Kaminuza y’u Rwanda n’Ingabo z’u Rwanda bemeranyijwe gufatanya
Ingabo z’u Rwanda ndetse na Kaminuza nkuru y’u Rwanda kuri uyu wa mbere basinye amasezerano y’Ubufatanye mu bushakashatsi butandukanye.
Kaminuza y’u Rwanda yemeranyijwe n’Ubuyobozi bwa RDF kujya itanga Abarimu b’inzobere ku ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama guhugura no gukora ubushakashatsi.
Brig Gen Joseph Nzabamwita umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda nyuma yo gusinya aya masezerano, yatangaje ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka ishuri rya Nyakinama Peace Academy rizatangira kwigisha abasirikare icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda.
Prof. Silas Lwakabamba umuyobozi wa Kaminuza nkuru y’u Rwanda yatangaje ko amashuri ya Gisirikari yo mu Rwanda azabasha kubona amahirwe yo kwigishwa n’impuguke Kaminuza y’u Rwanda ifitanye n’andi makaminuza ku isi.
Prof. Lwakabamba ati:”tugiye gushyira ingufu mu kugura ibitabo byo kuri internet, kongeraho n’ibindi dusanzwe dufiteho uburenganzira by’amakaminuza akomeye ku Isi, ibi nabyo bizafasha Ingabo”.
Prof Lwakabamba yakomeje avuga ko bazanatangiza uburyo bwo kwiga umuntu atiriwe yicara imbere ya mwarimu muri aya mashuri.
Abayobozi ku mpande zombi batangaje ko aya masezerano ahoraho azafasha abasirikare kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda n’abandi bifuza gukorerayo ubushakashatsi bwa PHD.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
0 Comment
NIBYIIZA CYANE KUBA NINGABO ZISIGAYE ZIGERA MURI KAMINUZA KUMVA NO GUTANGA IBITEKEREZO NINTAMBWE NDENDE YI GIHUGU CYACU.MURAKOZE.
nibyiza cye kandi birashimishije, gusa nuko twunvise muri radio bavuga ko ari abasilikare bakuru gusa baziga kaminuza, kandi hari nabandi bato bafite secondaire zonyine rero twabasabaga nabo ko mwazabapangira bagakomeza kaminuza.murakoze.
babanze baduhe cash zacu zo muri graduation twatanze nka caution ya amkanzu
twambaye mukwa 2 ariko kuri bamwe bigeze mukwa 6 ntakintu batumarira
NTA MUSIRIKARE UTSINDWA NIBABIHERE IZO LEVEL MUVE KURI S4 AMAFARANGA MURAYAFITE N’AKAZI NI AKANYU ICYO MUBURA CYARI AMASHURIGUSA MUZAHERE KURI BA SENIOR BATAZAPFA BATAMBAYE IKANZU Y’ICYUBAHIRO MUKURIKIZE ARMY NUMBER MUREKE AMARANGAMUTIMA
jyewe nd’umusirikare ninjiye mugisirikare muri 1992 bankuye mwishuri muri Uganda nari mumwaka wa 4 secondry school muri 1995 ndishugurikira nkomeza amashuri arinabwo nkora nakazi kagisirikare ngira Imana ndangiza S6 mbona 7 points kuri L/de Kigali ariko kugezubu narandintse nsaba ubuyobozi bwanjye ngo bunshakire uburenganzira nkomeze na University ariko ntagisubizo bingeze bansubiza , mubyukuri natwe abasirikare batoya dukeneye kwiga kuko twataye amashuli kubera impamvu za kazi Imana ibarinde
Comments are closed.