Nyamirambo: kwimura imibiri y’abazize Genocide bari muri St Joseph ntibivugwaho rumwe
Abarokotse Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 bafite abantu babo bari bashyinguwe mu rwibutso rwari mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Saint Joseph Integrated Technical College i Nyamirambo, ntibumva impamvu yo kwimura ababo aho bari bashyinguwe ari naho biciwe nk’uko babidutangarije kuri uyu wa gatatu tari ya 12 Kamena ubwo twasangaga batunganya imibiri y’ababo yataburuwe ivanwa aho yari iruhukiye.
Iyi mibiri yari ishyinguwe mu byobo bitatu igera kuri 320, aba ni abishwe ku itariki ya 8 Mata 1994, bigizwemo uruhare rukomeye n’uwari Conseiller wa segiteri Nyakabanda icyo gihe Nyirimanzi Gregoire nk’uko bivugwa n’abarokokeye aho muri Saint Joseph.
Ubwumvikane buke buhari ku bacitse ku icumu twasanze bataburura imibiri y’ababo baguye aho muri Saint Joseph, bushingiye ku kuba uwari umuyobozi wa Segiteri Nyakabanda Nyirimana Gregoire, ubu ufungiye muri gereza nkuru ya Kigali, yaranditse inyandiko ishinja umufurere wo mu muryango Josephites witwa frère Azalias, ndetse muri iyo nyandiko bikavugwa ko hari imirambo myinshi yari aho ikaba bivugwako yaba yurubakiweho amazu ariko ngo ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwezamenyo ubu bukaba bwaratereye agati mu ryinyo ntibuzane Gregoire ngo yerekane aho iyo mibiri yatabitswe.
Nk’uko bivugwa n’abacitse ku icumu bafite ababo baguye muri Saint Joseph, ngo batungujwe n’umwanzuro wafashwe wo kwimura ababo nyuma y’uko ari nabo ubwabo mu bushobozi bucye bari bafite bari bishyinguriye muri urwo rwibutso, bikanabatangaza ngo kuko bategetswe kwimura ababo mu gihe hari hatarakemuka ikibazo cy’indi mibiri yaba yarubakiweho nkuko byavuzwe mu ibaruwa ya Nyirimanzi Gregoire ufunze..
Umuryango Ibuka ushinzwe kuvugira abacitse ku icumu, uhagarariwe na Forongo Janvier wandikiwe n’aba bacitse ku icumu i Nyamirambo muri St Joseph ibaruwa ibasaba guhagarika iyimurwa ry’urwibutso rurimo imibiri y’ababo no gukurikirana imibiri bivugwa ko yubakiweho.
Aba twasanze bataburura imibiri y’ababyeyi n’abavandimwe babo, bavuze ko Ibuka yababwiye ko yumva akababaro k’abafite ababo muri icyo kigo cya St Joseph ariko bikwiye kwimura urwibutso rwari icyo kigo ngo kuko nta nzibutso zibaho ku rwego rw’umurenge nk’uko ngo biri mu itegeko.
Umuyobozi wa Ibuka yagize ati “Hariya nta rwibutso rwari ruhari, imibiri y’abantu banyagirwaga. Genocide ntabwo yaje ireba abantu bamwe, yaje ireba abatutsi bose, tugomba gufatanya tugaha abantu bacu icyubahiro”.
Forongo Janvier yabiwye Umuseke.com ko habaye inama eshatu nawe ubwe yagiyemo, zafashe umwanzuro wo kwimura abari bashyinguye muri Saint Joseph wumvikanyweho. Ibi ariko ngo ntibizakuraho ko kwibukira muri Saint Joseph bizaba bihagaze.
Forongo yakomeje agira ati “ Muri Saint Joseph bibuka ku itariki ya 6 Mata, twumvikanye ko ku wa gatanu hazaba umugoroba wo kwibuka muri Saint Joseph, bwacya tukazajyana iriya mibiri mu rwibutso rukuru ruri ku Gisozi”. Muri Saint Joseph ho hazubakwa urukuta ruzashyirwaho urutonde rw’amazina y’abahaguye maze bajye bibukwa nk’uko byakorwaga.
Umuryango Ibuka ngo ukaba witeguye gukora ubushakashatsi ku byabereye muri Saint Joseph nyuma yo kubona amakuru y’uko haba hari indi mibiri myinshi yubakiweho, ariko Forongo Jamvier yirinze kuvuga igihe ubushakashati buzatangirira n’igihe buzafata.
