Digiqole ad

New York: Muri UN hateraniyre inama idasanzwe yiga ku mvururu i Burundi

 New York: Muri UN hateraniyre inama idasanzwe yiga ku mvururu i Burundi

Ahateranira inama ya UN Human Right Council i New York

Kuri uyu wa kane i New York ku kicaro cy’Umuryango w’abibumbye (UN) hatangiye inama idasanzwe y’akanama gashinzwe uburenganzira bwa kiremwamuntu muri UN, inama yiga ku bibazo by’ubwicanyi biri mu Burundi n’ibindi bikorwa byo guhohotera uburenganzi bwa muntu.

Ahateranira inama ya  UN Human Right Council i New York
Ahateranira inama ya UN Human Right Council i New York

Uhagarariye igihugu cy’u Burundi muri aka kanama gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri ONU Elisa Nkerabirori we yavuze ko leta ye ishimira cyane ubunyamwuga bugaragazwa n’igipolisi ndetse n’izindi nzego z’umutekano mu kurinda abasivile b’inzirakarengane.

Mbere yuko iyi nama itangira umunyamabanga mukuru wa UN Ban Ki-moon, yavuze ijambo ry’ impuruza ku gihugu cy’Uburundi.

Avuga ko ibiri kubera muri iki gihugu biganisha u Burundi mu ntambara ikomeye kandi ko izagira ingaruka ku karere kose.

Yavuze ko ubwicanyi buri kubera mu Burundi buteye ubwoba, anavuga ko azoherezayo umujyanama we udasnzwe akajya kuganira na Guverinoma ngo abafashe gushaka igisubizo.

Samantha Power Uhagarariye Leta zunze ubumwe z’Amerika muri UN aherutse kuvuga ko umuryango w’abibumbye udashyira umwete mu gushakira umuti ikibazo cy’u Burundi.

Zeid Raad al-Hussei umuyobozi w’akanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu muri UN, muri iyi nama yo kuwa kane yavuze ko imibare mishya y’abantu bamaze kugwa mu mvururu zibera mu Burundi kuva ku itariki ya 26 Mata uyu mwaka ari abantu 400.

Yanavuze kandi abagera ku 3.500 batawe muri yombi naho abagera ku 220.000 bahunze igihugu aho abarenga ½ cyabo bahunze ari abana.

Kuri uyu wa kane kandi Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi nawo wamaze gutanga inkunga ya miliyoni eshanu z’amayero yo gufasha ku miryango izaza gufasha abarundi bagizweho ingaruka nizi mvururu.

Iyi nama idasanzwe iteranye nyuma yuko mu mpere z’icyumweru gishize abagera kuri 97 baguye mu mirwano yabaye muri iki gihugu ihuza ingabo za leta n’abantu bitwaje intwaro.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Abantu bakwiye kwibaza: Kuki ibi bibera mu burundi byose, Leta isemburwa n’abagizi ba nabi batera abashinzwe umutekano, noneho abashinzwe umutekano bakwivuna umwanzi amahanga agahaguruka akiyama Leta y’u Burundi gusa ariko ntiyiyame ziriya nkozi z’ikibi zifata intwaro zikajya kwica abashinzwe umutekano. Aho hantu hari ikibazo peee!!!

    Kuki iyo muri France cyangwa USA abagizi ba nabi bafashe intwaro bagatera ahantu bakica abantu, inzego z’umutekano zo muri ibyo bihugu zihaguruka n’ingufu zose zigahigira hasi kubura hejuru izo nkozi z’ibibi kugeza zibishe, ntihagire n’umwe ubaza uko izo nkozi z’ikibi zapfuye, ariko mu Burundi Leta yaterwa ikivuna umwanzi amahanga agahaguruka akabaza ukuntu abashinzwe umutekano mu Burundi bahungabanyije uburenganzira bwa kiremwamuntu?

    Tureke rwose amarangamutima dukore “une analyse froide” ntaho tubogamiye maze twibaze impamvu y’izo “situations contradictoires”. Hagomba kuba hari ibihugu byo hanze byihishe inyuma y’aya marorerwa ari kubera mu Burundi.

