Abacitse ku icumu ngo bazasigarana impungenge nyuma y’ifunga ry’Inkiko Gacaca
Imiryango itegamiye kuri Leta iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera mu Ubwongereza ya SURF na REDRESS yatangaje ko ifungwa ry’inkiko Gacaca rizaba tariki 18/06/2012 riteye impungenge abacitse ku icumu kuko ibyo gukurikirana irangizwa ry’imanza bishobora guhita byibagirana burundu.
Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 15 Kamena, iyi miryango ivuga ko nubu bitarasobanuka neza uko ingurane n’ibyategetswe kwishyurwa bizatangwa nyuma y’uko izi nkiko zifunze.
Ubushakashatsi bwakozwe na SURF na REDRESS ku barmokotse mu myaka itanu ishize bwerekana ko bamwe mu babajijwe barokotse batishimye ubutabera bwatanzwe n’izi nkiko cyane cyane ku bijyanye no gusubizwa. ibyabo.
SURF na REDRESS zirasaba ko hashyirwaho itsinda ryo kwiga no gukurikirana ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inkiko Gacaca nyuma y’uko izi nkiko zifunze imiryango.
Juergen Schurr umujyanama mu mategeko wa REDRES ati:” Ubwo Leta yishimira ibyagezweho n’inkiko Gacaca mu myaka 10 zimaze, ni byiza ko inareba uburyo yakemura ibijyanye n’inyishyu ku bazisabiwe n’inkiko Gacaca kuko byo bitarasobanuka”.
Naho Albert Gasake ushinzwe guhuza ibikorwa by’amategeko mu muryango wa SURF mu Rwanda yavuze ko nubwo bidashoboka gusubiranya ibyo abarokotse babuze muri Genocide byose, kubasubiza ibyabo bifatika nibura byafasha kubasubiza imbaraga baciwe n’ibyabakorewe.
Itsinda ryo kwiga kuri iki kibazo iyi miryango isaba ko ryashyirwaho ngo ryakwiga ku ngano y’ibigomba gusubizwa bitarasubizwa n’uko byatangwa ku babisabiwe.
Iri tsinda kandi ngo rishyizweho ryarebera ku buryo ahandi nko muri South Africa, Morocco na Sierra Leone bagenje mu kwishyura ibyabangirijwe n’intambara cyangwa amakimbirane yahabaye.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’iyi miryango itegamiye kuri Leta havugwa kandi ko hari imanza zimwe na zimwe zabayemo itangwa rya ruswa ku bashinjwaga kugirango boroherezwe ibihano n’ibyo bagombaga kwishyura bangije cyangwa batwaye.
SURF ni umuryango mpuzamahanga urengera inyungu z’abarokotse Genocide, kuva mu 1997 utanga ubufasha kuribo ku bijyanye n’amacumbi, uburezi, gutanga akazi n’ibindi. Naho REDRESS wo ni umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu uharanira ahanini inyungu z’abangirijwe n’intambara n’ibisa nayo mu bihugu bitandukanye ku Isi, ukaba warakoranye na SURF mu Rwanda kuri iki kibazo cy’abarokotse batarishyurwa n’ibyategetswe n’inkiko Gacaca.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
0 Comment
NTA MPUNGENGE IMANZA ZIZAGARAGARA ZIZACIBWA MUNKIKO ZISANZWE
ariko izo mbwa z’ababzungu zananiiwe guhagrika genocide, zitazi na gacaca ico aricyo nizo muzaa kwandika ibitekerezo byazo hano kweri?? ccyokoze ibibi birarutanwa, aho kumva ibigambo ibyo abo basswa bavuga, atleast nakumv a ibyo bene wacu b’abanyarwanda bari hanze bajya badusebya kuri BBC
h se abo bazungu utuka ni bande ko ari Redress ari na Surf zivuganira abacitse kw’icumu. Soma neza urebe bariho barasaba ko iby’abahutu bigurishwa ngo tubonye uko twiyubaka.
Comments are closed.