“Iyo tubonye amakuru nk’aya turayakurikirana, ndetse n’ejo cyangwa ejo bundi uriya mufungwa uvugwa ko azi ukuri twamuzana akagusobanura”. Forongo
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ikigo Saint Joseph, umuyobozi wacyo Frere Sezikeye Frederic yadutangarije ko iyimurwa ry’urwibutso rwa Genoside rwari muri Saint Joseph ari uburyo bwo guha agaciro abahaguye kuruta uko byari bimeze.
Frere Frederic abajijwe ku ruhare rwa mugenzi we, Frere Azalias uvugwa mu gutanga abiciwe hariya barimo n’abafrere bagenzi be bagera ku munani, yavuze ko gacaca yamugize umwere kandi ngo arahari haramutse hari andi makuru bamukeneye ho yayatanga.
Frere Frederic ati: “Azalias ntari mu bwihisho, igihe kinini aba ari i Kigali kuko yiga icyongereza, bityo hari ukundi kuri akenewe ho yaguhagararaho akakuvuga”.
Wumvise ibivugwa na Ibuka kwimura imibiri yari muri Saint Joseph i Nyamirambo, imbere y’aho bakunze kwita kuri LP, wumva biri mu nyungu z’ababuze ababo. Aba ariko barabihakana, umwe muri bo utashatse ko izina rijya ahagaragara akaba yavuze mu gahinda kenshi ati: “Turi mu minsi 100 yo kwibuka nti turi mu minsi 100 yo gutaburura abacu”.
Ubusanzwe itegeko ryo mu 2008 rijyanye no kwimura imibiri iri munzibutso, riteganya ko bikorwa ku bwumvikane n’abafite imibiri y’ababo aho iruhukiye.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM
0 Comment
uyu muntu ibyo avuga ni byo turi mu minsi 100 yo kwibuka si yo gutaburura no gushyingura.kuko biriya byongera kudutera agahinda cyane bikadutera guhungabana .nitwe bivuna cyane rero si leta cg se ni abandi batabyumva kimwe na twe
Ihangane mfuara y’iwacu, agahinda gashira akndi kagengarara! Buriya Leta ifite uko ibibona n’inyungu ibifitemo kandi nawe urabizi ko muri bariya bose ntawakugiriye ku gise niyo mpamvu akababaro kawe nta munzani ugapima ngo bakabone ujye wicecekera kandi wiwrinde kwiteranya na rubanda! Forongo we se arahoze? Ni akazi arimo kuko arabihemberwa abandi bakirirwa biyicira isazi mujisho ngo turibuka hibuka neza abo bigaburira! Agahinda gake rero nkubuze intama n’ibyuma
karah we urakoze cyane ku gitekerezo cyawe,ndashaka nanjye kongeraho ko gutaburura bariya bantu bacu atari impuhwe na gato ahubwo ni inyungu politic.Njye mbona aho kurwanira gutaburura abantu kandi bari barashyinguwe mu cyubahiro hakagombye kurwanira gufasha imfubyi n’abatishoboye basizwe iheruheru na genocide.njya numva bahora baririmba accountability ariko ntawe uravuga umubare wamafaranga ava m ugusura inzibutso cyane cyane urwa kigali,aho buri mutegetsi wumunyamahanga adashobora gusubira mu gihugu cye adasuye ku gisozi kandi akahasiga amafaranga.ese ni angahe kuva uwibutso rutangiye gusurwa?Ese ayo mafaranga akora iki?tujye twiciekera ababifitemo inyungu babikore uko bashaka.
@yaya
Amafranga atangwa hariya rero ikoreshwa ryayo ni ibanga rikomeye, nink’amafranga akoreshwa na Minadef, wari wumva bavuga mu ngengo y’imari amafranga aba yagenewe ingabo! reka reka bayakubwiye wapfuka umunwa ukicecekerera! Kandi n’umwanzi yabona ahera amenya ingufu igisirikare gifite niyo mpamvu bigirwa ibanga. Nariya mafranga rero nuzasunutseho utuzuru afite ibindi agenerwa
ikigaragara nuko na comite itazi ibyo ikora no kuba forongo atazi igihe abantu bo gi frere basanzwe bibuka bigaragara ko nibindi byemezo cg amanama bagiyemo batigeze begera abahacikiye ku icumu ngo babaze. bibuka mu kwezi kwa 6.imvugo izabe ingiro urwo rukuta ruzashyirweho kandi niryo perereza naryo rikorwe.
