Digiqole ad

Ibintu 15 wakwibaza ku nkiko Gacaca zisoza imirimo yazo kuri uyu wa 18/06/2012

Inkiko Gacaca zisozwa ku mugaragaro kuri uyu wa 18/06/2012, zikaba zarabaye ikimenyetso cy’ubushobozi abanyarwanda bifitemo bwo kwikemurira ibibazo nubwo amahanga atahaga amahirwe iki gikorwa cy’ubutabera gakondo nyuma y’abatutsi barenga miliyoni bari bamaze guhitanwa na jenoside, kongera kubana kw’abanyarwanda mu gihugu kimwe kirimo amahoro asesuye byari nk’iinzozi.

Abanyarwanda nibo baciye imanza z'ibyaha bya jenoside
Abanyarwanda nibo baciye imanza z’ibyaha bya jenoside

UM– USEKE.COM Twabakusanirije ibintu cumi na bitanu nk’umunyarwanda  wakagombye kumenya kuri  izi Nkiko Gacaca zisoje imirimo yazo.

1.  Inkiko Gacaca zatangiye gukora ryari?

Imirimo y’icyiciro cy’igerageza cy’Inkiko Gacaca  yatangiye ku itariki ya 18 Kamena 2002 mu Mirenge 12 mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali.

2. Inkinko Gacaca zari zingahe?

Inkiko Gacaca zari ibihumbi cumi na bibiri n’ijana na  n’eshatu (12,103)

3. Inkiko Gacaca zari zifite inyangamugayo zingahe?

Inyangamugayo z’Inkiko Gacaca zari ibihumbi ijana na mirongo itandantu n’icyenda  magana ane na mirongo ine n’ebyiri (169,442)

4. Ni uwuhe mubare w’abantu bashinjwe n’inkiko Gacaca?

Inkiko Gacaca zarimo ibyiciro bitatu bigizwe n’icyiciro cyarimo abateguye Jenoside, abasambanyije abantu ku gahato n’abakoze iyica rubozo, aba bakaba ari bari bagize icyiciro cya mbere kigizwe na 11,5%.

Icyiciro cya kabiri cyari kigizwe n’abakoze ubwicanyi cyangwa ibindi byaha byateye urupfu rw’abantu, iki cyiciro kikaba cyari kigizwe na 61,6%. Icyiciro cya gatatu cyari kigizwe n’abaregwa ibyaha byerekeye imitungo, bakaba bari bagize icyiciro cya 26,9%.

5. Kuki bavuga ko Gacaca ishingiye ku muco Nyarwanda?

Gacaca ishingiye ku muco Nyarwanda kuko kuva na kera Abanyarwanda bayifashishaga mu gukemura ibibazo n’amakimbirane hagamijwe kubaka no kubanisha neza umuryango nyarwanda.

6. Kuki Gacaca zifashishijwe kandi hari inkiko zisanzwe?

Mbere yo guhitamo Inkiko Gacaca, Abanyarwanda bageregeje guhangana n’ikibazo cy’imanza za Jenoside hakoreshejwe inkiko zisanzwe ariko biza kugaragara ko izi nkiko zitari gukemura iki kibazo n’iyo biza kuba mu gihe cy’imyaka irenga ijana. Kugira ngo habeho ubutabera rero, hagombaga kwitabazwa uburyo budasanzwe aribwo inkiko Gacaca.

7. Gacaca yaburanishije imanza zingahe?

Gacaca yaburanishije imanza zigera kuri 1,951,388 mu gihe cy’imyaka umunani.

8. Gacaca nirangiza imirimo yayo muri Kamena 2012, ni izihe ngamba zashyizweho zo kurangiza imanza zitarangiye?

Muri Kamena, Inteko Ishinga Amategeko izatora itegeko rirangiza Gacaca. Ibyaha bya Jenoside ntibisaza, ni kubw’iyo mpamvu imanza zitarangiye zizajya mu nkiko zisanzwe.

 9. Kuki Inkiko Gacaca zirangije imirimo ubu?

Inkiko Gacaca zashyizweho  kubw’impamvu yihariye ariyo guca imanza za Jenoside no kwunga Abanyarwanda . Ubwo rero imanza hafi ya zose zaburanishijwe, nta mpamvu yo ku kugumishaho urwo rwego.

 10. Umubare w’abahamwe n’ibyaha mu iburanisha rya Gacaca ungana ute?

Abantu bahamwe n’ibyaha muri Gacaca ku rwego rwa 65%

11. Kuki abaregwaga batemererwaga kugira ababunganira?

Mu mategeko ya Gacaca nta ngingo n’imwe yabuzaga abantu kugira abunganizi. Mu manza zimwe na zimwe hagaragaye abunganizi.

 12. Ni iki kigaragaza ko Gacaca yageze ku nshingano yayo yo kwunga Abanyarwanda?

Inkiko Gacaca zashyizweho nk’urwego rwo gutuma Abanyarwanda baganira ku bibazo byasizwe na Jenoside. Ibi biganiro byatumye habaho kumenya ukuri ku byabaye cyane cyane mu gihe cyo gukusanya amakuru. Ibi ni bimwe mu byatumye inkiko Gacaca zigera kuri imwe mu nshingano zayo ikomeye ariyo kwunga  Abanyarwanda.

 13. Ni izihe nzitizi Gacaca yahuye nazo?

Zimwe mu nzitizi Gacaca yahuye nazo ni abavugaga ko itakoraga mu buryo busanzwe inkiko zikoramo. Abandi bakavuga ko ubwo ari uburyo bushya bushyizweho, byashoboraga gutuma zitagera ku nshingano zazo. Izindi nzitizi zagaragaye ni izerekeye amikoro n’ubumenyi bw’inyangamugayo kandi ibi bibazo bikaba byaragiye bikemuka buhoro buhoro.

14. Abanyarwanda babona bate Inkiko Gacaca?

Abanyarwanda benshi babona inkiko Gacaca nk’imwe mu nkingi z’ubumwe, ubwiyunge n’iterambere ry’Abanyarwanda

15. Gacaca yakoresheje amafaranga angahe?

Gacaca Gacaca yakoresheje amafaranga agera kuri miliyari 29 z’amanyarwanda

UBWANDITSI
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Murakoze cyane Umuseke.com muri aba mbere.Iyi synthese ni nziza.Congratulations ku banyarwanda twese,Congs k’ubuyobozi bukuru bw’Inkiko Gacaca,abayobozi b’Igihugu mu nzego zitandukanye,inzego z’umutekano, inyangamugayo,abatanze amakuru(abacitse ku icumu+ abaregwaga bireze bakemera icyaha).Abamenyereye kurebera no gushaka amakosa zirinze zirangira batarabyumva.Ibyo ni ibisanzwe tumenyereye,aliko icy’inginzi iyi ni intsinzi y’abanyarwanda bose,n’ubwo zaba zitarakoze neza ijana ku ijana.Ubwiyunge hafi.

  • Nukuri pe turashima leta iriho kubw’ igitekerezo kiza yazanye abanyarwanda tukagishyigikira, nukuri gacaca is gud helper of justice a 100%.

  • Turashima cyane inkiko gacaca kuko zaciye imanza zikoresheje abanyarwanda ubwabo, ibyaha bikaburanishwa ku mugaragaro, abanyarwanda bakabigiramo uruhare ubwabo.Njye mbona nta kundi izi manza zari kuzarangizwa,gacaca yabaye igisubizo rwose.Kandi nyuma yayo ndabona abanyarwanda babanye neza. Gusa impungenge zihari ni uko nyuma y’irangiza rya za gacaca, abacitse ku icumu batarishyurwa ibyabo byangirijwe bashobora kuzahura n’ingorane zo kwishyurwa, kuko inzira z’inkiko zisanzwe usanga ziruhije. Igisubizo natanga, ni uko nanone hakwiriye gushyirwaho igihe ntarengwa indishyi zigomba kuba zatanzwe. |Icyo gihe ntikirenge amezi 12. Niba ari cyamunara ziteganyijwe zigakorwa muri icyo gihe.Ngayo nguko.

