Kuri uyu wa 04 Nyakanga 2019 umunsi Mukuru wo Kwibohora I Gicumbi, ingabo z’igihugu zatashye isoko ryubatswe ku mupaka wa Gatuna, abaturage bakoraga ubucuruzi buciriritse mu murenge wa Cyumba mu kagari ka Rwankonjo ntibari bafite ahantu heza bakorera. Ingabo zatekereje gutanga ubufasha, zubakira abaturage isoko bazacururizamo. Nyirangendahimana Clarisse wacururizaga mu isoko ryegereye umupaka, yaganirije n’Umuseke […]Irambuye
Ibiganiro bihuza ubutegetsi bwa Sudan buyobowe n’agatsiko k’abasirikare n’abahagarariye impande zitavuga rumwe na Leta byasize humvikanywe ko harekurwa imfungwa za politiki. Ibi biganiro byatangiye muri Gicurasi nyuma y’uko habaye ubwumvikane buke ku guhitamo uruhande ruzayobora igihugu nyuma y’ihirikwa rya Perezida Omar al Bashir. Umuryango wunze Ubumwe bwa Africa (AU) n’abahuza bo muri Ethiopia biteze ko […]Irambuye
Mu ijambo risoza ibirori byo Kwibohora ku nshuro ya 25, Perezida Paul Kagame yashimiye buri wese wabigizemo uruhare, abahasize ubuzima, abaturage bahishe abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse avuga ko uko u Rwanda rwibohora runashyigikiye ko Africa yigenga. Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 25 ishize kwiyubaka k’u Rwanda byari ibishidikanywaho nyuma y’uko igihugu cyari […]Irambuye
Nyuma y’imyaka 25 u Rwanda rwibohoye, kuri uyu wa 4 Nyakanga, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe n’imbaga y’Abanyarwanda n’abanyacyubahiro barimo Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma, ibirori by’akataraboneka birabera muri Stade Amahoro. Ku isaha ya saa 10h35 nibwo Umukuru w’Igihugu yinjiye muri Stade Amahoro, abanza kurambagira ingabo ziteguye gukora akarasisi, nyuma ajya mu […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu hateranye inama ya Kigali Global Dialogue yateguwe na Observer Research Foundation yo mu gihugu cy’Ubuhinde bafatanyije na Rwanda Convention Bureau yahuje ibigo by’ubushakashatsi, abikorera ndetse n’abari muri Leta baganira iterambere. Abantu baturutse mu bihugu 55, barasuzuma inzira z’iterambere banasesengura ibisanzwe bikoreshwa mu iterambere, barareba uko abantu bita ku kirere, ubuzima ndetse […]Irambuye
Ministiri w’Intebe yagiranye ibiganiro na Mr.Mohamed Nasheed, Perezida wa mbere watorewe kuyobora ibirwa bya Maldives (2008-2012), mu byo baganiriyeho harimo kugirana umubano n’ubuhahirane, ariko ngo banaganiriye ku kuba habaho ubufatanye mu bijyanye n’uburezi bushingiye ku bumenyingiro. Mr. Mohamed Nasheed uri mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 3 Nyakanga, yabwiye abanyamakuru nyuma […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatatu nibwo hakinwe umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro, Rayon Sports idafite umutoza mukuru n’umwungiriza we yatsinze Police FC 3-1. Umukino wabereye kuri Stade ya Kigali. Ikipe ya Rayon Sports yagiye gukina idafite umukinnyi Micheal Sarpong, ndetse yabanje ku ntebe y’abasimbura abakinnyi barimo Mugheni Fabrice, na Andre Mazimpaka. […]Irambuye
Hategerejwe umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzahuza As Kigali na Police FC, iyi kipe yakoze imyitozo kuri uyu wa gatatu tariki 3 Nyakanga, ivuga ko yizeye 100/100 abakinnyi bazakina bityo n’igikombe ikaba ivuga ko izagitwara. Komezusenge Daniel Umunyamabanga Mukuruwa As Kigali yabwiye Umuseke ko mu myitozo ya nyuma ya As Kigali ko abakinnyi bose bahari. […]Irambuye
Umukinnyi wa film uri mu bagezweho mu Rwanda, Uwihoreye Moustafa uzwi nka Ndimbati na we ari mu bahawe inzu mu mudugudu w’ikitegererezo i Karama wafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame. Uyu mukinnyi wa Film wasazwe n’ibyishimo ati “ubu nanjye ngiye kuba muri etage.” Ndimbati na we witabiriye ibi birori byo gutaha iriya nyubako, yagaragaye […]Irambuye
Inzuki ni inigwahabiri ziri mu zizwi cyane kandi zifitiye urusobe rw’ibinyabuzima akamaro kurusha izindi. Abantu bazwiho kuba baratangiye kuzorora mbere y’abandi ku isi ni abaturage bo mu burasirazuba bwo Hagati bahoze batuye muri Misiri. Ubugereki na Israel bya kera cyane. Mu mva za ba Farawo abahanga mu byataburuwe mu matongo bagiye basangamo amacupa arimo ubuki […]Irambuye