    Kuki buri gihe abarwanya Leta y’u Burundi iyo bakoze ikibi ntawe ubiyama ngo ababwize ukuri ko ibyo bakora atari byo. Kwica umuntu ni icyaha gikomeye, yaba yishwe n’inzego za Leta cyangwa yishwe n’abarwanya Leta, cyane cyane iyo uwo wishwe ari umusivili utagira aho ahuriye n’imirwano iri hagati y’impande ebyiri zihanganye.

    Kugira ngo ikibazo kiri mu Burundi kirangire ni uko bariya bose bitwaje intwaro bo muri opposition barimo guteza akaduruvayo harimo no kwica abantu, nabo bahabwa akato, ndetse bagahabwa gasopo n’ibyo bihugu by’ibihangange, bakabwirwa ko kwica atariwo muti, ko bakwiye kujya mu mishyikirano na Leta bakiga ku bibazo bibaraje ishinge bakabishakira umuti ukwiye. Bitabaye ibyo nabo bakazabazwa ubwicanyi bakoze mu gihe ICC cyangwa ONU izaba yiga kuri dosiye y’ubwicanyi bwabaye mu Burundi.

    Igituma aba bagizi ba nabi bashekerwa bagakomeza guteza akaduruvayo, ni uko babona amahanga abihorera ntiyamagane ibikorwa bibi byabo asa naho abakingira ikibaba.

    • @Biteke, kuba inyeshyamba zatera ku bigo bya gisirikare, ntibisobanuye ko abantu b’inzirakare bagomba kwicwa nta mpamvu. Kuki badakurikira inyeshyamba ngo abe arizo barwana nazo. Kuki bica abantu baziritswe imigozi ku maboko inyuma. Hari umuntu ujya ku rugamba aziritse amaboko? Wabonye ibyobo bahambyemo abana b’abasore bishwe badafite aho bahuriye n’intambara, babasanga mu ngo zabo aho batuye? Uriya muhotozi ngo ni Nkurunziza amaraso y’inzirakarengane bitinde azamugaruka yaba mu buzima bwa hano ku isi cyangwa na nyuma yaho. Ntawujya inama n’iminsi!

    • Sha nubwo ntashigikiye Pres. Peter, aho nanjye ndagushigikiye, abo biyita ngo bari muri opposition bakwiye nabo guhagarika biriya bikorwa bibi barimo kuko ntaco bibagezaho na gato kandi biragaragara neza ko nta na objectif bafise iri claire uretse gufasha kwicisha inzirakarengane.

  • @Biteke, wowe urimo kwivugisha ibyo utazi, ubwicanyi buri muburundi bwibasira aba civil, bariya basore nkurumbi yishe amaherezo azabibazwa ntiwibaze ko byaherera hariya gusa, Ikibabaje nuko abasanga mungo akananirwa kurwanya abamuteye akirara mutaturage akarimbagura ngo arimo kubahashya, muzamubwire muti interahamwe zarishye ariko ntibari bazi ko uyu munsi ibintu bizahinduka. ntagihe umwicanyi azatsinda.

    • Barabashukaa…..! Nkwibarize:Biriya bigo bya gisirikare biri i Bujumbura byatewe n’inyeshyamba zivuye murihe shyamba?! niba uvugisha ukuri wagombye kumva ko abateye bavuye mu baturage. Kandi abo baturage nibo babana n’izo nkozi z’ikibi! Niba rero badashyize ahabona abo bateza umutekano mucye mu mujyi wa Bujumbura, nibabyishyirire ku gatwe. Mu Rwanda byarangiye bite?

  • Nimwemere muvuge ko Nkurunziza yananiwe. ubuyobozi bwamucanze, nakomeza guhanyanyaza ntazamenya ikimukubise mu minsi ya vuba. Sinzi impamvu Rwanda94 idaha abicanyi isomo.

Comments are closed.

en_USEnglish