ARIKO MANA…RWOSE MUDUFASHIJE MWAKURAHO IRIYA FOTO IRIHO MIBIRI Y’ABANTU MURI SHITINGI KUBERA KO BIGARAGARA NK’AGASHINYAGURO, KANDI NDABONA KUYIREBA IMEZE KURIYA BITERA IKIBAZO…!
Extremely sad! Kwanza ntabwo byari binakwiriye ko inzirakarengane zaba zari zishyinguwe Muri shitingi, it’s a disgrace! Ubundi se ko abafite ababo batsembewe hariya bari bariyaranje bagashyingura ababo Ibuka yabagahe icyo gihe? Kuki se bategereje ko bashyingurwa ubu nibwo Ibuka igiriye impuhwe iriya mibiri ya bene wacu? Ubundi se ibi bizatumarira iki ko n’ubundi abagombye kurengera abandi aribo bazambya ibintu? Ubundi se Forongo we yumva ko kuza kwifatanya n’abandi ari ukuza guhabwa interview yicaye Muri benz cyangwa… Muri iyi si “umugabo arigira yakwibura agapfa”. Anyway, umugani w’umwongereza niwe wavuze ati “the means can justify the cause” otherwise Ibuka yagombye first of all kwegera ababuriye ababo kuri St Joseph ikababaza aho gufata icyemezo nk icyo ifatanije n’abatagira aho bahurira n’ikibazo.
Uwiteka yihanganishe abahaburiye ababo.
@E H Ndayisaba,
uvuze neza cyane koko <>ariko kandi nange reka mbwire abantu bakomeza gushinyagurira abacitse ku icumu ko “BUCYA BUCYANA AYANDI”kandi Imana yabarinze kirya gihe n,ubu ntisinziriye mukomeze mube itwali n,ubwo bitoroshye.
Ni ukuri iyo photo iteye agahinda y`abo bacu muri shitting ndabona ari ukubashinyagurira peee
mukomere bantu bacu kko ga ibuka nayo
ikorera leta kd abacu bakagombye guhabwa agaciro bambuwe ark uko umugabo aguye
twikomeze kd dutwaze.
IMANA izatwubaka.
Genocide yabaye business kweli!!! Politic!!!! it is really a dirty game!!
Pole sana Baturarwanda!!
Nukuri abacu bagiye tukibakeneye ninayompamvu tugomba nokubakura ahantu nkaho tukabashyingura muburyo bukwiye kandi bufite agaciro,ntitubarekere kugasozi iyongiyo,dukwiye gukorik’IMANA ikunda(guha agaciro ikiremwamuntu ),imana izabakomeze kandi mudusabire kuwiteka natwe adukomeze imitima yacu tube mukwizera komuzazuka Amen
N WAY AT LEAST BARIYA NUBWO UBURYO BARI BASHYINGUWE ATARI UBURYO BUKWIYE ARIKO INGUFU ZAKORESHEJWE ZAGAMBYE GUKORESHWA MU GUTABURURA IMIBIRI BIVUGWA KO YUBAKIWEHO AMAZU BYO N’AGASHINYAGURO KARENZE, KUKO NIBURA UBURYO BARI BARI BAMEZE UB– USE ABASIGAYE MUBYOBO BARANUBAKIWEHO NIBA KOKO ARIKO BIMEZE MURUNVA TUGANAHE? ABANYAMAKURU BANDITSE KURI IYI NKURU TURABASHIMA ARIKO BAGOMBA GUKORA IPEREREZA RIRAMBUYE BAKANEGERA UWO WARI CONSEIL WA NYAKABANDA NAWE BAKAGIRANA IKIGANIRO TUKABONA AMAKURU ATARI KUGICE KIMWE.
ngo iperereza? bazibeshye se…. uwahoze ari conseiller yatanze amakuru igihe kinini kuri azarias wumu frere wahoze anayobora ririya shuri ariko ntacyo byatanze, bazanegere ministre Mitali bamubaze ibye kuko ubwo abandi bashinja azarias ninako we amwita intwari, ndibuka ubwo yashinyaguriraga abahaburiye ababo azana azarias mu muhango wo kwibuka abaguye murcyo kigo maze akamushima cyane ngo ni intwari ikomeye.
Mitari agomba gutandukanya ibintu yaba yaramuhishe cg yaramugiriye ineza iyo ariyo yose ntagomba no kwirengagiza abandi babuze gitabara ahubwo azarias agahamagara renzaho ngo aze arebe aho abatutsi bihishe…..
