Kenya: Police yishe ibyihebe 4, harimo kimwe cyari ‘Most wanted’
Abantu bane bakekwaho kuba ibyihebe bishwe na Polisi ya Kenya ku gitero cyagabwe mu nzu yasaga n’iri ahantu hatuje mu mujyi wa Malindi, nk’uko Polisi yabitangaje. Muri aba bashishwe harimo umwe mu bari ku rutonde rw’abashakishwaga cyane na Kenya kubera iterabwoba.
Abapolisi basanze muri iyo nzu intwaro zitandukanye, amasasu n’ikarita iriho uduce twari kuzagabwaho ibitero nk’uko umuyobozi wa Polisi muri ako gace Nelson Marwa abivuga.
Suleiman Mohamed Awadh, wari ku rutonde rw’ibyihebe bishakishwa muri Kenya ari mu bishwe.
Umutwe wa al-Shabab ugendera ku mahame y’ubuhezanguni bita ko ari aya Islam ukunze kugaba ibitero muri Kenya.
Igitero kibukwa cyane ni icyagabwe mu murwa mukuru Nairobi mu 2013 ku iguriro rinini rya WestGate n’ikindi cyagabwe kuri Kaminuza ya Garissa mu mwaka ushize.
Nyuma y’igitero kuri Kaminuza ya Garissa, Polisi ya Kenya yagaragaje amafoto y’abakekwaho kuyobora ibyo bikorwa bashakishwaga cyane kurusha abandi.
Suleiman Mohamed Awahd yategewe amadolari ya Amerika $20,000 ku muntu uzagaragaza aho aherereye cyangwa agatanga amakuru yamugeraho, uyu Polisi yamufataga nk’umwe mu bateguye igitero cyahitanye benshi ahitwa Mpeketoni mu 2014.
Polisi ngo yahisemo kurasa kuri aba bantu nyuma y’aho ibasabye gushyira intwaro hasi bakanga ahubwo bagatera grenade.
Ikarita bafatanywe yagaragazaga ibice bari kuzibasira birimo inzu z’ubucuruzi, ibiro bya Polisi, ahantu hahagarara imodoka n’ahantu hasurwa na ba mukerarugendo.
Bafatanywe n’ibaruwa isaba inkunga bikekwako bayandikiye umutwe wa al-Shabab, ufitanye isano na al-Qaeda.
Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, igitero cya Al- Shabab cyahitanye abasirikare benshi ba Kenya muri Somalia, uyu mutwe watangaje ko wahitanye abasaga 100 mu birindiro bari bafite muri Somalia nubwo Kenya yo ivuga ko abapfuye batageze kuri 50.
BBC
UM– USEKE.RW