Digiqole ad

Gatsibo: hagiye kubakwa ishuri ry’icyitegererezo

Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore ubuyobozi bw’umurenge butangaza ko ku bufatanye na Plan International bwakiriye neza umushinga wo kubaka ishuri ryisumbuye rizaba ari icyitegererezo mu karere ka Gatsibo.

Igishushanyo mbonera cy'ishuri rigiye kubakwa
Igishushanyo mbonera cy’ishuri rigiye kubakwa

 

Iri shuri rizubakwa n’umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta wa Plan-Rwanda rizatwara akayabo ka miliyoni 350 z’amanyarwanda rikazaba ishuri rishobora kuzateza imbere imikino mu mashuri kuko rizajya ryakira amarushanwa y’imikino y’abanyeshuri mu karere ndetse n’aturutse hanze y’akarere bitewe n’ibibuga bya Volley na Basketball rizubakirwa.

Mu gihe hibazwa ikibazo cy’aho rizubakwa, umuyobozi w’umurenge wa Kabarore Murego Richard akaba yaratangaje ko umurenge wamaze kuganira n’abaturage kandi aho rizashyirwa abaturage bazimurwa babariwe ibyabo bagatuzwa ahandi cyane ko iki ari igikorwa cy’amajyambere bafata ko kizaba kije guteza imbere akarere kabo.

Ishuri ry’ikitegererezo mu masomo y’ubumenyi rikazakira abana 190 ndetse rikabacumbira babana n’ubumugaye. Ikindi ni uko rizaba ryubatse nk’amagorofa kandi rifite ibyangombwa byose birimo isomero rigezweho na Laboratoire.

Impuguke mu bwubatsi zoherejwe na plan-Rwanda bukaba butangaza ko iri shuri ry’ikitegererezo rizubakwa no mu karere ka Bugesera naryo rikazatwara akayabo ka miliyoni 350 y’u Rwanda kandi rigateza imbere imyigire y’umukobwa.

Ishuri rikazaba rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri bagera kuri 540 ariko 190 muri bo bazaba ari abafite ibibazo byihariye birimo kubana n’ubumuga.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Kuri ayo mashuri y’icyitegererezo, ni byiza cyane. Mwatubwira igihe ibikorwa by’ubwubatsi biteganya gutangira, ndetse amashuri ategenywa kuzafungura imiryango ? Murakoze

  • niba mutarabona aho murwubaka mwabariza kuli iyi nomero ya telephon 0788449276/0728449276 mfite ikibaza gurisha kiri muruhande rwakabarore hafi ya centre kigana na hekitali 2 your reply is highly needed please call;

  • icyo kibanza cya hegitari 2, gihereye hehe? na ngahe? murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish