Ahitwa Cartierville mu mujyi wa Montreal tariki ya 11 Mutarama nibwo Clemence Umugwaneza yaburiwe irengero, n’ubu ntaraboneka. Abavandimwe be batangarije Montreal CTV ko bakifitemo acyizere ko azaboneka. Umuryango we ukomeje guhamagarira abatuye Montreal bose gutanga amakuru yaho umwana wabo yaba aherereye. Ibya Clemence bikomeje kuba agatereranzamba kuko ngo na Police byayiyobeye; umukobwa wabuze adafite uburwayi […]Irambuye
Mugihe igikorwa cyo kubara imitungo itimukanwa no kuyigenera agaciro kigikomeje, muri gahunda yo kwimura abatuye Kimicanga, abaturage bamwe baratangaza ko batishimiye, abandi bakinubira uburyo gikorwa ngo kuko inyubako zabo zidahabwa agaciro zikwiriye ndetse ngo hari n’ibice bigize inzu bimwe na bimwe byirengagizwa. Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo butangaza ko umuturage utushimiye uko yabariwe afite uburenganzira bwo […]Irambuye
Ijambo Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi, Komini Gaseke, Segiteri Rurambo (Intara y’Iburengerazuba ubu) tariki 22 Ugushyingo 1992, niryo yoherejwe kubazwa mu Rwanda. Abatuye mu murenge wa Kabaya barasaba ko ariho yaza kubibarizwa n’Ubutabera. Muri uyu murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero abaturage baho bavuga ko nabo bazi ingaruka […]Irambuye
Antoine Ruvebana, Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi yahamagariye abashinzwe gutegura imijyi n’abandi bantu bo ku nzego zitandukanye guhora biteguye ku guhangana n’ ingaruka ziterwa n’ibiza cyane ibiza biterwa n’ abantu. Kuri uyu wa gatatu MIDIMAR ikaba yari yateguye igikorwa cy’ubukangurambaga bugamije kongera ubushobozi mu gukumira no kugabanya ingaruka ziterwa n’ Ibiza ku […]Irambuye
Saa tanu n’igice z’ijoro ku isaha y’i Kigali nibwo Leon Mugesera yagejejwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, aho yari amaze umwanya ategerejwe n’abantu batari bake. Yahageze mu ndege bwite (Private Jet) y’ibiro bishinzwe imipaka muri Canada, Mugesera wifubitse ikoti rirerire yubitse umutwe akaba yahise ashyirwa mu mudoka yo mu bwoko bwa Toyota LandCruiser avanwa […]Irambuye
Saa moya zo kuri uyu mugoroba wo ku wa 24 Mutarama , kuri Rond Point nini yo mu mujyi wa Muhanga mu mu kagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye, ahakunze guhagarara abantu benshi haturikiye igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade. Abantu 16 nibo bakomerekejwe n’iki gisasu nk’uko bitangazwa n’abaganga bo mu bitaro bya Kabgayi […]Irambuye
Akarere ka Nyabihu, ni kamwe mu turere turi inyuma mu iterambere, aka karere kahoze kitwa Komini NKURI, ugereranyije n’utundi turere ubona ko amashanyarazi, ibigo nderabuzima, imihanda ari ikibazo mu gihe hamwe na hamwe bimaze gukemuka. Abaturage bo mu murenge wa MUKAMIRA, mu kagari ka RYINYO, batangarije UM– USEKE.COM ko Leta ikwiye kubibuka nabo, Akagali nta […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, Ministre w’ingabo Gen James Kabarebe yakiriye Ambasaderi Dan Smith ku kicaro cya Ministeri y’Ingabo ku Kimihurura. Dan Smith na Gen Kabarebe baganiriye ku bufatanye hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye muri gahunda yo kubungabunga amahoro muri Darfur. Amb. Dan Smith yavuze ko yazanywe no gushimira igisirikare cy’u Rwanda umuhate kigira mu gushaka […]Irambuye
Mu Rwanda imiryango imwe n’imwe ifite ibibazo bitandukanye, byinshi usanga ari impaka zishingiye ku mitungo, izungurwa, amasambu… ibindi bikaba akarengane kabaye hagati y’abaturanyi kadashingiye ku mitungo. Bimwe muri ibi bibazo biba byarakemukiye mu nzego z’ibanze ntibinyure banyirabyo, ibindi ugasanga ntacyo ubuyobozi bw’ibanze bwabikozeho. Mu cyumweru cyahariwe kurwanya akarengane cyateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi, kuri uyu wambere tariki […]Irambuye
Nyuma y’uko Umucamanza ategetse ko Leon Mugesera yoherezwa kuburanira mu Rwanda aho yakoreye ibyaha akurikiranwe ho, kuri uyu wa kabiri mugitondo nibwo Mugesera yurijwe indege yerekeza mu Rwanda avuye muri Canada, nubwo uyu yaragishakisha uburyo bwo kuguma muri Canada abicishije mu mategeko. Ku kibuga cy’indege cya Montreal yari amarira y’abo mu muryango wa Leon Mugesera mu […]Irambuye