  • Uyu numuhigo Leta yesheje kweli!!! Nta nakimwe tutazageraho nidukomeza gushyira hamwe, aya mahoro nuyu mutekano nibisubizo bya efforts Leta yakoze kugirango umunyarwanda abeho neza!!

    Mureke dukomeze gushyira hamwe ntacyo tutazageraho!! Harakabaho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda

  • Nimwivugire ni uko mutazi abo zarenganyije uko bangana. Mungu mwenyewe atafanya yake. Bazarenganurwa igihe kigeze. Rrari???

  • Ngo Ryari!

  • Nubwo zakoze byinshi ariko zifunze zisize inzirakarengane nyinshi mugihome.Abadashoboye kwirega ibyaha batakoze, usanga ahanini aribo bafunze mugihe barukarabankaba bafunguwe cg bakaba bari muri TIG kubera ko ngo bireze. Rwose nibatange umuganda bafashe leta gushaka umuti w’ibibazo basize bateje kuko nzi ko barimo inyangamugayo koko banagerageje gukemura ibibazo aho kubitera.Umuganda wabo ukomeje gukenerwa ntibazaterere ibibazo leta.

  • Muraho neza,

    Ayiiiiiiiiii….Ayiiiiiiii….Ayiiiiiii…

    Yemwe Bavukarwanda mweeeeeeee! Biranshimishije cyane kubona mwese mushima GACACA. Na njye rero, nsanga uriya koko ari UMUHIGO Leta yacu yesheje kabisa.

    INYANGAMUGAYO. Inyangamugayo MURINDABIGWI na MUKAMUSONI muzabasanga hose mu ntara zitatse u Rwanda. Bakenyeye ishema biteye urukundo. Bambaye ikamba ry’ubutabera i Rwanda. Lirababereye, shenge weeeee, ubu n’ejo hazaza.

    Jyewe Ingabire-Ubazineza, jyewe Ruhuma rwa Bisetsa/Mbatuye urukundo, mbatuye icyubahiro, mbatuye impuhwe, mbatuye umugisha w’Inzirakarengane/Ubagende imbere, ubagende inyuma/Ubarinde kunyerera ubarinde gutsitara/Ubatsindire icyago ubatsindire umwanzi/Mbese uzabaherekeze kugeza lirenzeeeeeee……..

    MUKANTAGANZWA. Uriya Munyarwandakazi Domitilla Mukantaganzwa ni Nyampinga, ni Gahuzamiryango koko. Immana-Rurema yamwiremeye, izamuduhembereeeeee, mama weeee,….

    ICYITONDERWA. Yego amikoro ya Leta yacu ni make, ariko jyewe ndasanga twari dukwiye gushyiraho icyo mu gifaransa nakwita “CAISSE DE COMPENSATION”.

    Maze IBUKA ubwayo, yifashishije inzobere, ikaba ariyo ibarura imitungo yononekaye, ikagira icyo igenera ABACIKACUMU gikwiye kandi gifatika.

    Hanyuma buhoro buhoro, Leta ikaba ariyo yiyishyuriza abo ibyaha byahamye.

    Icyi ni igitekerezo ntanze ku giti cyanjye, ntawe mvugira kandi ntawantumye!!!!

    Kandi ntabwo igitekerezo cyanjye ari kamara. Abandusha gusobanukirwa bankosore.

    Harakabaho urukundo n’umubano mu bantu. Harakabaho ubumwe n’ubwiyunge iwacu i Rwanda. Ubuziraherezoooooo….

