Me Rudakemwa wunganira Mugesera nanone yabuze mu rubanza
Mu rubanza rwa Leon Mugesera ikibazo kiragenda kiba umwunganira ubu umaze kubura inshuro ya gatatu mu kwezi, kuri uyu wa 11 Gashyantare 2015 ku Rukiko Rukuru ku Kimihurura uru rubanza rwasubitswe kuko Me. Felix Rudakemwa atigeze agera mu cyumba cy’iburanisha ku mpamvu atigeze amenyesha.
Abacamanza babajije Dr Leon Mugesera niba yaba azi aho umuburanira ari avuga ko ntaho azi.
Ati “Ntaho nzi, kandi abaye ahari yabyivugira kuko afite uburenganzira bwo kumvwa”.
Iyi ni inshuro ya gatatu mu kwezi uyu mwunganizi abura mu rubanza, inshuro ebyiri zibanza yari cyangwa yamenyeshaga Urukiko iminota micye mbere yarwo ko afite ‘repos medical’, bigera n’aho baziburana basanga koko ziremewe.
Mu myaka ibiri uru rubanza rwa Mugesera rumaze ruburanishwa rumaze gusubikwa inshuro zirenga 15.
Umushinjacyaha Alain Mukurarinda yatangaje uyu munsi ko ubundi isubikwa ry’urubanza rigomba kuba rifite impamvu ifatika
Avuga ko uyu munsi bikabije kuko uyu mwunganizi yasibye nta mpamvu yatanze, ibintu ngo bishobora gufatwaho icyemezo kuko bidakwiye mu myitwarire y’abunganizi mu nkiko mu Rwanda.
Ati “Telephone ye ntiriho, nta mpamvu yatumye, ni imyifatire inyuranyije n’igenga abunganizi mu nkiko.”
Urukiko rwasabye urugagag rw’abavocat gutanga impamvu yo gusiba kw’uwunganira Mugesera kuko ngo ni ikibazo gikomeye niba n’umukiliya we atazi aho umwinganizi we ari.
Urukiko ngo rushobora gufata icyemezo runaka nib anta mpamvu ifatika igaragaye yatumye uyu Me Felix Rudakemwa abura atamenyesheje.
Uyu mwunganizi akaba ngo muri uru rubanza yarigeze gucibwa amande y’ibihumbi 400 y’u Rwanda kubera kwitaba nabi.
Gutinda urubanza ngo nta mpamvu igaragara ni ibintu bihanirwa n’amategeko nk’uko Mukurarinda yabivuze.
Uru rubanza rw’imuriwe ku itariki 18 Gashyantare 2015.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Mugesera=Rudakemwa
Bombi babiziranyeho kandi bafite n’imyumvire imwe kubirebana na jenoside yakorewe abatutsi.
Bariho barabyinisha muzunga urukiko rubaburanisha bagamije gucuma iminsi ngo hagati aho sakindi izaba ibyara ikindi.
Rwanda we, uri igihugu kigendera ku mategeko koko.
Comments are closed.