None tariki ya 24 Ugushyingo 2015, Umutwe w’Abadepite washyikirije Guverinoma Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 imaze iminsi ivugurura muri uyu mwaka wa 2015, inayisaba ko hakorwa ibiteganywa n’amategeko kugira ngo hakorwe Referandumu. Itangazo rigenewe abanyamakuru ryaturutse mu Nteko Nshingamategeko rivuga ko Ingingo nyinshi z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda […]Irambuye
Muri Quartier Commercial mu mujyi wa Kigali, inzu z’ubucuruzi nyinshi mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri zashyizweho ingufuri n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugenge buzishinja ubucuruzi mu kajagari. Abazicururizamo bavuga ko batunguwe kuko batategujwe kandi ngo babajwe no gucibwa 100 000F ngo batazi uko yiswe, ababashije kuyatanga nibo bahise bakingura imiryango bakomeza akazi. Umurenge wo uvuga […]Irambuye
Umushinga L3 Plus uharanira uburenganzira bw’abana bafite ubumuga ukorera mu Mirenge itandatu (6) yo mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe uvuga ko ubushakashatsi wakoreye mu mirenge ukoreramo bwagaragaje ko abana 56,7% bafite ubumuga batajyanwa mu ishuri; 90,2% by’abarigezemo ngo barivamo batarangije. Umushinga L3 Plus unafite ibigo bibiri bishinzwe gutanga amakuru ku bana bafite ubumuga mu […]Irambuye
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, u Rwanda ruravuga ko mu gihe Isi yose yitegura inama izabera i Paris mu Bufaransa kuva tariki 30 Uguhsyingo kugeza ku ya 11 Ukuboza 2015 igamije kuganira no kwemeza Amasezerano Mpuzamahanga mashya ku mihandagurikire y’ibihe, u Rwanda ruhamagarira amahanga gushyiraho ingamba zihamye zo guhangana n’iki kibazo. U Rwanda rurasaba ibihugu byateye […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 23 Ugushyingo, Perezida w’Inteko y’Abadepite b’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EALA) baje kumara ibyumweru bibiri i Kigali yavuze ko Dr Richard Sezibera, Umunyamabanga Mukuru wa EAC ariwe uzatanga raporo ku ihohoterwa yakorewe i Bujumbura maze ikazigwaho hagafatwa umwanzuro ugendanye n’ibyo yakorewe. Hon. Daniel Fred Kidega, yabwiye abanyamakuru ko […]Irambuye
Iburasirazuba – Umugabo Ramadhan Nkunzingoma w’imyaka 30 wo mu mudugudu wa Byimana, akagali ka Byimana murenge wa Karenge i Rwamagana yatemye n’umupanga umwana w’umukobwa witwaga Hadidja Niyomukamisha wari ufite imyaka ibiri gusa amuca umutwe, nk’uko ubuyobozi bw’uyu murenge bwabitangarije Umuseke. Aya mahano yabaye ku mugoroba ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice kuri iki cyumweru. Marc Rushimisha, […]Irambuye
Ikigo gishinzwe kwunganira inzego z’ibanze mu miyoborere myiza no kwegereza ubuyobozi abaturage ‘RALGA’, kinafite inshingano yo gushaka no gukoresha ibizamini by’akazi abantu baba bifuza gukorera uturere twose tw’u Rwanda kiratungwa agatoki n’abantu banyuranye ko cyaba gisigaye gifite amakosa menshi mu gukoresha ibizamini. Mu cyumweru gishize, itangazamakuru ryavuze ko mu Karere ka Nyanza, abahataniye kuyobora imirenge […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, imodoka ya Toyota Corolla RAB 107L yari itwawe n’uwitwa Angelo Ngabo yagonze abantu batanu mu murenge wa Kabare mu karere ka Rwamagana. Umwe yahise yitaba Imana aho, amakuru agera k’Umuseke aravuga ko abandi babiri nabo bitabye Imana kwa muganga kugeza ubu. Spt JMV Ndushabandi umuvugizi wa Police ishami ryo […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko umubyeyi we ‘Nyina’ yitabye Imana. Mu magambo y’icyongereza yagize ati “I know mothers are special pple (people) to many….mine was very very special to me. She has passed on.May God rest her in peace.” Tugenekereje […]Irambuye
Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta (PSC) isanga mu Rwanda haramutse hagiyeho ikigo kimwe gishinzwe gushaka no gukoresha ibizamini abifuza gurera Leta byakuraho ibibazo bya ruswa n’icyenewabo rimwe na rimwe bigaragara mu mitangire y’akazi ka Leta. Ubwo yamurikaga raporo ku isuma yakoze mu bigo binyuranye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015, ku Nteko Ishinga Amategeko […]Irambuye