    Murakoze mugire amahoro.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

    • ingabire we, maze kubona ko uri umwe extremist ukaze!!ntukajye useka interahamwe kuko iyo uza kuba mubwoko bwabakoze genecide wari kuba warabafashije!!!

      witaka nkumwana wikinege

      • ndabona wanditse ngo harakabaho urukundo numubano mu bant?? uribeshya cyane!! uribwira ko umubyeyi wasize abana be agafungwa azira akarengane abo bana bazagukunda???kandi ko bahari benshi!!

        mujye muvana imiteto aho sha!!

  • Sinzi ibyo murimo mwishimira kuko ibiba mu Rwanda byose ni fiction, mbese ni nka filime gusa. Ubwo se muzi abo zarenganyije? Ubwo se mwabonye ko zijya kurangira zasanze zidatwaye benshi mubo zifuzaga cyane cyane abanyabwenge n’abafite imitungo, bakongera bagasubira mu manza ngo babatware kandi bazabone aho bahhoza ngo indishyi z’akababaro?Ariko mwarekeye aho gukomeza gutera abanyarwanda agahinda mwivuga ibigwi bidafashije! Imana niyo mucamanza gusa. Ubu se abantu bari barabaye abere ntimwatumye bongera no guhunga kubera kubagamabnira mushaka kubasubizamo?Ntabwo mushobora kubakira ku kinyoma burundu kuko ni vuba cyane iminsi ikabagaragaza. Mwabonye se he aho umuntu acira urubanza uwamukoreye nabi?

  • —miliard 29 niminsago?!!!!! ubwose inyagamugayo zahebweho angahe?

    —ikindi zirashoje ariko i nyagatare mumurenge wakiyombe hasigayeyo ikibazo birengagije nkana cyabantu bashije abandi bakanihimbira za hamagara zo gufunga abantu.cyane cyane mukagari ka TOVU,GITENGA,NKANA,KABARE,.. Ikibazo cyizwi na prezida. ariko abantu yagihaye ngo bakirangize barakihoreye. ibaze nawe. abantu batatu bayobowe na MBONIMPA bakunda kwita RUJE bashije abantu barenga 100. bose barafugwa. ubwose bizagenda bite? mutubarize.

  • Yewe Leta ntako itagiza, ugaya Gacaca ngo isize ifunze abantu arirengagiza ububi n’ingaruka za jenoside ko zigera ku banyarwanda bose, ko uvuga se ngo basigaye mu gihome basurwa n’imiryango yabo, Leta ibatangaho akayabo ngo babeho, bakavuzwa, bagahugurwa bari mu gihome, abapfuye bo batarenganye bari he? BASURWA KU WA KANGAHE? BAVUZWA KU WA KANGAHE NGO NABO tuzabakorere ubuvugizi! Ibi rero mvuga bishatse kuvuga iki? Bishatse kuvuga ngo bitubere isomo ko jenoside ntawe itagiraho ingaruka iyo ibaye, tuyirwanye, tuyirandurane n’imizi yayo iatangirira mu ivangura, ubundi amashyi ngo kachi kachi! Nta munyarwanda wagombye keveba undi ngo ntiyatanze ubutabera kuko nta ni umwe wari ufite igipimo cyo kumenya umutimanama urengana cyangwa wakoze amarorerwa! Izo ni ingaruka tuzirenze amaso tugamije kugera aheza no kuraga abana bacu n’abazadukomokaho u Rwanda rudafite izo ngaruka! naho ubundi ngo utazi ubwenge ashima ubwe, aho yenda muhora mwifuza intambara mwibaza ngo mwe mwakiranuka nayo, wapi! BITUBERE ISOMO!

  • nanjye mbona gacaca yarakoze neza

  • Gacaca yakoze akazi keza ariko nihashakishwe uburyo abavuga ko barenganye imanza zabo zasubirishwamo.

Comments are closed.

en_USEnglish