzaba rumeze muri 2030 maze baturyanishe. ALUTA CONTINUA.
Uretse abihaye kugenda babunza iminwa n’inda nini batuka uRwanda ngo bibonere amaramuko”mpemuke ndamuke”, naho ubundi abandi bantu bazima bazi ko uRwanda ari igihugu cyiza, kandi gifite vision!!
iki nigikorwa cyiza yatekereje, ariko mwe mubitugezaho byaba byiza munatanze website ibitabo bye bibonekaho kuko tubakurikiranira no mucyaro nta bwo twaza i kigali twese kgukurirana ibyo biganiro. thanks
kaze neza iwacu!!!
JYE MUZANYIHERE COURSE YE UBWOSE UMUSHYITSI AJE KUBAFASHA MURI KUMUTUKA MWAMWAKIRIYE TUKAREBA IBYE TWABIGAYA AGASUBIRA IWABO NKUKO ABANDI BAGIYE YABA UMWANA MWIZA TUGAKORANA,KIJYANA YATUBWIYEKO TUREKA AMAGAMBO TUGAKORA SO TURI MULI VISION KANDI TWESE TUBYUMVE KIMWE TUGENDERE HAMWE AJE KUBIGISHA LEADER SHEEP UBUYOBOZI BWIZA OU BIEN IMIYOBORERE MYIZA REKA TUREBE MUZAMWIME IBIGAMBO MUREBEKO ABANEKA EREGA NITWE TUBITERA NTAJE ADUSANGA SE NATWE NTITWOROSHYE MUTANGIYE KUMUTUKA NTAKINTU ARAVUGA TUGURE UMUTIMA WOGUKUNDANA TUREKE UBUTINDA MUZUNGU KARIBU TENA ,TKS.
Comments are closed.