Agatsiko k’ingabo ziyoboye Sudan kemeye kurekura imfungwa za politiki
Ibiganiro bihuza ubutegetsi bwa Sudan buyobowe n’agatsiko k’abasirikare n’abahagarariye impande zitavuga rumwe na Leta byasize humvikanywe ko harekurwa imfungwa za politiki.
Ibi biganiro byatangiye muri Gicurasi nyuma y’uko habaye ubwumvikane buke ku guhitamo uruhande ruzayobora igihugu nyuma y’ihirikwa rya Perezida Omar al Bashir.
Umuryango wunze Ubumwe bwa Africa (AU) n’abahuza bo muri Ethiopia biteze ko impande zombi zishobora kwemeranywa mu mahoro ku kwihuriza hamwe.
Kuba ibi biganiro bisubukuwe ngo bitanga ikizere ko hashobora kuba impinduramatwara ubutegetsi bukava mu maboko y’agatsiko k’abasirikare bukegurirwa abasivili.
Nyuma y’ikiciro cya mbere k’ibi biganiro cyabaye kuri uyu wa gatatu, komisiyo ya AU ishinzwe amahoro itangaza ko ubu butegetsi bwa gisirikari buyoboye Sudan bwemeye kurekura abafungiye impamvu za politiki nta mananiza.
Sudan ntiragira ituze kuva mu kwezi kwa kane nyuma y’ihirikwa ku butegetsi kwa Perezida Omar al-Bashir, wari ubumazeho imyaka 30, akaza kubuvanwaho n’igisirikare ku gitutu cy’abigaragambya.
Abaturage bakomeje kwigaragambya bamagana ko ubutegetsi bwahise bufatwa n’abasirikare bakanga kubuha abasivile.
Kuri iki cyumweru nibwo abigaragambya bongeye kujya mu mihanda bamagana ubutegetsi bw’abasirikare, barindwi barapfa naho abandi 18 barakomereka.
Iyi myigaragambyo yateguwe internet imaze igihe idahagaze neza ndetse hari iterabwoba ku batavuga rumwe na Leta.
Dieudonne NSHIMIYIMANA wimenyereza umwuga/UMUSEKE.RW
0 Comment
Udutsiko twabasilikare batoteza rubanda babafungira ibitekerezo byabo bya politique bagombye kuva kwizima bakarekura abo basivile. Gufunga umuntu umuziza ibitekerezo bye mu gihugu cye witwaje intwaro nabasilikare bawe burya namahano.
Ibibera muli Africa ni agahoma-munwa.Ibihugu hafi ya byose byo muli Africa biyoborwa n’abantu bafashe ubutegetsi ku ngufu.Nubwo muli ibyo bihugu byitwa ko hari Democracy,mu byukuri ni Abasirikare bayobora igihugu.Urugero,muribuka ejobundi muli Uganda Abasirikare bajya mu Parliament bagakubita aba Depite banze ko Museveni ategeka ubuzima bwe bwose.Birababaje cyane.Ibi byerekana ko dukeneye ubutegetsi bw’Imana buzaza bugakuraho abategetsi bose bo ku isi,ku munsi w’imperuka,nkuko Daniel 2:44 havuga.
Niwo muti wonyine w’aba Dictators bo muli Africa.It is a matter of time.Nubwo byatinze kuba,bizaba nta kabuza.Imana ikorera kuli Calendar yayo.Ubwo butegetsi bw’Imana nibwo bwonyine buzakuraho ibibazo byose isi ifite.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abantu “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”,aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa,niba bashaka kuzaba mu isi izaba paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero igice cya 3 umurongo wa 13.
Mwagiye mutwubahira abasirikare ra!! Ngo agatsiko k’abasirikare! N’iyo mwaba muvuga aba Sudani ntimukubahuke abasirikare bacu. Ntimubizi ko batabikunda se? Kandi no muri Sudani n’abacu bariyo mu butumwa bw’amahoro. Ngaho nimugaruke mu by’iwanyu musabe ko abasirikare n’abapolisi bava muri politiki, bareka kujya kwicara mu nama za Njyanama z’uturere n’imirenge, cyangwa kwivanga mu by’amatora, cyangwa kujya gutanga imbwirwaruhame mu mashuri yigamo abajene bajijutse kurusha abo ba Afandi n’ubwo babareka bakidoga bakakomera amashyi, maze murebe uko bibagendekera! Ariko iryo jambo “agatsiko” ntimuzarikoreshe muri ubwo busabe. Mwahakura imbwa yiruka.
Rwose dukeneye ko Afurika itekana igatera imbere. Ni yo mpamvu hakagombye kurangwa n’umutekano uhamye.
Comments are closed.