Digiqole ad

U Rwanda rurashaka kwigira ku birwa bya Maldives ibijyanye n’ubumenyingiro

 U Rwanda rurashaka kwigira ku birwa bya Maldives ibijyanye n’ubumenyingiro

Ministiri w’Intebe yagiranye ibiganiro na Mr.Mohamed Nasheed, Perezida wa mbere watorewe kuyobora ibirwa bya Maldives (2008-2012), mu byo baganiriyeho harimo kugirana umubano n’ubuhahirane, ariko ngo banaganiriye ku kuba habaho ubufatanye mu bijyanye n’uburezi bushingiye ku bumenyingiro.

Mr.Mohamed Nasheed wayoboye ibirwa bya Maldives akanaharanira ko bigira Demokarasi ari mu Rwanda yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirent Edouard

Mr. Mohamed Nasheed uri mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 3 Nyakanga, yabwiye abanyamakuru nyuma y’ibiganiro ko we na Minisitiri w’Intebe  Dr Ngirente Edouard baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo n’ubuhahirane bw’ibihugu byombi.

Yavuze ko Minisitiri w’Intebe yifuje ko  ibihugu byombi  byagirana umubano.

Mr. Mohamed Nasheed yavuze ko azitabira inama y’Ibihugu byakoronijwe n’Ubwongereza bihuriye mu muryango wa Commonwealth, izabera mu Rwanda  uyu mwaka.

Ati “Twemeranyije ko ibihugu byombi bigiye kugirana imikoranire mu bucuruzi, mu muco ndetse buri gihugu kigire ibyo kigira ku kindi.”

Yakomeje avuga ko Minisitiri w’Intebe yimusabye ko ibihugu bigirana ubufatanye mu masomo y’Ubumenyingiro.

Mr. Mohamed Nasheed yabaye Perezida wa kane w’ibirwa bya Malvides, ni na we Perezida wa mbere waharaniye ukwishyira ukizana watowe.

Mohamed Nasheed ni we washinze ishyaka ryo kwishyira ukizana muri Malvides, (Malvidian Democratic party). Igihugu cya Malvides kiri mu Nyanja y’Ubuhinde, gituwe n’abaturage 324,000 gihuje ibirwa 1,200 ibyinshi muri byo ntibituwe.

Ni kimwe mu bihugu bifite ubukungu bukomeye, umuturage waho yinjiza 13 000$ ku mwaka, ubukungu bwabo bushingiye cyane ku bukerarugendo.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente agirana ibiganiro na Perezida wayoboye Malvides, Mr.Mohamed Nasheed

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish