Digiqole ad

Umunyecongo ukekwaho kwica uwo bakundanaga yashyikirijwe Polisi ya Goma

Rubavu – Kuri uyu wa 10 Gashyantare 2015 Polisi y’u Rwanda yashyikirije ubutabera bwa Congo Kinshasa umusore witwa Kamanzi Semarembo wafatiwe mu Rwanda akekwaho kwica umukobwa bakundanaga akamubaga akamuvanamo umwana yari atwite inda yamuteye, agahungira mu Rwanda. 

Semarembo arakekwaho gukaba uwo bakundanaga akamuvanamo inda yari yari yamuteye
Semarembo arakekwaho gukaba uwo bakundanaga akamuvanamo inda yari yari yamuteye

Uyu musore yatawe muri yombi mu ntangiriro z’ukwezi kwa 10/2014 nyuma y’uko Polisi ya Congo ihaye amakuru iy’u Rwanda kuri uyu musore, wari umuyobozi w’ishuri ribanza ahitwa Bihabwe mu Rubaya muri Teritwari ya Masisi.

Semarembo Kamanzi yakundanaga na Uwimbabazi Munyarugero umwarimukazi mu kigo cy’amashuri abanza i Bihabwe muri Masisi.

Uyu musore akaba yari yabonye buruse (bourse) y’Itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa 7 yo kujya kwiga muri Amerika, ariko ngo hagati aho yari yamaze gutera inda uyu mwarimukazi bakundanaga anabereye umuyobozi ku ishuri.

Rudacogora, musaza w’umukobwa wishwe nabi, yabwiye umunyamakuru w’Umuseke i Rubavu ko uyu musore yasabye mushiki we ko avanamo inda kuko itorero iyo rimenya ko yateye umukobwa inda ryari kumuhagarikira buruse maze umukobwa arabyanga amusaba ko areka akayibyara.

Rudacogora ati “Ni abantu duturanye mu rusisiro, mushiki wanjye yari amaze kugira inda y’amezi atandatu maze mu kwa cyenda kurangira tugira gutya turamubura.”

Rudacogora avuga ko baje kumenya uko byagenze nyuma y’ibyumweru hafi bibiri bamubuze.

Kamanzi Semarembo ngo yasabye uyu mukunzi we kumusura iwabo mu rugo aho abana na nyina na murumuna we bakaganira bakamugira inama, maze ajyayo.

Abagezeho, Kamanzi, nyina na murumuna we, ngo bafashe uyu mukobwa baramubaga bamukuramo umwana nawe ahita ahasiga ubuzima nk’uko Rudacogora abitangaza.

Ngo bahise bamushyira muri shitingi bamubika iminsi micye maze nyuma bacukura hafi y’urugo baramutaba. Icyakora ngo bacukuye huti huti ntibamutaba munsi cyane, ariko murumuna w’uyu musore bamushinga kujya arinda aho batabye uwo bishe kuko atari kure y’ingo.

 

Imbwa ngo niyo yabatanze.

Nyuma y’iminsi umunani umuryango w’umukobwa umubuze, imbwa yo mu ngo z’aho hafi ngo yaje kujya ijya aho bamutabye ikurikiye umwuka w’ikintu gipfuye maze murumuna wa wamusore akayitwama akayitera amabuye.

Bibaye nka gatatu abantu ngo bahise bahurura babaza icyo uwo mwana w’umusore apfa n’imbwa. Rudacogora ati “Aho kuguma aho akizwa n’amaguru arahunga, nyina nawe ngo abimenye ahita ahunga, umusore nawe babimubwiye ahita ahunga, ariko we yerekeza iyo mu Rwanda“.

Rudacogora avuga ko bataburuye bagasanga ni mushiki we batabye babanje kumubaga bakamuvanamo umwana nawe wahise apfa.

 

Polisi y’u Rwanda yahise ifata uyu musore 

Uyu munsi ku mupaka wa Rubavu na Goma, mu muhango wo gutanga uyu musore wafashwe tariki 07 Ukwakira 2014, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CSP Reverien Rugwizangoga  yatangaje ko ku bufatanye bwa Polisi z’ibihugu byombi mu guhanahana amakuru, bahise bata muri yombi Kamanzi Semarembo akinjira mu Rwanda.

Dieudonné Kongolo Umushinjacyaha w’Umujyi wa Goma washyikirijwe uyu ukekwaho iki cyaha yashimiye ubufatanye hagati y’inzego za polisi z’u Rwanda na Congo zihuriye mu rwego rwa Interpol rwemerera ibihugu guhana abanyabyaha ngo babazwe ibyo bakekwaho aho babikoreye.

Kamanzi Semarembo wari umaze amezi ane afungiye mu Rwanda, yashyikirijwe polisi ya Goma yambuka umupaka ajya kubazwa ubwicanyi bw’indengakamere aregwa.

Uwari kujya kwiga muri Amerika mu maboko ya Polisi y'iwabo akekwaho ubwicanyi
Uwari kujya kwiga muri Amerika ari mu maboko ya Polisi y’iwabo akekwaho ubwicanyi

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu

8 Comments

  • Ikibazo Zaire araza gutanga ruswa arare arekuwe !!!!

  • kirazira amaraso ni ikintu gikomeye aho wajya hose.
    pzs
    inkozi zibibi mu rwanda zifatwa zidateye kabiri
    ,polisi ndayishyimiye cyane

  • agiye kwira m’uburoko amerca arayibonye
    mbabajwe nizo nzirakarengsne RIP
    nuko ruswa irabirangiza
    utanze amafranga muri zaire abari umwami!

  • agiye kwigira m’uburoko amerca arayibonye
    mbabajwe nizo nzirakarengsne RIP
    nuko ruswa irabirangiza
    utanze amafranga muri zaire abari umwami!

  • Umugome ntagira isura koko ! Mbega umugome ngo arahungira mu Rwanda ! Yebaba weeeeeeee !!!!!! .Gusa igitangaje cyane ni uko abo bita abapagani aribo bagira ubumuntu ,iyo kamere y’ubugome nkubwo ntabwo bagira .Mana y’i Rwanda tabara tabara .

  • Nyagasani wakire izo nzirakarengane. Ariko uno muntu yapfuye nabi abazwe nk’igikoko?

  • Aba barenze interahamwe kweli!

  • Yewe byihorere urekere. Ubuterahamwe se nisura ko ari kumutima. Ufite umutima mubi w’ubugome wese niwe witwa interahamwe. Ubuterahamwe s’ubwoko, s’isura ahubwo n’imbere y’umuntu, uko atekereza nabi kdi akanabishyira mubikorwa, uwo niwe witwa interahamwe, ntitukitiranye ibintu rero. Ntabwo barenze interahamwe nizo nizo inshuro 100 bogapfa urwo bishe izo nzirakarengane. Ariko ye inzira ntibwira umugenzi kok, uwo mukobwa ko ari urupfu rwamugendagaho koko , ko yarazi ko iriya ngirwa musore yamusabaga gukuramo iyo nda, kuki koko yemeye kujya iwabo wenyine ntaumuherekeje cgango amubwire bamugende inyuma bucece cga ngo bakurikiranire hafi, yakabaye yarabwiye umuntu ati tel yanjye nigusona rimwe, uhite winjira unkize vuba na bwangu, bahuu iyi nkuru irababaje dore ko buri wese aba yifitiye imibabaro ye ariko iyi yo nagahebuzo weee. Imana ihite iha ibi byicanyi bibi birenze ibindi bigome tuzi, kuko inkiko zaha kw’isi wapi nizo kubabaza gusa banyirumuntu kabiri, bikongera kabiri. Imana yonyine niyo yajya irenganura abayo. Yego uwapfuye ntazuka ariko kuki nkibi bintu biticwa nabyo cga ngo bihanwe bikomeye nibura?

Comments are closed.

en_USEnglish