Digiqole ad

Bafashe urumogi rutwawe muri za karoti za ‘fake’

 Bafashe urumogi rutwawe muri za karoti za ‘fake’

Imbwa ngo niyo yabashije kuvumbura uru rumogi rw’agaciro ka miliyoni magana atatu zirenge y’u Rwanda

Abacuruza ibiyobyabwenge ku isi, ndetse no mu Rwanda, bakomeza kwiga amayeri atandukanye, gusa abashinzwe kubacungira hafi nabi hari aho bakora akazi kabo neza bakaba maso. Aha muri Leta ya Texas,US, Police iherutse gufata abagemuraga urumogi baruzingiye muri karoti zitari zo.

 Imodoka zipakiye karoti za fake zuzuye urumogi
Imodoka zipakiye karoti za fake zuzuye urumogi

Abashinzwe umupaka kuri Leta ya Texas bafashe imodoka zikoreye Toni imwe y’urumogi rwavaga muri Mexique rukinjira nk’imboga za karoti.

Ibi byatsi by’urumogi byabaga byazinzwe neza cyane muri za karoti zicuzwe neza ku buryo utapfa kumenya ko atari zo.

Kugira ngo bafate aya mayeri yo gutwara ibiyobyabwenge gutya ni za nyarubwana za Police zihumuriza zabitahuye.

Police yahise ifata amapaki 2 817 ya karoti zirimo urumogi rw’agaciro ka 500 000$ (asaga miliyoni 350 000 000Rwf).

Nketi ikomeye yahise itangira mu kongera kugenzura buri kimwe kinjira muri Texas kiva Mexico.

Imbwa ngo niyo yabashije kuvumbura uru rumogi rw'agaciro ka miliyoni magana atatu zirenge y'u Rwanda
Imbwa ngo niyo yabashije kuvumbura uru rumogi rw’agaciro ka miliyoni magana atatu zirenge y’u Rwanda
Amayeri yo gutwara ibiyobyabwenge agenda aba menshi ariko akanafatwa, uyu mugore ni uw'i Nyabigu wari uhetse inzoga zitemewe nk'umwana, ni mu mpera z'umwaka ushize
Amayeri yo gutwara ibiyobyabwenge agenda aba menshi ariko akanafatwa, uyu mugore ni uw’i Nyabigu wari uhetse inzoga zitemewe nk’umwana, ni mu mpera z’umwaka ushize

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • (asaga miliyoni 350 000 000Rwf)? Iyo wanditse imbere miliyoni ntabwo wongera ngo ushyireho amazeru yose (byari kwandikwa gutya: miliyoni 350)

  • Wowe ukosora ibi wabyize he ? ubu niko wakwigisha umwana wawe wiga kwandika imibare ? Subira muri Primary !

    • nyamara ibyo uriya avuga ni byo ntubihinyure!

  • Ariko sha mwiga iki koko nyuma y’indege??????????????

  • Ese icyangombwa si uko icyo yashatse kuvuga cyumvikana? none se ubwo murarwana n’iki? ahubwo mwe mwakuyemo nyigisho ki?

Comments are closed.

en_USEnglish