Rwanda – DRC: Louise Mushikiwabo i Kinshasa mu biganiro ku ntambara muri Kivu
Ministre w’ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo na mugenzi we Raymond Tshibanga wa Congo kuva kuwa mbere tariki 18 batangiye ibiganiro i Kinshasa mu gushaka umuti w’intambara iri kubera muri Kivu y’amajyaruguru.
Ku murongo w’ibyigwa mu nama yateranyijwe n’aba ba ministre b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi harimo; kureba no gushakira umuti intambara yatejwe n’ingabo zigumuye muza Leta zikiyita Mouvement du 23 Mars.
Umuvugizi wa Leta ya DRCongo Lambert Mende yatangaje ko Louise Mushikiwabo koko ari i Kinshasa aho yaje kuvugana na Congo ku kibazo cy’intambara yo muri Congo ireba u Rwanda nk’igihugu gituranyi.
Ibiganiro byimbitse byatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 19 Kamena i Kinshasa.
Mu kwezi gushize, Leta ya Kinshasa yari yavuze ko ibona nta shingiro z’ibyari byavuzwe ko Leta y’u Rwanda ifite uruhare mu ntambara iri kubera mu burasirazuba bwa DRCongo.
Mu gihe umuryango wa Human Right Watch wo wari wasohoye raporo ishinja u Rwanda gufasha ziriya ngabo za M23 ziri inyuma ya Gen Bosco Ntaganda.
Ibi ariko Leta y’u Rwanda yavuze ko nta shingiro bifite ubwo Mushikiwabo yagiraga ati: “ u Rwanda ntirwatoje ntirwigeze kandi runohereza umusirikare hakurya y’umupaka warwo kugira uwo afasha, kuko iriya ntambara ntacyo yamarira abaturage b’u Rwanda, ikaba nta n’icyo yamarira abaturage ba Congo”.
Uruzinduko rwa Ministre Mushikiwabo i Kinshasa ruje nyuma y’uko mugenzi we Raymond Tshibanga aherutse gukora urugendo muri kariya karere karimo intambara nyuma akanaganira n’abayobozi b’ibihugu bya Uganda, Tanzania, Burundi na Angola ku mutekano mu karere yari avuyemo.
Nyuma y’urugendo rwa Raymond Tshibanga ahari kubera intambara, Ministeri ayoboye yasohoye itangazo rigira riti:“ Muri izi ngendo muri Kivu, abayobozi ba Congo turahakanako nta ruhare rw’igihugu icyo aricyo cyose duturanye mu gutuma ibintu bimera nabi muri Kivu”.
Source: Jeuneafrique
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
0 Comment
Kongo nishake umuti w’ibibazo byayo ireke gutesha umutwe Akarere.
Kongo nikemure ibibazo byayo, birayireba yo yonyine.
courage Maman wowe turakwikundira kuko uri bilingue uvuga igifaransa cyiza utubwirire congo ko yirukanye ba FDRL nta mwanzi wayitera aturutse iwacu
Uriya mu Minisitiri wo muri CONGO ngo yasuye UGANDA, BURUNDI, TANZANIA na ANGOLA. Nyamara iyo muri ruriya rugendo asura n’u RWANDA rwari kumugira inama zubaka.
kivu niyigenge niho amahoro yaboneka
Ariko mwagiye mureka kutugira innjiji mu gakabya koko,Ngo mukwezi gushize leta ya congo yari yavuze ko ibona nta shingiro ku!byari byatangajwe ko u rwanda rufasha M23? Ariko abanyamakuru murasetsa none ko utubeshye kdi nyuma yigihe gito congo yaremeje ko u rwanda rufasha M23. sha jya uvugisha ukuri wenda uzabizire. Menyako uriya mugabo wo muri congo yazengurutse aka karere yaka ubufasha bwa gisirikare none ugashaka gushuka abantu. Ubwo se ko utatubwiye impamvu yasuye Uganda,Tanzaniya, Burundi,…. ntasure u rwanda. Ubu se ko perezida wacu dukunda yasuye yuganda ntimubivuge ariko sha!!!!
Iyo mbona intambara yo muri congo mbona idashobora kurangira igihe cyose abatutsi bavuka muri kariya karere batarabona uburenganzira bwabo,icya kabiri ni akarere gakize muri sous -sol kuburyo igihe cy’amahoro abahafite inyungu bazazibona ,icya gatatu congo ni nini kuburyo kuyiyobora bitoroshye keretse warababaye singombwa amashuri kuberako umukongomani mushobora kunyagiranwa agapfa wowe ukaba mutaraga bivuze ko ntakubabara bibarimo ubwo rero il faut une indepandance dans le nord -kivu
ubwose wowe ko uzana amaranga mutima yawe nabo batutsi bawe bo muri congo , waba uzi amoko yose ari muri congo ? nonese buri bwoko muri congo bushatse kwigenga urabona byagenda ute ? ahubwo nibarebe uwo ubishaka cyane bamwime nubwo yarafite (ubwigenge) maze natuza bamureke abe nkabandi bene gihugu .
Kwihagararaho ni kamere muntu,ariko kwihagararaho abandi bapfa byo si igikorwa cyúmuntu muzima,bishaka kuvuga ko congo nihangane níbibazo byayo nkígihugu kigenga,aho ibona ko itishoboye isabe ubufasha ku babufite kandi babutanga bukagira umusaruro,nireke kwirirwa Uganda,Burundi,Tanzania,Angola nyamara irenze ku Rwanda rwanayifasha nkúko rutahwemye kuyifasha,kandi ibivugwa ngo RDC irasaba inkunga za gisirikare, rwose pe Angola,Zimbabwe,Namibia,uganda bazatange ubuhamya mu bihe binyuranye twahuye nabo bazababwire.Imiyoborere myiza iri mu Rwanda abandi nibayigi
reho bazamure ibihugu byabo kuruta kwirirwa mu bihuha bitanabateza imbere.
dore njye uko mbona ibintu , ubushize congo yavuze ko turi inyuma ya m23 turabihakana , none yazengurutse abaturanyi bacu ibereka uko bimeze ngo batujyire inama niba twanze ishake uko ikemura ikibazo , nkekako uganda yaba ariyompamvu yaganiriye nurwanda mumwihariko wabayobozi bombi uganda ikaba yabaza urwanda niba ruzirengera ingaruka cg niba haribyo rwakora , none ubwo ministre wacu yagiyeyo mubiganiro reka dutegereze .
PLEASE!LA POLITIQUE,c,est un cadavre mubyitondere rero.
Comments are closed.