Ruhango: Abunzi baranenga ko bagenerwa Mituelle nke
Abunzi bakorera mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango barasaba Leta ko ikwiye kubongerera umubare w’ubwisungane mu kwivuza “Mituelle”, kuko izo bagenewe ari nke mu gihe bo batabona umwanya wo gushaka amafaranga yo kuzigura kuko birirwa biruka inyuma y’imanza z’abaturage.
Aba bunzi bo bavuga ko Leta yari yarabemereye kujya ibaha mitiweli z’abantu batanu gusa, bo basanga zidahagije kuko hari igihe umwunzi umwe aba afite umuryango w’abantu batanu.
Abunzi bavuga ko barwara bagahera mu nzu kandi bitakagombye kuko Leta yari yarabemere kubagurira amakarita y’ubwisungane mu kwivuza.
Ubwisugane bahabwa usanga bwemerera kuvuza abantu batanu gusa nkuko Yohana Nyaminani umwunzi ukorera mu kagali ka Gikoma abivuga.
Uyu avuga ko amakarita atanu bahabwa atabanyura kuko umwanya munini bawumara bakemura imanza z’abaturage ahaboneka imanza nyinshi zirimo iz’izungura, iz’umurage ndetse n’izubutaka.
Ati: “nta mwanya tubona wo kwita ku by’ingo zacu ngo tube twabona amafaranga yo kugurira umuryango wacu ubwisungane mu kwivuza”
Innocent Habimana ni umukozi wa minisiteri y’Ubutabera uhuza inzego z’abunzi n’abaturage mu karere ka Ruhango, avuga ko ubwisungane abunzi bemerewe na Leta ari ubwisungane bw’abana batatu hakiyongeraho n’izababyeyi babo babiri kandi ko zizira igihe.
Gusa kuba ngo batangira Mitiweli abantu bake mu muryango, Habimana avuga ko agiye kubikorera ubuvugizi kugira ngo abunzi bakomeze gukora akazi kabo neza, kuko ngo kugeza ubu urwego rw’abunzi rufite akamaro kanini mu gukemura ibibazo by’abaturage.
UM– USEKE.COM
0 Comment
Muraho neza ni amahoro!
Bavandimwe Banyarubuga mwese….
Nimureke mbabwire mberulire. Dore amajyambere, jyewe nikundira byahebuje. Kuko burya ITERAMBERE ntabwo ari imihanda, amashuri cyangwa amavuliro gusa!!!!
Mu by’ukuri, urwego rw’Abunzi, ni akarusho. Abunzi kuri jyewe ni intwqri mu zindi. Intwari za buri munsi. Intwari dukeneye. Intwari buri wese yishyikiraho. Aho bari hose mu ntara zitatse u Rwanda, baragahorana ubugingo, baragahorana amata…..
Ibi mvuga ntabwo ari inkuru mbalirano, ndabizi neza neza, imbona-nkubone. Bariya bantu barakenewe cyaneeeeee…..
IBYO BAKENEYE BYOSE BAZABIHABWE.
URWENYA: Dore ukuri kwanjye kwihishe mu mashyengo! Jyewe Ingabire-Ubazineza, jyewe Ruhuma rwa Bisetsa. Yego nahumye amaso ariko sinahumye umutima, mama weeee… rero ndabarahiye.
Vubaha nzajya mu cyaro, iwacu kw’ivuko. Mfite ibintu byinshi nzagomba gutunganya. Kimwe ni iki: Nzagabira UMWUNZI W’IWACU, INKA Y’URUKUNDO. Ni ngombwa kandi birakwiye. Ndabyiyemeje nzabikora, byanze bikunze…..
Murakoze mugire amahoro.
Uwanyu Ingabire-Ubazineza
NI UKURI ABUNZI NI INTWARI KUKO BAFASHA LETA CYANE KU BIJYANYE N`IMANZA RERO IZO MUTUELLE DE SANTE BAKA SI IGIHEMBO KIREMEREYE UKURIKIJE AKAMARO BAFITIYE IGIHUGU
Comments are closed.