Mwiriwe? Nifatanyije n’abari mu kababaro biciwe ababo aho bari bahungiye mu bafrere josephites. Bamwe mu bavuga kuri iyi nkuru bashobora kuba batarakurikiranye ikibazo, jye ntuye hafi y’iki kigo. Abafurere ni bo bashyinguje aba bantu mu kigo cyabo. Mu gihe cyo kwibuka buri mwaka habaga ikibazo cy’abadamu babiri bahaburiye ababo wabonaga bashyira uruhare ku bafurere nabo bikabababaza bikazana umwuka mubi.Icyo kibazo cyagejejwe mu nkiko gacaca, frere Azarias aba umwere . Hari abacitse ku icumu bari mu kigo bavuga neza ko ari we witangiye ziriya mpunzi kugirango ubuzima bukomeze kugera mu kwezi kwa gatandatu 1994 ubwo baterwaga na ba gregoire bakicwa. ibyabaye birababaje, ariko bibabaje kurushaho kuba abantu bashoreza intambara hejuru y’abo bakundaga nabo babakundaga. Mureke twihangane .Havuzwe byinshi ntasubiramo. Nshimiye kandi abafurere kuba bari bakiriye bariya bantu bakabafasha nk’uko bacye barokotse babyivugira, ndetse no kuba barabashyinguye. Ntibibace intege.
amahoro y’Imana mwese basomyi bumuseke. nagirango nkomeze nihanganishe ababuze ababo muri kiriya kigo.
wowe wiyise iganze ngo uturiye kiriya kigo nagira ngo nkumenye she ko wibeshya ukanabeshya abantu icyamaso, ishyingurwa ryabariya bantu nta mu frere wigeze arigiramo uruhare, iriya mva yubatswe nabahafite ababo bahaguye ndetse mubushobozi bwabo bucye biyemeje kuba abayede bakishyura umufundi kuko ntabushobozi buhagije bari bafite ndetse uzanakurikirane naba carreaux yubatse iriya mva nibimanyu umugiraneza yabahaye, ngirango abahegereye mugende murebe ama carreaux yavanyweho atari ibice bimanyaguritse. azarias ahubwo azanabazwe ibyabandi ba frere 6 babatutsi bapfanye nabari bahihishe kandi azarias yarahari(mpamvu ki se we atahaguye ahubwo agasigarana nabandi ba frere babahutu) bazegere umufrere wumututsi waharokokeye waje kujya gukorera i rwamagana niba akiriho.
naho ibya gacaca byo namayobera abo igira abere siko baba ari abere koko.
nimueke mbabwire bene data nifatanije namwe pe kandi nukwihangana aliko namwe mujye mushyira mugaciro aho babajyanye niho heza kurusha aho bari bari n’abandi bose barashaka kubajyana muri site memoriale so iba frere nabandi bose nimubyihorere mwihambire abanyu mumahoro nawe ari kwisi azabona,twese niho tujya.
twifatanyije
nabo babuze ababo
kandi turushaho kwiyubaka
Kubwayo urakoze kugira icyo uvuga ku kuri nagaragaje.
Si ukuvugira Azarias, ariko nari nibereye muri gacaca uko nabibonye, ukuri kwaragaragaye . Reka ibi ndeke kubitindaho, si umwanya wa Gacaca yagize igihe cyayo,nsabe bagenzi banjye bahaburiye ababo gukomera bakihangana, aho abacu bimuriwe niho heza kandi noneho nta nduru izongera kuvugira muri kiriya kigo amahoro azaboneka. Wenda waba ufite ukuri kundi ntawamenya, nawe buriya nyuma yo gutuza wakugaragaza. Ndabizi ko benshi biswe abere nabo batabyiyiziho, ibyo ni ihame. Ariko nanga umuntu urenganya undi, si ko nabibonye kuri Azarias, ahubwo abo numvise bamuhohoteye mu buryo bunyuranye bave ku izima bamusabe imbabazi cyangwa babyihorere n’ubundi n’abandi ntibazitwatse bazisaba Leta ngo ibafungure, ariko bakwiye kurekeraho gukwiririza ikitarabayeho.Icyangombwa ni uko Imana iri kumwe natwe itumurikire idukomeze. Humura kibondo uko uri kose, uwo uri wese urakunzwe, byemere.uri igikomangoma cy’umwami ukomeye.
Comments are closed.