Umwe mu bahanzi nyarwanda batuye banakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za America, Gedeon Musoni avuga ko bibagora kubona uko bakoresha ibihangano byabo ndetse ngo n’ibyo bagerageje gusohora ntibikundwe mu gihugu cyabo nk’iby’abahanzi bari mu Rwanda. Gedeon Musoni avuga ko yakuze akunda gukina umupira w’amaguru ariko nyuma akaza kwisanga mu buhanzi bwo kuririmba nyuma yo […]Irambuye
Shadia Mbabazi wamamaye ku izina rya Shaddy Boo avuga ko abakobwa bagenzi be bagomba gutinyuka bakiga gukina imikino njyarugamba kuko igorora umubiri kandi uyizi akaba yabasha kwirwanaho bibaye ngombwa. Ibi abivuze nyuma yo gutumirwa kuzitabira imikino njyarugamba irimo n’iteramakofe izabera i Nyamirambo taliki 05, Nyakanga, 2019. Uyu mukobwa uri mu byamamare bikomeye mu Rwanda avuga […]Irambuye
Umukuru w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta yandikiye ibaruwa yihariye mugenzi we wa Tanzania yihohora ndetse anagaragaza uruhande rwa Leta ya Kenya ku magambo yatangajwe na Depite Charles Njagua Kanyi uzwi nka Jaguar, ashishikariza Abanyakenya kwanga abaturanyi bo muri Uganda na Tanzania bakora ubucuruzi i Nairobi. Kuri uyu wa 02/07/2019, Kenyatta nibwo yanditse ibaruwa ayinyuza kuri […]Irambuye
Ati “Ubuzima bwiza ntabwo ari ubw’abandi gusa ni ubwacu twese” Perezida Paul Kagame wafunguye ku mugaragaro umudugudu w’ikitegererezo wubatswe mu kagari ka Karama, umurenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, yavuze ko Imana irema Isi itashyizeho umwihariko ku gihugu cy’u Rwanda n’umugabane wa Africa ngo bizahore bikennye. Mu kiganiro yagiranye n’abaturage ibihumbi bari baje ahatashywe […]Irambuye
Ibiro bya Perezida wa Nigeria byatangaje ko iki gihugu kizasinya amasezerano y’ubuhahirane hagati y’ibihugu by’Africa( AfCFTA) mu nama izabera i Niamey muri Niger ku Cyumweru taliki 07, Nyakanga, 2019. Umuhanga mu bukungu Dr Canisius Bihira avuga ko gucuruzanya na Nigeria ari iby’agaciro kubera ubunini bwayo n’abaturage bayo benshi. Ubushakashatsi bwakozwe muri Mata, 2019 buvuga ko […]Irambuye
Uwahoze ari Umuyobozi wa Rayon Sports, Martin Rutagambwa yatangaje ko bamwe mu bakinnyi bahoze bakinira iyi kipe bakerekeza muri APR FC batifuzaga kuyivamo, ngo habayeho uburangare bw’abayobozi no kutubahiriza amasezerano bagiranye na bo bashyira imbere ibyitwa ishyamba. Abakinnyi bagiye muri APR FC barimo Manishimwe Djabel, Mutsinzi Ange Jimmy basanzemo uwahoze ari Kapiteni wa Rayon Sports […]Irambuye
Miss Popularity 2019 Mwiseneza Josiane arahakana amakuru amaze iminsi avugwa ko atwite. Avuga ko amafoto ashyirwa kuri murandasi amugaragaza atwite ari amakorano ati “Ubwo nyine bantereye inda online.” Uyu nyampinga wakunzwe na rubanda mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, avuga ko na we yirirwa abona biriya bihuha byirirwa bicaracarara. Mu mvugo irimo agatwenge ati “Nyine […]Irambuye
Mu ijoro ryakeye mu mudugudu wa Rubare, Akagari ka Rurenge mu murenge wa Remera muri Gatsibo inka y’umugabo witwa Eric Sizikeye yari yararemewe nk’uwarokotse Jenoside utishoboye yaraye itemwe inshuro eshatu ku itako. Ubu yadozwe ariko ngo yakomerekejwe cyane. Ngo ni inka imwe yari atunze yahawe ubwo bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baremeraga abayirokotse muri […]Irambuye
Abahanzi Eric Nzaramba uzwi nka Senderi na Tuyisenge Intore batewe inkunga na Minisiteri zitandukanye zirimo iy’Urubyiruko (MINIYOUTH) n’iy’umuco na Sports (MINISPOC) bongera gusubiramo indirimbo ‘ibidakwiriye’ bari basubiyemo babanje kwirya bakimara ariko igasohoka idafite ireme bifuzaga kubera amikoro adahagije. Muri Gicurasi, ubwo Perezida Kagame yasuraga intara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba, yashimye indirimbo ‘ibidakwiriye’ y’aba bahanzi gusa abasaba kugira […]Irambuye
Muri Israel muri iki gihe hari imyigaragambyo iri gukorerwa mu gihugu hose aho Abayahudi bakomoka muri Ethiopia bamagana Police bavuga ko irasa bamwe muribo bagapfa kandi ngo ibikora mu buryo budakurikije amategeko. Aba baturage ubu ngo bafunze imihanda imwe n’imwe mu mujyi wa Tel Aviv basaba ubutegetsi bwa Netanyahu guhagarika ubwicanyi bubakorerwa bukozwe na Police. […]Irambuye