Somalia: Al Shabab yambuye ibirindiro ingabo za AMISOM
Mu mujyi wa El Ade uherereye mu majyepfo ya Somalia abarwanyi ba Al Shabab ngo babashije kwirukana ingabo za Africa yunze ubumwe za AMISOM mu birindiro byazo ndetse aba barwanyi bavuze ko mu mirwano bishe abasirikare 60 ba Kenya.
Abatuye muri aka gace babwiye BBC ko Al Shabab yamaze kuzamura ibendera ryayo muri iki kigo cyabagamo cyane cyane ingabo ziva muri Kenya ziri muri AMISOM, ndetse ngo aba barwanyi bazungurukanye imirambo y’aba basirikare mu mujyi zibyishimira.
Umuvugizi w’ingabo za Kenya ariko yatangaje koi bi atari uko byagenze ahubwo byabaye hafi y’ibirindiro by’ingabo za Somalia iza Kenya zikajya gutabara, ndetse ko umubare w’abakomeretse cyangwa abishwe utazwi.
Kenya ifite abasirikare barenga 4 000 mu ngabo zigera ku 22 000 za Africa yunze ubumwe ziri muri Somalia zibifashijwemo na UN mu gufasha Leta kurwanya umutwe wa Al Shabab.
Imirwano yahuje ingabo za AMISOM n’aba Al Shabab ngo yatangiye mu rukerera kuri uyu wa gatanu.
Umuturage w’aha ati “Nyuma twaje kubona aba Al Shabab mu mujyi, tunabona abasirikare ba Kenya bahunga inkambi yabo.
Ubu Al Shabab niyo igenzura inkambi barimo. Turabona imodoka za gisirikare zahiye n’imirambo yabo buri hamwe. Nta musivili twabonye wahakomerekeye kuko abenshi bahunze umujyi.”
Umwe mu bayobozi ba AL Shabab we yabwiye BBC ko bateye iki kigo nyuma gato y’amasengesho ya mugitondo.
Ati “Twabaze imirambo y’abasirikare ba Kenya 63. Abandi basirikare ba Kenya bahunze bajya mu bihuru ubu turi kubahiga.”
Avuga ko babofashe imodoka zigera kuri 31 z’izi ngabo hamwe n’imbunda n’amasasu byabo.
UM– USEKE.RW