Gicumbi: Ingabo za RDF zatashye isoko zubakiye abaturiye umupaka wa Gatuna
Kuri uyu wa 04 Nyakanga 2019 umunsi Mukuru wo Kwibohora I Gicumbi, ingabo z’igihugu zatashye isoko ryubatswe ku mupaka wa Gatuna, abaturage bakoraga ubucuruzi buciriritse mu murenge wa Cyumba mu kagari ka Rwankonjo ntibari bafite ahantu heza bakorera.
Ingabo zatekereje gutanga ubufasha, zubakira abaturage isoko bazacururizamo.
Nyirangendahimana Clarisse wacururizaga mu isoko ryegereye umupaka, yaganirije n’Umuseke ko acuruza mu buryo buciriritse, isoko ryabo nta sakaro ryagiraga, buri wese yashingaga igiti agacururiza aho, habaga umwanda kuko nta muntu warikurikiranaga.
Uhagarariye ingabo mu Karere ka Gicumbi, Rurindo na Burera, Col Sam Baguma yasabye abaturage gufata neza isoko bubakiwe bakarushaho kwiteza imbere.
Yagize ati: “Ubu turazirikana urugamba rwo kwibohora, tugeze mu gihe cyo kurwana urugamba rw’iterambere, mufate neza agasoko gashya twabubakiye, dore ni mu marembo y’umupaka, mugomba kuhagirira Isuku, ntidukeneye abantu baza gufatamo ibibanza byo gukodesha, dukeneye abaricururizamo rikabateza imbere.”
Yavuze ko iri soko bazarishyiramo amashanyarazi abaturage bakajya bacuruza amasaha menshi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix yabwiye abaturuge kurushaho gutekereza ibibteza imbere, avuga ko uko batera imbere bifasha n’n’Akarere kwinjiza imisoro.
Ngaboyisonga Claude na we washakaga ikibanza muri iri soko, avuga ko nyuma yo guca abakoraga Magendu, abaturage batabonaga uko bisanzura, baburaga aho bagura Kawunga, amavuta n’ibindi bakenera.
Kuri we ngo isoko rizatuma abacuruzi barangura i Kigali ibicuruzwa byakorewe mu Rwanda, nibabigeza ku mupaka, bibashe no kugera muri Uganda.
Evence Ngirabatware
UMUSEKE.RW / Gicumbi
0 Comment
Ko nta baguzi mbona se?
Kuki amasoko yose yahabwa abasirikari n’abandi bitwa inkeragutabara? Kuki bahora bivanga mu buzima bwa rubanda bagakumira abanda babifitiye ubushobozi kandi biri munshingano?
wowe uvugako “kuki amasoko ahabwa abasirikare” nihehe handi wabonye abasirikare bubakira isoko abaturage? uyu ni umwimerere w’u Rwanda, bravo RDF. Iri soko ni RDF yaryubatse iriha abaturage, ntabwo ari isoko yahawe, ni ibikorwa by’abasirikare bakorera abaturage.
Kuku bite byawe.urabona se bose baticaye bumva impanuro ya afande bagumya.
Umunsi mukuru wubwigenge.
Bravo RDF mudutera ishema.
Comments are closed.